IMG-20170808-WA0066

New Life Bible church : Hateguwe iserukiramuco ry’ indirimbo n’ imbyino bihimbaza Imana bise “UNASHAMED youth Festival “

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 10, 2017

Mu Rwanda  ku nshuro  ya 2 hagiye  kuba  Iserukiramuco ry’ indirimbo n’  imbyino] Youth Festival ]  bihimbaza Imana  ryateguwe n’ Itorero New Life Bible Church ( Youth Ministry )  rizitabirwa […]




Mu Rwanda  ku nshuro  ya 2 hagiye  kuba  Iserukiramuco ry’ indirimbo n’  imbyino] Youth Festival ]  bihimbaza Imana  ryateguwe n’ Itorero New Life Bible Church ( Youth Ministry )  rizitabirwa n’ abahanzi  bo mu Rwanda  n’ abahanzi baturutse hanze  yarwo  ku ntego  yo  kuramya Imana  no kuyibyinira Bagira bati “Ntago binteye isoni kwamamaza Kristo “

IMG-20170808-WA0066

Itorero New Life Bible Church  ryateguye iserukiramuco ry’ urubyiruko  bise “  Unashamed  youth Festival  ” rizamara iminsi 2  aho  bazaba babyinira Imana  ,banayiramya  banasenga  bagendeye ku  ntego igira iti “  Ntago binteye isoni “ ] Unashemed ] guhamya uwiteka  no kumwamamaza  mu batamuzi  dusanga mu Ijambo  ry’ Imana  riri mu  abaroma 1: 16  havugango”  Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki ”

Image may contain: 3 people, people on stage, people standing, people playing musical instruments and concert

Umupasitori w’urubyiruko  mu Itorero New Life Bible Church  Past  Rodney  yabwiye ikinyamakuru IBYIRINGIRO .RW ko  nk’ itorero  bateguye  Iserukiramuco  ry’ urubyiruko bise “Unashamed  youth Festival  “ bagamije  gukangurira urubyiruko kutagira  ubwoba bwo kwamamaza Inkuru nziza ya Kristo mu batamuzi  aho bazaganirizwa   Ijamabo  ry’ Imana n’ umushumba mukuru w’ iri torero  Rev .Charles Mugisha

Image may contain: 1 person, standing
Umushumba mukuru wa New Life Bible Church Rev Charles Mugisha niwe uzigisha muri iyi Fesitival

 

Iri serukiramuco rizarangwa n’  amarushanwa   y’ imbyino zihimbaza Imana   , rizitabirwa kandi  n’ abahanzi  bakomeya bazava  hanze  nka Robin  SAN  Fochain  space …….. hamwe n’  bahanzi bo  mu Rwanda  nka  Alive+Freed band ,City church Band(worship team)…….

Image may contain: 5 people, people standing and shoes

Iserukiramuco  “Unashamed  youth Festival”  rizamara iminsi 2 guhera tariki ya  11, 12  Kanama 2017   kuri New Life Bible Church ,  urubyiruko ruzabyinira Imana  mu buryo budasanzwe , banigishwe  kutagira isoni zo Kwamamaza inkuru nziza ya Kristo.

Image may contain: 1 person, smiling, on stage and standing

 

IMG-20170808-WA0066

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 14,124 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo