20638663_821297114697125_7359824481774520021_n

All women together : Min. Nyirasafari Esperance yahawe akarago ko gusengera ho- Amafoto

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 10, 2017

Mu gutangiza igiterane “all women together “,  Min.Nyirasafari Esperance,muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF),yitabiriye igiterane all women together cyateguwe na Women foundation ministries ahabwa  impano  y’ akarago ko gusengera ho mu […]




Mu gutangiza igiterane “all women together “,  Min.Nyirasafari Esperance,muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF),yitabiriye igiterane all women together cyateguwe na Women foundation ministries ahabwa  impano  y’ akarago ko gusengera ho mu rwego rwo kumwifuriza gukomeza gukomera ku isengesho.

Image may contain: 2 people, people sitting
Min.Nyirasafari Esperance wa MIGEPROF ahabwa impano y’ akarago n’ umushumba Apotle Mignone

 

All women together ni igiterane cyatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017 cyateguwe na women foundation ministries, kimwe n’abandi bagore baturuste impande zitandukanye haba mu Rwanda no bindi bihugu Min.Nyirasafari Esperance wa MIGEPROF nawe yakitabiriye ubwo cyatangizwaga ku mugaragaro.

Image may contain: 1 person, standing
Min.Nyirasafari Esperance wa MIGEPROF

 

Pastor Lise Bitorwa umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko impamvu yo guha Min.Nyirasafari akarago ari ukumwifuriza gusenga kuko umugore udasenga atubaka umuryango n’igihugu.Yagize ati: ”akarago twamuhaye ni ikimenyetso ,kanditse ho ngoni nge wamugore” twamwifurizaga gusenga nkuko asanzwe abikora kuko umugore udasenga ntiyubaka urugo rwe ntiyubaka igihugu”.

Image may contain: 5 people
Abagore b’ ingeri zinyuranye bitabiriye All women Together

Yakomeje avuga ko bari kwibutsa abagore ku garuka imbere y’imana kuza gushima nyuma y’ibyiza Imana yabakoreye anavuga icyo bivuze guhabwa akarago kwa Min.Nyirasafari.  Ati: ”ni umugore waje uhagarariye abagore ufite ijambo mu bagore kandi uyoboye abagore b’igihugu nkuko rero turi kubyifuza turi guhamagarira buri mugore wese ,twumva byahera no ku bayobozi b’igihugu tugaruke tuze kubwira Imana ngo turagushima ku gihugu waduhaye turagushima ku buyobozi bwiza”

Image may contain: 12 people, people on stage, people standing and indoor
Worship Team yo muri women foundation

Yongeye ho ko kandi abona ko ari igihe cy’uko abagore bagomba kuvuga bakabwira Imana ko bayishimira ku byo yabakoreye nk’abanyarwandakazi.Pastor lise  arahamagarira abagore kuza kwa mamaza inkuru nziza.

Aragira ati”abakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza ndababwira mbibutsa ngo nibaze twubahirize itegeko ry’umwami biri muri Zaburi ya 68 12 havuga ngo”umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”nimuze twamamaze inkuru nziza,twamamaze ko Kristu ko agira neza,twamamaze ko kristu abohora aruhura abogore baruhuke imiryango yacu iruhuke ”

Pastor Lise Bitorwa asoza abwira abagore bagenzi be ko badakwiye kubaho bategereje gutungwa n’abatware babo ko ahubwo nabo bakwiye kwhangira imitimo.

Image may contain: 3 people, people smiling, people sitting and outdoor

 

Image may contain: 1 person, smiling, standing

 

Image may contain: 3 people

 

Image may contain: 1 person

 

Image may contain: 6 people

 

Image may contain: 3 people, people standing

 

Image may contain: 4 people, crowd and outdoor

 

Image may contain: 2 people, people standing

 

Image may contain: 9 people

@ibyiringiro,Nshungu Raoul

(Visited 70,262 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo