viviane

Ubuhamya: Musabwamana Viviane aravuga ahakomeye Imana yamukuye ikamurokora urupfu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 8, 2017

Musabwamana Vivine aratanga ubuhamya bw’uko  yatabaje Imana ikamutabara nyuma yaho yaramaze gukora impanuka  ikomeye. Nkuko abivuga mu buhamya bwe, hari ku wa gatandatu  tariki 23 Nyakanga 2016 ubwo yakoraga impanuka […]




Musabwamana Vivine aratanga ubuhamya bw’uko  yatabaje Imana ikamutabara nyuma yaho yaramaze gukora impanuka  ikomeye.

Nkuko abivuga mu buhamya bwe, hari ku wa gatandatu  tariki 23 Nyakanga 2016 ubwo yakoraga impanuka ikomeye  ngo kuri we yumvaga ari we munsi wa nyuma ,kuko yaje kubagwa yumva kuko nta kinya cyabashije kuboneka.  Nyuma yaho ikinya cyaje kuboneka bakomeza kumubaga gusa ngo ntiyashoboraga  guhagarika amarira yatembaga  nkímigezi ku matama ye .

viviane

Musabwamana aravuga uko yatabaje Imana.

Ati” Mvuye muri operating room(mu cyumba babagiramo kwa muganga) nafatanye ibiganza nabo twarikumwe nsenga ngira nti”Mana Ijambo ryawe rimbwira ko imibabaro yacu wayikoreye none rero Mana ndakwinginze twara ubu bubabare kandi unkuremo ubwoba,Amen” ”

Yakomeje  avuga wakwizera Imana cyangwa utazi niba uyizera gusa irakora (Imana),avuga  ko  yahise yumva gukora kw’Imana kuko muri ako kanya yahise atangira kuganira n’abo bari kumwe nkúwakize.

Yagize ati” mubyukuri ushobora kuba wizera Imana cg se utazi niba uyizera ariko uwo munsi numvishe gukorwaho nayo bidasazwe muri uwo mwanya ntangira gutera story abo twarikumwe ndetse kwa muganga bahise baduserera tujya I Kigali”

Akomeza avuga ko  yagiye I Kigali muri CHUK bakanga ku mwakira kuko hari hamaze kuba indi mpanuka ,ngo ibitanda byari byuzuye ho indembe ,

Ati” Twageze i Kigali nka sayoya zijoro duhitira CHUK batubwirako batanyakira bafite indebe nyishi kuko ngo hari hamaze kuba indi accident baba ariho bajyana indembe, batubwira kuzagaruka kuwambere;ubwo niko ndi kubyimba kuko twageze sambiri utamenya isura yajye iyariyo,Kubwa amahirwe twaje kubona umuganga ku Gisozi aramfasha.”

Viviane avuga ko nyuma yaho yatangiye urugendo rwamezi 3 atava mu rugo gusa,anavuga amasomo yakuye muri ibyo bihe bigoye yanyuzemo.

Avuga ko muri ibyo bihe byose yize ibintu byinshi birimo ko iyo utabaje Imana igutabara,ndetse ko ahri ubundi buryo wakoresh akugirango wishime.

Yagize ati” *Iyo utabaje Imana Iragutabara byatwara igihe cyangwa se bikaba mugihe gito gusa Iraza.
*Burya wanezerwa, umunsi warangira udakoreshe(computer,telephone,radio nibindi nkibyo) dukunda turi beshi cyane ko ntaribyemerewe.”

Mu gukomeza avuga amasomo yize muri byo bihe byose yagiye yifashisha amagambo yo muri Bibiliya nka:

*Imigani 21:1*Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka,Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo.*

vivia

Aragira ati Imana itabishate  ntiwabona n’úgusura.
akomeza avuga ati”-Imana Itabishatse ntamuntu wabona ugusura.kuko mugihe narwaye nasuwe nabantu beshi pe ariko muribo harimo abo ntarinzi twabaga mu ma groupe amwe y’ivugabutwamwa atandukanye ya kumva inkuru yajye Mwuka Wera akamwemezako agomba kunsura,erega hari nishuti twahoranaga ariko zitabashije kungeraho.”

Musabwamana Viviane  asoza avuga ko ikiruta byose yize ari uko ijambo rimwe ry’Imana  ryatuma ubaho kandi ukarema,

Ati” Nize byinshi ntabwo nabirangiza ariko icyiruta ibindi nize nuko Ijambo rimwe gusa rivuye ku Mana ryatuma ubaho kandi ukanarema ubuzima mubandi.Abansuye barabizi”

Asoza asaba buri wese gukomera ku kwizera kwe ,anashishikariza woe utafite ukwizera  kukugira ,nkuko tubisanga , Imigani 23:23 Gura ukuri ntuguranure,Gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga.

@ibyiringiro,Nshungu Raoul

(Visited 150,942 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo