epr3

ku nshuro ya 4 igiterane “Ndatuma nde ” kije guha no kugarura agakiza mu bantu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 8, 2017

Itorero rya “Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR)”  ritegura  igiterane  kimara icyumweru bise “Ndatuma nde?” riravuga ko uyu mwaka kizanye umwihariko wo  guha agakiza  no kukagarura mu bakakiriye baba baracitse intege. […]




Itorero rya “Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR)”  ritegura  igiterane  kimara icyumweru bise “Ndatuma nde?” riravuga ko uyu mwaka kizanye umwihariko wo  guha agakiza  no kukagarura mu bakakiriye baba baracitse intege.

Ndatuma nde ni igiterane  ngaruka mwaka  gitegurwa n’itorero rya  EPR,uyu mwaka kiba kigiye kuba ku nshuro ya kane,kizabera i Rubavu kikazagaragaramo abavugabutumwa bo mu Rwanda n’ahandi ku isi.

epr1

Perezida wa EPR mu Rwanda Rev. Dr. Pascal Bataringaya (uhagaze)

Kuri uyu wa 07 Kanama 2017,mu kiganiro n’Itangazamakuru,umuyobozi  w’itorero EPR  Rev Dr. Pascal Bataringaya yavuze ko uyu mwaka “Ndatuma nde” igamije gusiga abantu bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza ndetse n’abasanzwe barakiriye agakiza bacitse intege bagasubizwamo  imbaraga.

Agira ati : “Ndatuma nde? Yashyizweho mu rwego rw’itorero hagamijwe kuvuga ubutumwa kugirango abatarakira agakiza bakakire, ariko na none n’abamaze kwakira agakiza baba barasubiye inyuma na bo barongera bagasubira mu bihe byiza.”

yakomeje avuga ko kandi aba ari umwanya wo guterana inkunga no kurebera hamwe ibibazo biri mu Ivugabutumwa hagamijwe ku bishakira ibisubizo.

Ati”Ni umwanya kandi wo guterana inkunga mu buryo bw’ivugabutumwa no gufatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yakomeje avuga ko iki giterane gihuriramo n’ibyiciro bitandukanye: abana, urubyiruko, abagore, abagabo n’abakuze, aho bose bahabwa amahugurwa muri ibi byiciro bafashwa kuba abakirisito bateye imbere kandi bijyanye n’ijambo ry’Imana mu buryo bw’umubiri n’umwuka.

Rev. Musabyimana Bienvenu ufite ibikorwa byose by’iki giterane mu nshingano yavuze ko Ndatuma nde y;umwaka ushize yatanze umusaruro ugaragara kuko cyatumye benshi bakira agakiza abandi bagahembuka bakagaruka mu gakiza .

yagize ati” “Umusaruro warabonetse abantu benshi baravuguruwe bagaruka mu bihe byiza, abandi barenga 1200 bakira agakiza, si ibyo gusa kuko abantu batandukanye mu byiciro byinshi barimo urubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi rwarahuguwe kandi tugenda tubona umusaruro uva muri za Presbytery zigize itorero rya EPR, aho hagiye hagaragara ubuhamya bwa benshi.”

epr2

Rev. Bienvenu MUSABYIMANA ushinzwe gutegura igierane Ndatuma nde

Igiterane Ndatuma nde ku nshuro ya 4 kizabera i Rubavu ,aho kizajya kibera kuri Sitade umuganda kizatangira tariki ya 10- 13 Kanama.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ivuga ngo “Nimuguma muri Jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka muzagihabwa (Yohana 15:7).”

epr4

 

@ibyiringiro,Nshungu Raoul

(Visited 5,191 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo