IMG_20170730_144928

Musanze : Korali Sayuni ya Cyahafi yagabiwe inka mu giterane Garuka Ushime

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 7, 2017

Korali Sayuni ya cyahafi  ikunzwe n’ imbaga  y’ abanyarwanda bakunda indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda , yakozwe ku mutima  n’ urugendo rw’ Ivugabutumwa  yakoreye mu karere ka Musanze , ikorwa […]




Korali Sayuni ya cyahafi  ikunzwe n’ imbaga  y’ abanyarwanda bakunda indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda , yakozwe ku mutima  n’ urugendo rw’ Ivugabutumwa  yakoreye mu karere ka Musanze , ikorwa ku mutima cyane  no  kugabirwa  n’ umuterankunga  wayo  ukomeye witwa  KIGENZA J BAPTISTE

IMG_20170730_134825
Korali Sayuni yo ku mudugudu w’ ADEPR Cyahafi

Korali  Sayuni ikorera umurimo w’ Imana  mu Itorero ry’ Adepr  ku mudugudu  wa Cyahafi  yamenyekanye cyane mu ndirimbo “ wadukoreye ibikomeye , ishimwe ,tuvuge ibigwi …..  iri mu byishimo   bikomeye  icyesha   urugendo rw’ ivugabutumwa  yakoreye mu karere ka Musanze . ubwo  yitabiraga  igiterane  iminsi  cyiswe” Garuka  ushime” cyabaye  tariki  30 nyakanga 2017    ku munsi  wanyuma wo ku cyumweru ,yabonye umugisha mu buryo budasanzwe  nkuko Imana yari yarabiba  sezeranyije  aho bagabiwe inka  n’ umuterankunga wabo Kigenza Jean  Baptiste .

IMG_20170730_145025

Umuyobozi mukuru wa Korali Sayuni  ya Cyahafi Bwana  Kabagema Boniface ,  aganira n’ umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW abazwa uko iyi korali  yakiriye kugabirwa inka  n’ umuterankuga wayo n’ uko ivugabutwa ryayo ryagenze ?yatangaje ko imitima yabo yuzuye umunezero mwinshi  n’ ishimwe  rikomeye cyane ,kuko ngo  icyo Imana   yababwiye   cyasohoye  aho babonye  gukora kw’ Imana mu rugendo rw’ ivugabutumwa bagize kugeza ubwo  bagabiwe inka .

IMG_20170730_144943
Korali Sayuni umunezero warabishe batera amasaruti bahimbaza Imana

Kabagema Boniface yagize ati :”  korali sayuni Imana yagendanye natwe mu rugendo rw’ ivugabumwa twakoreye  I Musanze  mu giterane Garuka ushimwe , twabonye imigisha  myinshi  nkuko Imana yari yarabitubwiye dusenga …… ibyishimo byacu  byaje kwiyongera    ubwo twagabirwaga inka  n’ umuterankunga wacu  witwa Kigenza  Jean Baptiste  akaba kandi Atari ubwa mbere  yaba agize igikorwa  gikomeye  akoze muri Korali yacu,  kugabirwa inka rero byadukoze ku mitima  cyane  kuburyo tutazibagira  uyu munsi ….. “

IMG_20170730_140603

Umuterankunga Kigenza  Jean Baptiste  akaba n’ umukuru w’ abamabassadeur  ba Radio Umucyo  mu  giterane Garuka Ushime   niho yagabiye inka  korali Sayuni  aho yagize  ati :” mu giterane cyabereye I Nyarugenge  twahawe umugisha cyane  tugabira inka  Korali Goshen ya  ADEPR Muhoza , havamo  umusaruro wo gutegura igiterane “Garuka Ushime “ cyabereye I Musanze . nshingiye kubyabereye muri iki giterane  Garuka Ushime nishimiye kugabira Inka  Korali Sayuni  kugirango tuzongere kugira ibihe byiza nkibi “

 

WhatsApp Image 2017-07-30 at 16.55.29
Umuterankunga wa Korali Sayuni Kigenza Jean Baptiste akaba n’ umukuru w’ abamabassadeur ba Radio Umucyo uyu uri hagati ni we wayigabiye inka

 

 

IMG_20170730_143918

 

IMG_20170730_144004

 

IMG_20170730_144058

 

IMG_20170730_144302

Korali Sayuni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero  ADEPR ku mudugudu wa Cyahafi , imaze kuba ubukome mu ivugabutumwa  rikoresheje indirimbo n’ ibikorwa by’ ivugabutumwa mu Rwanda  yavutse  mu mwaka wa 1995  itangijwe n’ abantu  8 , kugeza  ubu Korali Sayuni yavuye  muri studio  gukora Album yabo nshyashya ya Audio ,ikaba ishimira  cyane Evangeliste Ndereyimana Andre  wemeye  kubakoreshereza  indirimo  indirimbo 2 z’ amashusho  zizagaragara kuri Album  y’ amashusho Korali sayuni iri gutegura

 

AMWE MU MAFOTO YARANZE  UMUNEZERO UKOMYE  KORALI SAYUNI  YAGIRIYE MU IVUGABUTUMWA YAKOREYE I MUSANZE MU GITERANE GARUKA USHIME

 

 

 

WhatsApp Image 2017-07-30 at 17.34.03
Evangeliste Ndereyimana Andre wemeye gukoreshereza Korali sayu ni indirimbo 2 z’ amashusho

 

IMG_20170730_144432

 

 

IMG_20170730_144859

 

 

IMG_20170730_144914

 

 

 

IMG_20170730_144928

 

IMG_20170730_144943

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 12,409 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo