abanyamadini

Bishop Rucyahana John arabwira abanyamadini ko agakiza gakwiye kujyana n’imibereho y’abantu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 7, 2017

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamadini,yavuze ko abanyamadini badakwiye guhera mu by’agakiza gusa k ahubwo bakwiye no kwinjira mu buzima bw’abaturage n’igihugu kuko agakiza kajyana n’imibereho y’abaturage. Ibi Bishop Rucyahana yabigarutse ho kuri […]




Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamadini,yavuze ko abanyamadini badakwiye guhera mu by’agakiza gusa k ahubwo bakwiye no kwinjira mu buzima bw’abaturage n’igihugu kuko agakiza kajyana n’imibereho y’abaturage.

Ibi Bishop Rucyahana yabigarutse ho kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru,ubwo Ihuriro ry’abanyamadini ryagezaga Raporo y’uko amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba mu Rwanda  yagenze.

IMG_4206

Ku nshuro ya mbere Ihuriro ry’abanyamadini ryatanze indorerezi zigera kuri 94 mu kureba uko amatora y’umukuru w’igihugu agenda ,ah Bishop Rucyahana John yavuze ko nk’abanyamadini kuba indorerezi mu matora  byari inshingo zabo kuko bagomba kumurikira Leta kandi n’imibereho myiza y’abaturage iri mu nshingano zabo

yagize ati”“ twebwe inshingano zacu ni ukuba umugisha no kuwutanga ibi biromo imibereho myiza y’abaturage,umutekano ndetse n’ubukungu kuko nti wabera umuntu umugisha abayeho nabi cyangwa ngo uhe umugisha umuntu utariho”

yunzemo ati  “Agakiza kajyana na economy (ubukungu), kajyana n’imibereho myiza, kajyana n’imiyoborere y’umuntu…Nitutajya muri ibyo bintu tuzaba dutakaje igice kinini cy’ibyo duhamagarirwa”.

yakomeje  avuga ko igihe kigeze ngo abanyamadini bakosore amakosa bakoze ubwo ntaruhare bagiraga mu gukiza abatutsi bicwaga muri jenoside yabakorewe mu 1994 kandi ngo abanyarwanda barenga 85% bari abayoboke b’amadini atandukanye.”

Bishop Rucyahana John yasoje avuga ko nk’ihuriro ry’abanyamadini bazkomeza gufatanya na Leta mu kubaka umuryango Nyarwanda ndetse ko bafite ingamba zo kwegera no kwigisha abanyamadini bagenzi babo batitabira ibikorwa bya birimo n’amatora.

rucyahana

abanyamadini

@ Ibyiringiro ,Nshungu Raoul 

(Visited 3,433 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo