DSC1395

ADEPR GATENGA:Korali Ukuboko kw’Iburyo  yateguye igiterane cyo kumurika DVD yise: “IMANA YACU IRABYUKURUKA” 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 7, 2017

 Korali  ukuboko kw’ iburyo   ikorera umurimo  kuri ADEPR GATENGA  muri Paruwasi  ya Gatenga yateguye  igiterane gikomeye  cyo  kumirika alubumu y’ amashusho ya 2  yari itegerejwe na Benshi  bise  ” […]




 Korali  ukuboko kw’ iburyo   ikorera umurimo  kuri ADEPR GATENGA  muri Paruwasi  ya Gatenga yateguye  igiterane gikomeye  cyo  kumirika alubumu y’ amashusho ya 2  yari itegerejwe na Benshi  bise  ” Imana yacu  irabyukuruka ”  izafashwamo amanyuranye aturutse mu midugudu itandukanye  mu  itorero ry’ ADEPR mu  Rwanda . 

DSC1395
Korali ukuboko kw’ iburyo igiye kumurika Alubumu y’ amashusho ya 2

Ku cyumweru taliki  ya  13 Kanama  2017  korali  Ukuboko kw’ iburyo  yateguye  igiterane  gikomeye  cyo kumurika  Alubumu  ya mashusho  ya 2  yise “Imana yacu irabyukuruka” Iyi DVD ikaba iriho indirimbo nyinshi zakunzwe nka: URUKUMBUZI, URIHARIYE, AZA NZAMBE, IRABYUKURUKA, NDASHIMIRA, IYO TARIKI, IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA (IBIMENYETSO BIRENGA KIMWE)… kizatangira guhera saa munani z’amanywa (2pm) kuri ADEPR Gatenga.

Umuyobozi  wa Korali  Aganira n’Ukuboko ikinyamakuru  Ibyiringiro.rw  yatangaje ko  korali ububoko kw’ iburyo  yateguye  igiterane  cyo kumururika Alubumu  ya 2 bise “Imana yacu irabyukuruka ”  kizabanzirizwa n’ icyumweru cy’ amashimwe  aho bazajya baterana  buri  mugoroba   gifite intego iri mu Zaburi : 24: 7-9  hagira hati ” Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.

 

Iki giterane kizabanzirizwa n’icyumweru cyo gushima Imana kizatangira Taliki  ya  07 Kanama 2017  kizageza ku munsi  nyirizina wo kumurika DVD  Muri icyi cyumweru Chorale yatumiye ama Chorales atandukanye arimo Najoth Choir (SEGEM), Philadelphie Choir (Kagarama), Hyssop Choir (Kiruhura), Louange Choir (Gatsata), Itabaza Choir (Muganza) na Gibioni Choir (Murambi). Hazaba harimo kandi abavugabutumwa batandukanye nka Past Zigirinshuti Michel, Past Uwambaje, Ev Bosco, Ev Semajeri, Past Munezero, Ev Muvunyi n’abandi bakozi b’Imana benshi. Hari kandi n’abahanzi batandukanye barimo Usanase Nice, Nyirahabineza Gaudence, Mucyo Adonis, Simon Kabera n’abandi.

Dove Hotel

Dore  amateka    ya Korali  ukuboko  kw’ iburyo

Korali  Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma Korali  akorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Itorero rya Kicukiro, Paroisse Gatenga, umudugudu wa Gatenga. Iyi Chorale yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 ari iy’abana b’ishuli ryo kucyumweru. Mu 1990 nibwo yaje kwimurirwa mu Gatenga iza guhinduka iy’urubyiruko. Ahagana mu 1998 Chorale nibwo yatangiye kujya yihimbira indirimbo zayo irenga ku kuririmba indirimbo z’abandi. Icyo gihe ni nabwo yahawe izina n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Gatenga yitwa Ukuboko kw’Iburyo (ubusobanuro wabusanga muri Zaburi 118:15-17).

Korali  Ukuboko kw’iburyo yagiye igira uruhare runini mu mavuna yatangije imidugudu iri mu Karere ka Kicukiro itandukanye irimo Murambi, Karambo, Nyanza, Kagarama, ndetse na Kigarama ya Gikondo. Mu mwaka wa 2012 nibwo Korali  Ukuboko kw’iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo bwa mbere ikora DVD ya mbere yise “Yesu ni Ingabo”. Kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi bageze ku 120 ikagira n’ “itsinda ry’inshuti za Chorale Ukuboko kwiburyo” rihuriwemo n’abantu barenga ibihumbi 3000 kandi bari mu bihugu bitandukanye akenshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga.

KANDA  HANO UREBE  INDIRIMBO YABO BISE  “IBYRIRINGIROBY’ UBUZIMA”

 

 

IBYRINGIRO.RW

 

(Visited 14,776 times, 249 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo