affiche-danny

Mutabazi Danny agiye kuzenguruka u Rwanda yibutsa abantu isoko y’agakiza

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet August 5, 2017

Mutabazi Danny wamenyekanye mu ndirimbo “Karuvari” arimo gutegura ibitaramo bizazenguruka igihuga cyose  abwira abantu ko  amaraso ya Yesu ari isoko y’agakiza ari nayo soko imara inyota. Muri uru rugendo rw’Ivugabutumwa […]




Mutabazi Danny wamenyekanye mu ndirimbo “Karuvari” arimo gutegura ibitaramo bizazenguruka igihuga cyose  abwira abantu ko  amaraso ya Yesu ari isoko y’agakiza ari nayo soko imara inyota.

Muri uru rugendo rw’Ivugabutumwa yise “Calvary Tour Live Concert” azaba ari kumwe n’abahanzi bakomeye biyemeje kuzamushyigikira muri iki gikorwa.

danny1

Mutabazi Danny aributsa abanyarwanda isoko y’agakiza bahawe

Nkuko yabitangarije Ibyiringiro.rw, Danny Mutabazi avuga ko igitekerezo cyo gukora  ibi bitaramo cyavuye mu iyerekwa yagize ubwo yibazaga ku cyo yakora ngo abantu bamenye isoko yagakiza bahawe.

Yagize ati” Iyerekwa ryavuye mugihe narindi gutekereza ikintu nakora kugirango abantu bamenye isoko yagakiza twahawe kubwo amaraso yesu yamennye adushaka aha rero nasanze hakiri benshi bakiri mububata bwicyaha niko gushaka uburyo nakoresha kugirango mbasange muntara batuyemo ari bwo nateguraga icyo nise Calvary tour live concert aho nzajya njya muri buri ntara mvuga ubutumwa”

Mutabazi Danny akomeza avuga ko ikindi cyamuteye gutegura iki gikorwa aruko yabonye abantu bo mu ntara badakunze kugira amahirwe yo kubona ibitaramo anagaruka kubutumwa ashyiriye abanyarwanda mu ntara zitandukanye azajyamo.

Ati” indi mpamvu nuko usanga shanties bo ntara bavuga ko badakunze kubona ama concert ubutumwa njyaniye abanyarwanda nukujya kubabwira ko hari isoko Imara inyota aricyo gitambo cya yesu kandi ko abazamwemera bazitwa abana b’Imana”

danny

Bosco Nshuti ari mu bazafatanya na Danny Mutabazi

Muri ibi bitaramo bizahera mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwikubo ku Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017 guhera saa munani z’igicamunsi,Danny azafashwa n’abahanzi bakomeye barimo nka Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ibyo Ntumze’, Jado Sinza wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nabaho’, Stella Manishimwe uzwi mu ndirimbo ‘Wa mugore’ ndetse n’umuvugabutumwa Jean Paul Nzaramba.

Mutabazi asoza avuga ko yizeye koi bi bitaramo bizagera ku ntego ye yo kumenyesha abanyarwanda isoko y’agakiza anavuga ko yizeye ko Imana izabana nawe nkuko yabimubwiye.

 

(Visited 6,432 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo