27980560693_962b3b8225_o

Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane “ all women together “ ku ntego igira iti” kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi “

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 3, 2017

Ku nshuro ya 7 mu Rwanda  umuryango wa Women Foundation Ministries  wongeya gutagura  igiterane  ngaruka mwaka  yise “ all Women Together “,kizabera muri  Kigali Convetion Center  kizibanda mu  gukangurira abagore  […]




Ku nshuro ya 7 mu Rwanda  umuryango wa Women Foundation Ministries  wongeya gutagura  igiterane  ngaruka mwaka  yise “ all Women Together “,kizabera muri  Kigali Convetion Center  kizibanda mu  gukangurira abagore  babanyarwanda n’ababatuye isi  muri rusanjye  kuva mu gutsikamirwa  bakajya  mu butsinzi .

27980569253_246d38cf15_o

Women Foundation Ministries  ni Umuryango w’Ivugabutumwa rya Gikirisitu wavutse mu mwaka wa 2006, ugamije “Kubaka Umuryango binyuze ku bushobozi bw’umugore”.  Uyu muryango ukaba ubarizwa  ku isi hose ariko icyicaro gikuru kiba kiba mu Rwanda  mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umugi wa Kigali.

Umuryango Women Foundation Ministries uyubowe n’ intumwa  Alice Mignone Kabera, ufasha abagore biciye mu butumwa bwiza bw’ ijambo ry’ Imana  bibanda  mu  ] gukura ]  gukira amarangamutima apfuye kugirango barusheho kwiyubakamo ubushobozi n’icyizere kibageza kw’ iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu birambye by’ingo zabo.

28655082055_2056866302_o
Intumwa Alice Mignone Kabera, umuyobozi mukuru w’ Umuryango Women Foundation Ministries

 

 

All women Together n’ igiterane cy’ ivugabutumwa , Women Foundation Ministries itegura  buri mwaka  gitumirwamo abagore mu nzego zose baturutse impande zose zirimo  Abakora mu nzego za Leta n’Imiryango itegamiye kuri leta, Abakora mu nzego z’abikorera n’abikorera ku giti cyabo, Abayobozi mu butegetsi bwite bwa leta; bose baturutse mu Ntara zose zigize Igihugu n’Ibihugu bikikije u Rwanda nk’u Burundi, Uganda, n’ibindi.

 

Ikinyamakuru  ibyiringiro.rw cyegereye umwe  mushizwe   gutegura iki giterane  adatangariza  byinsi kuri  iki giterane ngaruka mwaka agira ati :”  igiterane cy’ abagore   all women  Together kigiye kuba ku  nshuro  ya Karindwi gifite insanganyamatsiko  igira iti “ Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi (Zaburi: 68: 12). Aho abagore bazakangurirwa  kuva  mu bituma batsikamirwa , no guhezwa  inyuma no kutameya icyo bakora  bakangurirwe kunga ubumwe  npo kugira icyerecyezo kimwe  kibaganisha kubutsinzi “

27980560693_962b3b8225_o

yakomeje agira  ati:” iki giterane kizabera mu Nzu Mberabyobyi ya “ Kigali Convention Center” kuva tariki ya 08 kugeza tariki ya 11 Kanama 2017 guhera saa Kumi kugeza saa tatu z’umugoroba. Muri icyo giterane tuzaganirizwa n’abagore b’inararibonye nka Eliane Isaac uturuka mu gihugu cya Canada, Grace Serwaga uturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, Kathy Kiuna uturuka mu gihugu cya Kenya. Bose bakazakirwa n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries Umunezero Alice Mignone Kabera.

Iki giterane kandi kizitzbirwa n’ abahanzikazi  nka Diana Kamugisha , Diane True Promisses, shance alarme Ministries , Julienne Kabanda

Abari namwe bategarugori muze twamamaze inkuru nziza maze umugore ave mu gutsikamirwa ajye mu butsinzi.

20597180_817666791726824_4022426812301569627_n

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 18,058 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo