main-53-cc1e9

Niboye: Itorero Blessing Center Church ryateguye igiterane cy’ ububyutse kizagaragaramo abahanzi n’ abavugabutumwa bakomeye

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 3, 2017

 Itorero  Blessing Center Church riherereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye  ryateguye  igiterane cy’ ububyutse  kizamara  icyumweru cyose , kizagaragaramo abahanzi bakomeye  mu Rwanda  , n’ abavugabutumwa  bakomeye  […]




 Itorero  Blessing Center Church riherereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye  ryateguye  igiterane cy’ ububyutse  kizamara  icyumweru cyose , kizagaragaramo abahanzi bakomeye  mu Rwanda  , n’ abavugabutumwa  bakomeye  baturutse  hirya ni hino  .

 

Igiterane cyateguwe n’itorero Blessing Center Church rya Niboye muri Kicukiro, kizaba  kuva ku itariki 6 kugeza kuri 13 Kanama 2017. cyahawe intego igira iti “Wahawe umugisha kugira ngo ubere abandi umugisha”, bavuze ko nubwo ari ku nshuro ya mbere kizajya kibaho buri mwaka.

Ni igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye bakomeye mu karere, barimo Bishop Janet wo muri Uganda, Bishop Kasao wo muri Congo Kinshasa, n’abo mu Rwanda ari bo Bishop Samedi, Bishop Janet, Apotre Patrick na Rev Mukiza. Abazitabira bazaririmbirwa n’abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Rene Patrick na Damascene Kanuma.

Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Damascene Kanuma…….. n’ abandi bazagaragara mu giterane cyateguwe n’ itorero Blessing Center Church

 

Umuyobozi w’itorero Blessing Center Church mu Rwanda, Pastor Paul Mucumbitsi yatanagarije  ikinyamakuru IBYIRINGIRO .RW ko iki ari igiterane kigamije ububyutse mu bakirisitu no kongera kubibutsa ko ari abanyamugisha ariko bakwiye no kubirenga bakabera abandi umugisha.

Yagize ati “Iyo tugiye no mu nsanganyamatsiko z’Igihugu cyacu, abayobozi babishyira imbere. Mu by’ukuri iyo wamenye ko uri umuntu w’akamaro uratekereza ukamenya n’ikintu wakora, ukaba wanihangira umurimo, ejo ugaha abantu akazi, iyo watangiye guha imirimo abandi, uba utangiye kubabera umugisha kandi mu buryo bufatika.” Yongeyeho ati “Mu buryo bw’umwuka, iyo wakijijwe warangiza ukajya uvuga ubutumwa undi agakizwa, ayo ni amakamba, ariko hano ku Isi naho ndi umunyamugisha.”

IMG-20170803-WA0110
Umuyobozi w’itorero Blessing Center Church mu Rwanda,Pasitori Mucumbitsi n’ umufashawe Miriam Mukamunana

Pastor Mucumbitsi yavuze ko bajyaga bategura ibikorwa bihuza amatsinda y’abantu ariko kuri iyi nshuro iki giterane kikazageza ubutumwa ku bantu bazaturuka impande zose mu gihugu kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana bishimira uko yahaye abatuye Isi umugisha mu gushimangira kurushaho kuwusakaza.

Itorero rya Blessing Centre Church ryateguye igiterane gifite intego y’ububyutse no kubwiriza ubutumwa busaba abantu kwisobanukirwa ko ari abanyamugisha, ryatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2016.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 6,254 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo