desire

Menya ibyaha 5 bigoye Kwihana

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 3, 2017

ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha, nyuma yaho bakoze ikosa rikomeye ryo kutemera icyaha bakoze ahubwo umugabo avuga ko ari umugore wabiteye, umugore nawe avuga ko ari inzoka yamushutse birangira […]




ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha, nyuma yaho bakoze ikosa rikomeye ryo kutemera icyaha bakoze ahubwo umugabo avuga ko ari umugore wabiteye, umugore nawe avuga ko ari inzoka yamushutse birangira bose nta n’umwe wemeye icyaha. Ibyo byatumye Imana ibahanisha ibihano bikomeye, kugera ubwo n’uyu munsi abatuye isi bose bakigerwaho n’ingaruka zo kutamenya kwihana kw’abatubanjirije. Usanga rero biri muri kamere yacu kutemera icyaha. Birumvikana ko uyu muco utari mwiza tuwukomora kuri Adamu na Eva.

desire
Pastor Desire habyarimana

Umuvumo ukomoka mu cyaha cy’Adamu na Eva watugezeho twese, ni kimwe n’ ibindi byaha bikorwa muri iki gihe nabyo bigira ingaruka mbi ariko cyane cyane iyo bikozwe n’abavuga ko bamenye Imana byo biba ari bibi cyane.

Kuko dufite kamere y’ Adamu birashoboka ko umuntu yakora icyaha yabigambiriye cyangwa bimutunguye ariko ni byiza no kubanza gutekereza ngo iki cyaha ngiye gukora nzacyihana binyoroheye? Ese Imana nimbabarira abantu bazamfata bate? Ese nyuma yaho sinzajya ngendana ipfunwe ry’intege nke zanjye? Reka mbibutse ko n’ubwo Imana yakubabarira ariko abantu bazahora babikubonamo.

mid adult couple holding hands and praying

Muri iyi nkuru turabagezaho ibyaha 5 bikorwa n’ abavuga ko bakijijwe ariko kubyihana bikaba bikomeye.

1. Ubwibone:

Ubwibone ni icyaha gikorwa n’abantu benshi ariko bakaba batazi ububi bwacyo. Ushobora kugira ubwibone ku bw’ impano ufite yo gusenga, kubwiriza, guhanura, gusengera mu itorero ryiza wenda ngo kuko rifite disipulini yihariye, gatekereza ko ukijijwe kuruta abandi n’ibindi. Ubwibone bushobora no guterwa n’umugisha Imana yaguhaye aho guca bugufi ukibona. Imana irwanya abibone (1 Petero 5:5-6). Abantu bakora ibyaha byinshi ariko Imana ntirabarwanya ariko iyo wibonye uba uvogereye icyubahiro cy’ Imana. Burya Imana yatanze ibintu byose ariko icyubahiro cyayo irakigumana. Bityo iyo ugize ubwibone ntiyakwihanganira ahubwo igucisha bugufi.

Urugero: Nebukandineza yubatse Babuloni yibagirwa guha Imana icyubahiro yabimushoboje bituma imwohereza kurisha imyaka 7. Herodi yateranyije abantu arabaganirira baramwogeza kugeza ubwo bavuga ko atakiri umuntu ahubwo avuga nk’ Imana. Malayika yamukubise urushyi ahita agwa inyo ako kanya. Nta muntu n’umwe wigize agira ubwibone ngo bimuhire.

2. Kubeshya:

Abantu benshi barabeshya ariko byagera muri Afurika ho uba ubona bikabije kuko n’ibyo tudafitemo inyungu usanga tubibeshya. Wagira ngo biri mu muco wacu. Gusa burya Imana yanga ururimi rubeshya. Bibiliya ivuga ko Yesu ari inzira n’ukuri n’ubugingo, bituma rero ikintu cyose kitari mu kuri Imana ikirwanya cyane. Aburahamu yabeshye ko Sara ari mushiki we, na Isaka umuhungu we abeshya ko Rebeka ari mushiki we. Yakobo yabeshye ko ari Esawu yiba umugisha. Amunoni yabeshye ko arwaye ahubwo agambiriye gufata ku ngufu mushiki we. Ikinyoma cyarakomeje kugera ku bisekuru 7. Menya ko niba ubeshya, nubyara umwana azajya abeshya kurenza uko wowe ubikora.

Ni gute umuntu agera mu mahanga akabeshya ko ari impunzi agahindura amazina ye n’aya se na nyina akabeshyera igihugu? Ibi usanga abantu benshi babikora kandi ari nta wamuhize ahubwo ari uko yishakira imibereho. Aho rero icyaha cyo kubeshya gikomerera ni uko mu gihe ushaka kwihana ibi, bizagusaba kujya muri polisi, ubabwire ngo narabeshye.

Hari abandi babeshya mu bucuruzi bakanyereza imisoro. Hari ababeshya abo bagiye kubana ntavuge ko yabyaye hanze, akirarira imitungo adafite. Hari ababeshya imyaka kuri dipolome, cyangwa agakoresha impapuro mpibano. Hari ubeshyera umuntu ikinyoma kizamucisha umutwe cyangwa kimwirukanisha mu kazi. Akabazo k’amatsiko: Ese n’ubwo wakwihana buriya uzasubira inyuma uvuguruze ibyo wavuze bibi kuri mugenzi wawe? Inama natanga ni uko twakwitoza kubireka kuko kubyihana bizaduhenda.

3. Kwica:

Kwica ni icyaha abantu bakinisha ariko kumena amaraso y’inzirakarengane bibabaza Imana ku kigero kiri hejuru. Ese mwari muzi ko Imana ari yo yonyine ifite ububasha bwo kwambura umuntu umwuka? Imana yivugira muri Bibiliya ngo “Ndi Uwiteka wica agakiza”! None ni gute umuntu yiha ubushobozi nk’ubw’ Imana? N’ubwo umuntu yaba yakugiriye nabi, nta burenganzira ufite bwo kumwica. Imana iravuga ngo “Guhora ni ukwanjye” (Abaroma 12: 9-21).

Abantu barica mu buryo bwinshi. Hari abakobwa bakuramo inda, abubatse ingo bazitwita batazishaka bakica abo bana, abica kuko bagambaniye abandi n’ibindi. Mu bihugu bimwe na bimwe kwica bisigaye bisa nk’umukino usanzwe. Nifuza kubamenyesha ko amaraso ahamagara andi maraso. N’ubwo hashira imyaka Magana, amaraso y’inzirakarengane azakomeza gutaka. Ese mwari muzi ko amaraso y’ Abeli n’ubu agitaka kandi hashize imyaka itagira ingano apfuye? Umuntu ukinisha kumena amaraso aba akururiye umuvumo umuryango we n’igisekuru cyose.

Ibi iyo bikozwe n’abavuga ko basenga byo biba bikomeye. Njye hari ikibazo mpora nibaza: Mu Rwanda muri Mata 1994 hari abakirisitu 95% hanyuma jenoside yakorewe Abatutsi iraba. Ubwo se twavuga ko yakozwe na nde? Ese umuntu watinyutse kumena amaraso bizamworohera kwihana? Ese nanihana sosiyete izamufata ite?

4. Kuba umugore/gabo wa 2:

Iyo dufata ibyemezo mu buzima bwacu hari igihe tubifata tutarebye kure. Ese kuba uhisemo kujya kuba umugore/gabo wa kabiri utekereza ute igihe bizaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo gutandukana? Cyangwa wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza Imana ikagusaba kuvayo ubwo bizakorohera warahabyaye, uhafite imitungo, ubuzima bwari butangiye kuryoha? Ese abana bawe ntibazagerwaho n’ingaruka zo kutarerwa n’ababyeyi bombi ku bwo kudafata icyemezo urebye kure? Ndahamya ko iki cyaha ari kimwe mu bigora kwihana kuko bisaba gufata icyemezo gikarishye.

5. Ubutinganyi:

Iyo tuvuze ubutinganyi tuba tuvuze: Abagabo basambana n’abagabo, abagore basambana n’abagore, umuntu ushobora kuryamana n’abo badahuje igitsina ariko anabihuza n’abo babihuje. Hari abandi bihinduza igitsina bavukanye baravutse ari abahungu/kobwa akumva ntabishaka ahubwo akihinduza. Muzajya mubona abahungu bigize abakobwa cyangwa abakobwa bigize abahungu. Mu bihugu biteye imbere barababaga bakabaha n’igitsina kugira ngo bagere ku byifuzo byabo.

Aha twavuga ko hari n’ubusambanyi busanzwe nabwo bugenda bufata intera ndende kugeza ubwo n’ abakristo mu matorero bakora iki cyaha nk’aho ari ibisanzwe. Bwaba ubusambanyi bukozwe abantu bahuye cyangwa ubukoreshejwe ikoranabuhanga bwose ni kimwe. Muri iki gihe amazu akora filime z’urukozasoni muri Amerika basohora izirenze 200 ku munsi kuko ni imari yunguka.

Tukivuga ku byaha bigora kwihana ese iyo uciye inyuma umugore/gabo wawe, aho bizakorohera kubyihana cyangwa bizagusaba ikiguzi kiremereye? Imana irababarira ariko mpamya ko abagira izi ntege nke, uzasanga gushyikira imbabazi z’ Imana bibavuna kuko bagira ipfunwe ry’uko sosiyete izabafata nibimenyekana.

Mu komeze mubane natwe  tuzabageza  ibindi byaha 5 umuntiu akora  bikamugora kwihana

Ubaye ukora kimwe (cyangwa byinshi) muri ibi byaha, ndagusaba ku bw’imbabazi z’Imana kuzibukira hakiri kare, kuko kubyihana biravuna. Fatirana hakiri kare, urekure, wihane, Imana izakubabarira.

 

Pastor Desire@agakiza.org

(Visited 96,316 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo