20621990_1562294867168786_6004107463301045402_n

ADEPR Kabagari :Hagiye kuba igiterane cy’ ububyutse kizitabirwa na hysopp Choir na Uzayisenga Isaie

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne August 3, 2017

ADEPR Kabagari muri Paroisse ya Kacyiru  hitezwe  Ibihe bidasanzwe,,aho Chorale Hyssop yo ku mudugudu wa Kiruhura,hamwe n’abahanzi nka Isaie Uzayisenga,Eric Cyamika n’amakorari ahagaze neza nka Goshen,Bethesida,na Omega bazahurira mu giterane […]




ADEPR Kabagari muri Paroisse ya Kacyiru  hitezwe  Ibihe bidasanzwe,,aho Chorale Hyssop yo ku mudugudu wa Kiruhura,hamwe n’abahanzi nka Isaie Uzayisenga,Eric Cyamika n’amakorari ahagaze neza nka Goshen,Bethesida,na Omega bazahurira mu giterane cyateguwe n’urubyiruko rwa ADEPR Kabagari.

20621990_1562294867168786_6004107463301045402_n

Iki  giterane cy’ ububwutse  kizamara iminsi 3 Kizatangira kuri uyu wa gatandatu  tariki ya  05 Kamena 2017 i saa munani kizakomeze ku cyumweru gisoze saa kumi n’imwe z’umugoroba,mu rwego rwo guhembura Itorero no gufasha abanya Kigali kwishimira ibihe byiza byo kuva mu matora y’umukuru w’igihugu amahoro,abigisha b’ijambo ry’Imana n’ abavugabutumwa  bakunzwe batumiwe muri iki giterane ,aribo Ev Nzaramba Jean Paul,Ev Justin Muhire na Ev Mbonabucya.

Pasiteri  Habimana  Pascal umuyobozi w’  umudugudu   wa ADEPR Kabagari  yatangarije umunyamakuru w’ ibiringiro.rw ko  muri kino giterane abantu benshi bazahemburwa n’ijambo ry’Imana ariko none bakagira ibihe byiza mu guhimbaza Imana na Chorales  twababwiyw haruguru ubu ari mu myiteguro ihambaye n’ abahanzi bazahesha umugisha  abazitabira  iki giterane .

Korali Omega ADEPR Kabagari nayo izaba ihari muri iki gitaramo

Yakomeje atangazako  Kubera ukuntu abantu basanzwe bitabira ibiterane bisanzwe bibera kuri uriya mudugudu,umuyobozi w’uyu mudugudu wa ADEPR Kabagari Pastor Habimana Pascal dukesha iyi nkuru,arashishikariza abantu kuzazinduka kugira ngo batazabura ibyicaro,anabibutsa ko umudugudu wa Kabagari ubarizwa munsi ya Gare ya Kacyiru,inyuma ya za Ministeres.

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing
Korali Goshen ADEPR Kabagari izaba ihari muri iki giterane

 

20621990_1562294867168786_6004107463301045402_n

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 12,178 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo