manu3

Ntibisanzwe mu Rwanda hamaze kugaragaraa umuntu uvuga ko ari we Yesu Christu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 29, 2017

Munyankusi Emmanuel avuga ko abantu bakwiriye kumenya ko ari we YESU Christu kandi ko vuba agiye kwigaragaza abantu bakamumenya.   Mu kiganiro n’ibyiringiro.rw uyu mugabo avuga ko ababazwa n’uko abantu […]




Munyankusi Emmanuel avuga ko abantu bakwiriye kumenya ko ari we YESU Christu kandi ko vuba agiye kwigaragaza abantu bakamumenya.

manu3

 

Mu kiganiro n’ibyiringiro.rw uyu mugabo avuga ko ababazwa n’uko abantu batamumenya kandi ari we Yesu Christu nubwo ngo igihe kitaragera ngo ashyire hanze bimwe mu bituma avuga ko ari we YESU Christu.

Aha yagize ati:”ngewe vuba aha ndaza kwitangaza ku mugaragaro kuko abantu baracyari kwinezeza nyamara ntibazi ko ari ngewe Yesu Christu,ndahamagarira abantu gukizwa bakava mu mwijima kuko vuba bidatinze mugiye kubona imperuka kuko nzanwe no kugira ngo abantu bave mu mwijima abatazabyemera rero bazakorwa n’isoni”.

Uyu mugabo avuga ko afitanye amabanga akomeye n’Imana icyakora  igihe cyo kuyashyira ku mugaragaro ntikiragera,ariko agasaba abantu ko bakwiye gutangira kwihana kugira ngo batazatungurwa n’impanda,aha abivuga muri aya magambo:”abantu ntabwo bemera ariko vuba aha bagiye kuzatungurwa niba batemera kwihana ngo nzabababarire”.

mu

Uyu mugabo ufite urubavu ruko n’uburebure bugaragara avuga ko atuye iremera mu mugi wa kigali,icyakora ntagaragaza neza bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza neza icyo umuntu yashingiraho yemeza koko ko ari we Yesu Christu,icyakora ku mbuga zimwe na zimwe akoresha haba kuri facebook na watsap uyu mugabo agaragara ashyiraho ubutumwa ndetse n’impuguro zishingiye ku ijambo ry’Imana.

Gusa bamwe mu baba hafi ye twabashije kuvugana nubwo batashatse ko umwirondoro n’amazina yabo ajya ahagaragara badutangarije ko ibi nabo yabibabwiyeho ariko bakaba bavuga ko ashobora kuba afite ikibimutera aho badatinya no kuvuga ko ibi byaba ari uburwayi.

 

Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 40,390 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo