guelda

Ashingiye ku myemerere ye no kuri bibiliya yemera Miss Heritage Guelida ntashobora na gato gutaha ubukwe bw’abatinganyi

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 29, 2017

Miss w’umuco akaba n’igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017 SHIMWA Guelida avuga ko uretse no kuba atemera ubutinganyi ngo atumiwe no mu bukwe bwabo atahakandagiza ibirenge kubera imyemerere […]




Miss w’umuco akaba n’igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017 SHIMWA Guelida avuga ko uretse no kuba atemera ubutinganyi ngo atumiwe no mu bukwe bwabo atahakandagiza ibirenge kubera imyemerere ye .

guelda

Ibi miss Guelida aherutse kubitangaza kuri Radio Isango Star,aho yavuze ko kuba imyemerere ye ishingiye kuri Bibiliya kandi Bibiya ikaba itemera ubutinganyi,nawe atabwemera,ndetse akaba adashobora no gutaha ubukwe bwabo.

Image result for miss SHIMWA Guelda

Aya ni amwe mu makuru aherutse gushyirwa ku mugaragaro n’uyu mukobwa, akaba miss w’umuco n’igisonga cya mbere cya mbere cya miss Rwanda 2017 Shimwa Guelda,aho avuga ko kuba yemera Imana kandi imana ikaba itemera ubutinganyi byumvikana aho ahagaze ku birebana n’ubutinganyi.

Abajijwe n’umunyamakuru Phil Peter wa Isango Star,niba ashobora kuba yataha ubukwe bw’abakobwa 2 baherutse gutangaza ko bemeranyijwe kubana bahuje ibitsina,uyu mukobwayavuze ko uretse kuba yemera bibiliya ijambo ry’Imana kandi bibiliya ikaba itemera ubutinganyi ngo bihita byumvikana aho nawe aherereye,yagize ati:”ngewe nka Shimwa Guelda cyangwa miss heritage ntaha ubukwe bw’abantu nzi kandi abo ntituziranye,baramutse bantumiye nabashimira ariko sinabutaha kuko nge ntumirana n’inshuti zange cyangwa ubwo mu muryango”.

Shimwa Guelda ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko akaba asengera mu itorero rya Catholic iremera  kuri Regina Pacis,aho avuga ko kubera gukunda no kubaha Imana ajya ku rusengero kenshi gashoboka byaba gake bikaba inshuro 2 nibura mu cyumweru,aka kuri ubu atuye kabeza mu mugi wa kigali.

Image result for miss SHIMWA Guelda

Kuva tariki 26/02/2017,uyu mwene Katabirora ka Rwagataraka wa Rugira nibwo yambitswe ikamba rya nyampinga w’umuco ndetse akaba n’igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2017.

Image result for miss SHIMWA Guelda

 

 

 

 

 Anaclet

(Visited 30,322 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo