AB

Uburyo bworoshye bwo gutoza abana bawe gusoma Bibiliya

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 28, 2017

Ababyeyi benshi bakangurira abana kujya mu ishuri n’ubwo nabyo ari byiza,abandi bakabatoza gukora ibindi nubwo nabyo atari bibi nyamara birengagiza ko umubiri mwiza ugomba guturwamo na roho nzima,ari nayo mpamvu […]




Ababyeyi benshi bakangurira abana kujya mu ishuri n’ubwo nabyo ari byiza,abandi bakabatoza gukora ibindi nubwo nabyo atari bibi nyamara birengagiza ko umubiri mwiza ugomba guturwamo na roho nzima,ari nayo mpamvu umwana akwiye gutozwa gusoma bibiliya inzira zikigendwa.

AB

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Infocretienne dore bumwe mu buryo bworoshye wakoresha ngo utoze abana gusoma Bibiliya:

1.Shaka ahantu hiherereye maze uganirize abana bawe ku birebana n’imyemerere:

Abana baba bifuza kugira ibyo bakundishwa kandi akenshi bakabikorana n’ababyeyi babo.Uzarebe iyo watoje umwana koza amenyo arabikurana.

2.Kureka abana bakakubaza ibibazo birebana na Bibiliya:

Bafashe kugira ubumenyi n’ukuri ku ijambo ry’Imana,nko kubabwira zimwe mu nkuru zivugwa muri bible n’ibindi,…

3.Shaka akanya ko kwihererana n’abana mugasengana ndetse mukaganira ku ijambo ry’Imana kandi nabo ukabareka bakakwisanzuraho.

4.Kubabwira zimwe mu nkuru za Yesu:

Ibyo yesu yagiye akora,aho yagiye ahura n’ibimugora,ndetse ushobaora no kubereka firme zijyanye n’ubutumwa bwiza.

Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha gutoza abana bawe gusoma ijambo ry’Imana no kurikunda kuruta uko bakura bajya mu nzira mbi no mu biyobyabwenge.

Knda hano urebe video y’uko umwana akwiriye gutozwa gusoma Bibiliya akiri muto:

 

 

Anaclet NTIRUSHWA@ibyiringiro.rw

(Visited 12,716 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo