mb1

Nyuma yo gukundwa bikomeye Israel MBONYI aragarutse muri Album ye ya 2 “Intashyo”.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 28, 2017

Umuhanzi Israel MBONYI yamaze gutangaza itariki ntakuka yo gushyira hanze umuzingo wa 2 w’indirimbo ze,aho tariki ya 10 Ukuboza 2017 aribwo azakorera igitaramo mu mujyi wa kigali cyo kumurika uyu […]




Umuhanzi Israel MBONYI yamaze gutangaza itariki ntakuka yo gushyira hanze umuzingo wa 2 w’indirimbo ze,aho tariki ya 10 Ukuboza 2017 aribwo azakorera igitaramo mu mujyi wa kigali cyo kumurika uyu muzingo w’indirimbo ze.

mbk

Aganira n’inyarwanda.com umuhanzi Mbonyi  yatangaje ko tariki ya 10 Ukuboza 2017 ari bwo azakora igitaramo cyo kumurikira abanyarwanda n’abandi bose bakunda indirimbo ze album yise “Intashyo”izaba igizwe n’indirimbo 10.

Aha kandi umuhanzi Israel MBONYI yasubije ku bakunda kwibaza impamvu yatinze gushyira hanze izindi ndirimbo aho yavuze ko atatinze gukora igitaramo nk’uko hari benshi babyifuzaga ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora.

Yagize ati:” n’ubusanzwe nari mfite gahunda yo gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2017, nafashe umwanya uhagije wo gusengera iyi album ya kabiri ngiye kumurikira mu gitaramo nzakora mu kwezi k’ukuboza.

Yasoje agira ati : Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017, ariko zimwe mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera”.

Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b’umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye, usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo nk’i Burayi, muri Amerika n’ahandi.

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzi ibyo Nibwira, Ku musaraba, n’izindi,….

mb

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi  yavutse tariki 20/05/1992 ni bwo yavutse, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.C) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira ku myaka 5 gusa mu mwaka w’ 1997 Israel Mbonyi n’umuryango we nibwo bageze mu Rwanda,uyu yazamukiye mu makorale anyuranye aho twavuga nka: Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye.

Twabibutsa ko uyu muhanzi yamenyekanye mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2010 mu ndirimbo“YANKUYEHO URUBANZA”,ari nayo ndirimbo ye ya mbere,kugeza ubu uyu muhanzi ni umukiristo wo mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu.

mb1

Umuhanzi Israel MBONYI ni umwe mu bahanzi bashimisha abakunzi baririmba ndetse banacuranga

mb..

             Umuhanzi Israel MBONYI aha yari yahuje urugwiro n’abakunzi be

 

mbb

                                  Umuhanzi Israel MBONYI asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Knda hano wumve indirimbo YANKUYEHO URUBANZA  ya mbere ya Israel MBONYI: :www.youtube.com/watch?v=svUdhfgWebA

 

 

 

Anaclet NTIRUSHWA@ibyiringiro.rw

 

 

(Visited 6,476 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo