ERR

Abasaga 5000 nibo bateganyijwe kuzitabira igiterane cy’urubyiruko cyateguwe na Restauration Church mu Rwanda

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 28, 2017

Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kizamara iminsi irindwi,aho kigomba kwitabirwa n’urubyiruko rusaga ibihumbi 5(5000) ruturuka mu mpande zose z’isi,aho ruzaba rutozwa kubaha Imana. Rumwe mu […]




Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kizamara iminsi irindwi,aho kigomba kwitabirwa n’urubyiruko rusaga ibihumbi 5(5000) ruturuka mu mpande zose z’isi,aho ruzaba rutozwa kubaha Imana.

ER

Rumwe mu rubyiruko ruri kumwe n’umuyobozi wa Evangelical Restoration Church Apotre Joshua Masasu

Icyi giterane kikazaba gifite intego yo kwitoza kubaha Imana ndetse bikaba biteganyijwe ko hazabamo n’ibikorwa bitandukanye birimo kuremera no gufasha abatishoboye.

Nk’uko abitangaza umuyobozi wa Evangelical Restoration Church Apotre Joshua Masasu, ngo icyi giterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kigamije gukusanya urubyiruko rwose ruri muri iri torero ndetse n’urundi rubyiruko muri rusange rugatozwa kubaha Imana muri byose.

SONY DSC
SONY DSC

Icyi giterane cy’urubyiruko (International Youth Conference 2017) kizabera ku Itorero Restoration Church i Masoro kuva tariki 6 -12  Kanama 2017 ni igiterane gifite intego iboneka muri  1 Timoteyo 4:4-7 “ ……ariko wowe ujye witoza kubaha Imana”.

Muri icyi giterane kandi ngo hazabamo ibikorwa binyuranye nko  kuramya Imana, inyigisho ndetse n’ubuhamya.

Muri icyi giterane kandi hazaba hari abahanzi banyuranye nka:Patient Bizimana, Gaby Kamanzi , Arsene TUYI, ndetse  Umuramyi ukuzwe cyane guturuka i Burundi  Intumwa Appolinaire HABONIMANA.

Naho abavugabutumwa batumiwe muri icyi giterane harimo:

-Intumwa Yoshua Masasu Ndagijimana,

-Apostle RamBabu (India) uzwi cyane mu gukoreshwa ibitangaza,

-Francis Agyinasara (Ghana),

-Past. Patrick Masasu na

-Past. Jean Marie Ruzindana.

Hazaba hari n’abandi batumirwa banyuranye baturuka mu bihugu binyuranye nk’uburundi,congo kinshasa n’ahandi,….

ERR

 

Anaclet NTIRUSHWA@IBYIRINGIRO.RW

(Visited 2,629 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo