Umuhanzikazi Nick Niicole  wibuka se nyuma y' imyaka 15 amaze atabarutse  azize  imapnuka y' imodoka

Umuhanzikazi Nick Nikole n’ umuryango we baribuka imyaka 15 ishize se umubyara aguye mu mpanuka y’ imodoka

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 27, 2017

Taliki 27.07.2002 nibwo korali Impuhwe ibarizwa ku itorero ADEPR Gisenyi yakoze impanuka ubwo yari igiye mu ivugabutumwa ahahoze hitwa i Gitarama ubu akaba ari mu karere ka Muhanga mu ntara […]




Taliki 27.07.2002 nibwo korali Impuhwe ibarizwa ku itorero ADEPR Gisenyi yakoze impanuka ubwo yari igiye mu ivugabutumwa ahahoze hitwa i Gitarama ubu akaba ari mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Umuhanzikazi Nick Niicole wibuka se nyuma y' imyaka 15 amaze atabarutse azize imapnuka y' imodoka
Umuhanzikazi Nick Niicole wibuka se nyuma y’ imyaka 15 amaze atabarutse azize imapnuka y’ imodoka

 

Ubwo abaririmbyi basengaga bitegura uru rugendo Imana ngo yababwiyeko harimo abageni bagiye gutaha gusa ngo bakomeje gusenga basaba Imana ko yabeza .Bafashe urugendo  bakagenda bikanga ahantu hose bikanga impauka ko ariho  ishobora kubera .

Umubyeyi w’uyu mukobwa ni Uwitwaga NYAMAKOMBE Jean de la Croix wari umuterankunga w’iyi korali Impuhwe;yahagurukanye n’abaririmbyi gusa ari ku isezerano ry’Imana ko ari mu bari butahe nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baririmbyi bari mu modoka imwe na ba nyakwigendera .

Uwitwa Emmanuel yagize ati ” tugeze ku Kamonyi ntitwanenye ibibaye ,twisanze turi mu muvu w’amaraso benshi muri twe bapfuye abandi ari inkomere.gusa Uwiteka yakoze ibikomeye ntitwapfira gushira kuko ryari isezerano ry’Imana ko iyo mpanuka izaba irembo ryo kwamamara kwacu”.Abagera kuri 12 bahise bahasiga ubuzima barimo abaririmbyi 6 abaterankunga 4 barimo n’uyu mubyeyi wa Nicole ,umu chauffeur ,ndetse na convoyeur.

WhatsApp Image 2017-07-27 at 23.55.25

Nyuma y’imyaka igera kuri 15 iyi mpanuka ihitanye ubuzima bw’abagera kuri 12  ,Ituze Nicole aravugako ntacyo ashinja Imana kuko ngo ikivi papa umubyara yasize  atushije azacyusa abifashinwemo n’impano y’ubuhanzi.

Ituze Nicole (Nick Nicole) muri ibi bihe akaba yifatanije na chorale Impuhwe mu bihe bitoroshye ariko bo bita iby’umunezero kuko ngo iyi mpanuka ariyo yatumye chorale Impuhwe imenyekana nkuko bari barabibwiwe.Ituze Nicole akaba asengera mu itorero Evangelical restauration church i Rubavu ,akaba amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 3 ,harimo iyitwa Mpisemo,…akaba akomeje umurimo.

WhatsApp Image 2017-07-28 at 00.17.33

NDAGIJIMANA Flavien /Ibyiringiro.rw

 

(Visited 31,388 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo