dream

Gusomaho si icyaha si ngendera ku mahame y’idini “TMC”

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 27, 2017

TMC na Platini bagize Dream boyz barimo kwishimira igikombe batwaye Ku wa  24 kamena  2017 nibwo  hasojwe  irushanwa  rya  PGGSS 7 itsinda rya Dream boys  niryo ryegukanye iki gihembo ,umwe […]




dream

TMC na Platini bagize Dream boyz barimo kwishimira igikombe batwaye

Ku wa  24 kamena  2017 nibwo  hasojwe  irushanwa  rya  PGGSS 7 itsinda rya Dream boys  niryo ryegukanye iki gihembo ,umwe mu barigize usanzwe ari umurokore yagaragaye ari kugotomera ka manyinya (inzoga ) ntacyo yishisha,abajijweicyabimuteye avugako ntacyaha abibonamo weagendera ku cyo Imana imusaba gukora atagendera ku byo idini rimutegeka .

TMC mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yavuzeko nubwo ari umurokore iyo yumva agakeneye (agatama) akanywa kandi atihishe yongerako gusomaho ntacyaha abibonamo

Yagize ati”nago ngendera ku mihango cyangwa kumahame y’idini niyo mpamvu niyo ndishatse ndarinywa kabone nubwo naba ndikumwe nabo dusengana”

Abajijwe  nk’umurokore niba  aticuza kuba yaranywereye inzoga ku rubyiniro, TMC yavuze ko we atazi icyo abantu bita inzoga, yongeraho ko we n’ubusanzwe adakunze kuzinywa ariko bitavuze ko atasomaho dore ko ntaho abona muri Bibiliya babuza umuntu kunywa. Uyu muhanzi yongeyeho ko kuba agiye kwamamaza inzoga ya Primus kuyisogongeraho ntakosa yakoze.

TMC yavuze ko kunywa inzoga asanga  atari cyo cyakabaye ikibazo ahubwo ikibazo ari ingaruka zikugiraho. Ati ” Ubukirisito bwanjye ntabwo bushingiye ku nzoga!.” Uyu musore yongeyeho ko kuri we kuba yasoma ku nzoga atari icyaha, kuba yasoma ngo ku nzoga ntacyo bihindura ku myemerere ye. Ibi byatumye ashimangira ko atagendera ku mahame y’idini ahubwo agendera ku ijambo ry’Imana.

tmc na p

TMC utari utewe ipfunwe no gusoma kuri manyinya ari umurokore

uyu musore wiyemerera ko ari umurokore kandi wemerako Yesu yamucunguye yavuzeko adatewe ipfunwe no kunywa inzoga ari umurokore

yagize ati”igikuru nigicira urubanza umuntu kuri nge rero kuba nafata verre y’inzoga nkanywaho nta rubanza bincira kuko biramutse bincira urubanza sinakwemera kuba brand ambassador wa BRALIRWA  kuko si ndumusinzi akayandirimbo nge rero ibyo nta pfunwe bintera ”

ubu abantu benshi biganjemo abarokore bakaba batangiye kwibaza kuri iyi myitwarire y’uyu murokore mugenzi wabo.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 25,850 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo