depra

Gatsibo:ADEPR Gorora uburetwa buravuza ubuhuha mu bakirisitu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 27, 2017

Kuri uyu wa 4 kuri Radio Flash,mu kiganiro good morning rwanda nibwo humvikanye ikibazo cy’ abayoboke b’itorero ADEPR, I Gorora, mu karere ka Gatsibo, aho  basaba gukizwa uburetwa bashyirwaho n’abayobozi babo babategeka gutanga […]




Kuri uyu wa 4 kuri Radio Flash,mu kiganiro good morning rwanda nibwo humvikanye ikibazo cy’ abayoboke b’itorero ADEPR, I Gorora, mu karere ka Gatsibo, aho  basaba gukizwa uburetwa bashyirwaho n’abayobozi babo babategeka gutanga amafaranga 1000F buri kwezi utabishoboye agatengwa, cyangwa se agatangira kurebwa nabi .

depra

Mukamana Ancilla , umukristokazi wo muri iri torero  avuga, ko batangiye babaka amafaranga 800F, nyuma bakaza kuyongera bageza aho abaye 1000F, ibi ngo byagiye bikomerera benshi kuyabona, waba utayatanze, bakagutenga (Iyi ni imvugo yo mu bakristo, ivuga gushyirwa hanze y’itorero).

Undi mukristo nawe utavuzwe izina yagize ati:”Amafaranga dutanga yose hamwe uyabaze wasanga arenga miliyoni, ayo mafaranga mu by’ukuri twibaza aho ajya kuko nta gikorwa gifatika tubona cyakozwe.”

 Umunyamakuru nkuko abivuga ngo yabajije umuyobozi w’iyo paruwase, uwitwa Pr Kagina, niba ibyo bivugwa aribyo, nawe asubiza avuga ko, ari iby’ukuri ko abakristo batanga ayo mafaranga, ariko ngo ibyo bikaba byarashyiriweho gushaka uburyo bwo gufashanya hagati yabo, nko mu gihe hari ugize ikibazo runaka, birimo no gutabara uwapfushije, gufasha amakorali, n’ibindi bibazo bitandukanye.

Bigeze aha umunyamakuru yibajije aho amafaranga arenga miliyoni buri kwezi ajya: “Ese gufasha umuntu wapfushije, nibyo  bimara ayo mafaranga? Ese Korali zijyaho zitarateganyije aho zizakura imyambaro cyangwa ibindi bikoresho”?

Umunyamakuru avuga ko yabajije Pasteri Kagina  niba ibivugwa ko udatanze ayo mafaranga ahezwa mw’itorero, uyu mu Pasteri asubiza muri aya magambo:“icyakora igitsure cy’ubuyobozi cyo  nticyabura, kubatubahiriza iyo nshingano” Umunyamakuru hano akaba yibaza ukuntu haza igitsure hejuru y’ igikorwa bavuga ko ari ubwitange bw’abantu ku bushake bwabo.

Naho  umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda Rev. KARURANGA Ephrem avuga ko icyo kibazo atakizi ariko agasezeranya ko agiye kugikurikirana.

 

 

(Visited 14,003 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo