wilson

Byinshi utari uzi ku cyamamare  Willy Bugende  uheruka mu Rwanda 

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 27, 2017

umushumba mukuru w’itorero Light the World Church riherereye Nansana  mu gihugu cya  Uganda akaba n’  umuhanzi w’ icyamamare    mu  ndirimbo  zihimbaza  Imana Wilson Bugembe  w’imyaka 32 y’amavuko. aheruka  i Kigali  […]




umushumba mukuru w’itorero Light the World Church riherereye Nansana  mu gihugu cya  Uganda akaba n’  umuhanzi w’ icyamamare    mu  ndirimbo  zihimbaza  Imana Wilson Bugembe  w’imyaka 32 y’amavuko.

wilson
Wilson Bugembe

aheruka  i Kigali  aho yari  yitabiriye igiterane mu rusengero rwa  Miracle center  Remera 

ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW cyabakusanyirije amwe mu  mateka  y’ icyamamare mu ndirimbo zihimabaza   akaba n’ umushumba  Willson Bugembe ukomoka  muri Uganda

Willson Bugembe  yavutse mu mwaka  1984 avukira ahitwa  Masaka.Bugembe  ni  umwana wakuze  ari imfumbwi  akurira nta kivurira afite  bimwe bakunze kwita umwana wu  umuhanda.Gusa  Imana yaje kumukura ku cyavu abona umugira neza amutangiza ishuri  ariga ndetse agera na kaminuza ubwo wasangana yize gihembwe kimwe agacumbika amasomo ye kubera ubushobozi bukeya buwamwishyuriraga.

Imana ikora ibyayo Bugembe yaje gusoza amashuli ye maze yinjira  mu musiki aho yatangiye aririmba muri korari bikaza kurangira abaye umuhanzi kugiti cye,Abeshi bakomezaga kumubwirako ashobora kuba afite impano yo gusengera abantu bagakizwa ariko we ntabwemere.

Kubera gukundwa na  abantu beshi cyane cyane abo basengana nibo bakomeje kumuhatira kujya ajya  imbere yabo akigisha  ijambo ry’Imana uko akomeza ajya kubigisha kenshi aba kirisitu bakagenda barushaho kumwiyumvamo cyne bitwo bakajya bamuhamagara pasitori.

download

Willson Bugembe yagiye akora indirimbo zigakundrwa  zirimo  nka”Komawo eka”, “Bilibabitya”, “Kani”, “Bamuyita Yesu”, “Yellow”, “Lengera Embaata”, “Komawo Eka”, “Munaabe” na “Ani”.  yanashyize ahagaragara  album yise””Kani”,  “Ani”,  “Lengera Embaata”,  “Biribabitya” na “Ningirira”.

Kurubu  Bugembe  n ‘ umuhanzi  wigaruriye  imitima ya  benshi   abicyesha umuziki uhimbaza Imana  akora.

 

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 7,057 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo