depra

Abari bitabiriye amasengesho kuri ADEPR Nyarugenge batashye batabishaka kubera kuryoherwa n’bihe byiza

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 27, 2017

Kuri uyu wa gatatu tariki 26/07/2017,inyarugenge kuri adepr abantu uruvunganzoka ntibaciwe intege no guhagarara kubera kubura imyanya yo kwicaramo kugeza ubwo amasaha yo gutaha yageze batabishaka kubera ibihe byiza bari barimo. […]




Kuri uyu wa gatatu tariki 26/07/2017,inyarugenge kuri adepr abantu uruvunganzoka ntibaciwe intege no guhagarara kubera kubura imyanya yo kwicaramo kugeza ubwo amasaha yo gutaha yageze batabishaka kubera ibihe byiza bari barimo.

depra

Ubusanzwe abatari bake bamenyereye kwitabira amasengesho abera inyarugenge kuri ADEPR aho kuva saa moya baba bamaze kuhagera ari benshi,aya masengesho ubundi atangira saa moya akarangira saa kumi,aho abantu banyuranye baturuka imihanda yose hatitawe ku idini,imyambaro ndetse n’imico y’amadini anyuranye.

Abagabo,abagore, abasore, inkumi , abakecuru n’abasaza bari babukereye kuri uyu wa gatatu baje kwihererana n’Imana nk’uko bisanzwe,uretse kuba aya masengesho abenshi bayazamo baba batariye ibyo ntibibakanga kuko intege ziba ari zose nk’aho batera ikorasi cyangwa indirimbo yo gushima Imana bose bakitera hejuru ku buryo udashobora kumenya ko babwiriwe.

Kuri uyu wa gatatu ariko nubwo amasengesho yo asanzwe ariko amasaha yo gutaha yageze benshi batifuza guhaguruka kugeza n’aho wasangaga bifuza kwigumira mu rusengero,urugero ni uko saa kumi zajyaga zigera bamwe barambiwe ndetse batangiye kwisohokera nyamara uyu munsi siko byagenze.

Twashatse kumenya zimwe mu mpamvu nyamukuru zateye abantu kutarambirwa ngo batahe mbere maze twegera bamwe mu bari bitabiriye aya masengesho atubwira impamvu.

Uyu yitwa HABINSHUTI J Pierre akaba umwe mu bari baje gusenga ku rwe ruhande avuga ko amasengesho yagenze neza cyane ariko akavuga ko icyabakoze ku mutima ari ubuhamya bahawe na Philomene cyangwa Mama Emmanuel bw’uko yashatse afite imyaka 45,abantu bavuga ko atazabyara nyamara akaba yarabashije kubyara abana 2 nyuma y’iyo myaka.

Yagize ati:”ubuhamya nibwo bwatumye abantu benshi tunyurwa kandi tukishima,n’ubutaha nibajya badushakira ubuhamya bizajya bigenda gutya kuko ubuhamya buratwubaka kandi bukatunezeza”.

Ntitwabashije kuvugana na bamwe mu bayobozi b’aya masengesho kimwe n’abayobozi b’uru rusengero ariko tukaba tugikomeje kubashaka ngo bagire icyo batangariza abantu.

 

Anaclet @ibyiringiro.rw

(Visited 4,663 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo