emile

Congo Brazaville habonetse urusengero abayoboke banywa inzoga bagakira

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 26, 2017

Muri Congo Brazaville abayoboke b’itorero Louzolo Amour-OPH baratangaza ko inzoga iyo uyinyweye ufite ukwizera  ikubera umuti ukomeye ku ndwara iyo ariyo yose Emile Loufoua Cetikouabo,washinze iri torero afatwa nk’Imana Itorero […]




Muri Congo Brazaville abayoboke b’itorero Louzolo Amour-OPH baratangaza ko inzoga iyo uyinyweye ufite ukwizera  ikubera umuti ukomeye ku ndwara iyo ariyo yose

download (1)

Emile Loufoua Cetikouabo,washinze iri torero afatwa nk’Imana

Itorero ryitwa Louzolo Amour-OPH riyobowe n’umugabo witwa Guy Emile Loufoua Cetikouabo,abayoboke baryo bemera ko iyo ufashe inzoga ufite ukwizera nta kabuze indwara yose irakira

Nkuko tubikesha Africanews iravuga mu buhamya bwatanzwe n’umuyoboke wiri torero witwa Jean Jacques Kondi avuga ko yaje arwaye ariko nyuma yo kugotomera ka Manyinya yahise akira

Agira ati”naje hano ndwaye umuvandimwe Mikoungui ampa ka Manyinya soma ho ubwa 1,ubwa 2 ku nshuro ya gatatu nahise nta ubwenge nagaruye ubwenge numva nakize numva amaraso atembera neza   ”

congo

Abayoboke  mu cyo bise Bieramicine bahamya ko inzoga uyinywanye  ukwizera nta kabuze urakira

Muri uru rusengero ngo bashingiye ukwemera kwabo mu gufata ka byeri ariko ukagatana  ukwemera,abayoboke biri torero bafite umuco ko buri saa btatu ngo ari ighe cyo gukizwa kwa roho n’umubiri binyuze muri byeri n’ibisingizo,abizera bakaba barahaye uyu muti inyito ya BIERAMICINE.

Iri torero si aka gashya gusa ryihariye kuko bamwe mu bayoboke baryo bemeza ko umushumba wabo   Guy Emile Loufoua Cetikouabo ntaho atndukaniye n’Imana

Batangaza ko babonye umuntu utangaje ushoboye ibintu bitakorwa n’umuntu n’umwe usibye Imana

Nawe kandi(Guy Emile Loufoua Cetikouabo) ahamya ko nawe ari Imana iba ituye ku isi

Charles Mikoungui Loundou, ushinzwe ivugabutumwa muriiri torero atangaza ko  babonye umuntu udasanzwe wujuje imico utabinana ikindi kintu usibye imana

Mu magambo ye yagize ati”icyo dushaka kubwira abatuye isi n’uko aha muri Congo Brazaville twabonye umuntu ufite ubushobozi  nk’ubw’Imana abera hose icyarimwe,ashoboye byose kandi azi byose uwo muntu ntawundi ni Emile Loufoua Cetikouabo ”

predict

Emile Loufoua Cetikouabo nk’umushumba wiri torero kimwe mu bintu bitangaje bye ngo nuko yavutse nta mukondo afite bikaba imwe mu mpamvu itera abayobke be kumufata nk’Imana.

Ubu iri torero rimaze kuyobokwa n’abasaga ibihumbi 5 kandi abayoboke baryo bari gukomeza kwiyongera uko bwije nuko bucyeye ku buryo ubuyobozi butakibashije kubagenzura kubera umubare mwinshi bari kuyoboka uyu mugabo.

adepte

Iri torero rimaze kugira abayoboke benshi

(Visited 16,925 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo