p

Pakistan: Abakiristu baratabaza nyuma y’uko abaturage bagera kuri  26 bapfuye abandi benshi bagakomereka bazize ibitero by’ubwiyahuzi bwakorewe mu gace ka Lahore

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 25, 2017

Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Pakistan  mu nkengero z’ isoko ry’imboga riherereye ahitwa Lahore ni muri tumwe mu duce dutuwe cyane tw’umurwa mukuru wa Pakistan  umwiyahuzi wari utwaye […]




Kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Pakistan  mu nkengero z’ isoko ry’imboga riherereye ahitwa Lahore ni muri tumwe mu duce dutuwe cyane tw’umurwa mukuru wa Pakistan  umwiyahuzi wari utwaye moto yateye bombe maze 26 bahasiga ubuzima abandi 50 barakomereka .

p1

 

Icyi gitero cyashegeshe benshi cyabereye mu gace abantu bakunze koroherwa no guturamo ,lahore bivugwa ko hatuwe na rubanda rwose,aho bivugwa ko abagera kuri miliyoni 6 bose batuye muri aka gace,ibi bikaba byateye abakiristu gufata iya mbere basaba ubufasha hirya no hino kugira ngo aba bakiristu bahabwe ubufasha.

Ubwo aka gace kibasirwaga n’iri shyano kuri uyu wa mbere ,uretse kuba abagera kuri 26 bahasize ubuzima,abandi 50 bagakomereka ngo inzu zitari nke n’ibindi bikorwa by’amajyambere byangiritse bikomeye.

Impamvu nyamukuru y’icyi gitero ntiramenyekana neza nubwo hahwihwiswa ibinyuranye.

Nk’uko tubikesha  www.infochretienne.com,icyi gikorwa cy’ubwiyahuzi  kije gikurikira ikindi giheruka kuba mu kwezi kwa 3/2016aho abagera kuri 75 nabo bahasize ubuzima mu gihe cy’iminsi yo kwishimira umunsi mukuru wa pasika.

 

 

Anaclet @ibyiringiro.rw

(Visited 2,980 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo