dar

Asie:Yahisemo kwihindura impunzi ngo ahure n’umukobwa w’inshuti ye ya kera birangira ahuye na Yesu

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 25, 2017

Damir ni umusore w’imyaka 16 wo muri Asie yo hagati,uyu wari usanzwe ari umuyislam  akaba yarafashe umwanzuro wo kujya kwiyandikisha mu nkambi y’impunzi ngo akunde yongere kubona inshuti ye y’umukobwa,nyamara […]




Damir ni umusore w’imyaka 16 wo muri Asie yo hagati,uyu wari usanzwe ari umuyislam  akaba yarafashe umwanzuro wo kujya kwiyandikisha mu nkambi y’impunzi ngo akunde yongere kubona inshuti ye y’umukobwa,nyamara ariko byarangiye abonye Yesu.

dar

Uyu musore Damir nyuma yo kuzenguruka ibice byinshi ashaka inshuti ye ,aho yaje kwiyandikisha mu nkambi y’impunzi z’urubyiruko rukijijwe ngo azaronke inshuti ye y’umukobwa nyamara ariko uyu musore wari umuyislam byarangiye ahuriye na Yesu muri iyo nkambi.

Uyu musore yabanje kujya gucumbika mu cyumba cya hotel ubwo yifuzaga kuba hafi y’inkambi Kamila yabagamo kugira ngo nibura age yumva umwuka we ndetse anamubone mu buryo bw’ibanga.

Umunsi umwe nyamukobwa yaje kuburirwa irengero mu kumushakisha birangira bamusanganye n’umuhungu mu cyumba cya hotel, Sharifa, umuyobozi w’inkambi afata umwanzuro wo kubajyana mu nkambi ngo abe ari ho baba.

Aha niho umuhungu yahereye avuga ko afashe umwanzuro wo kutazongera kuba ukubiri n’inshuti ye,atangira kuba mu bikorwa byo mu nkambi ,aha ari naho yaje gukorwaho na zimwe mu nyigisho zahatangirwaga maze birangira ahindutse yakira Yesu.

Aha niho uyu musore yamenyeyeko uretse inshuti ye y’umukobwa ariko yari akeneye indi nshuti ariyo Yesu,kandi asanga agomba guhinduka akava mu byaha .

Damir a alors commencé à participer aux activités du camp. Il raconte avoir été touché par l’un des sujets abordés, “la perspective biblique pour les relations filles-garçons”. Il réalise « qu’il a besoin d’une relation intime avec Christ” et se “sent responsable de ne pas laisser entrer le péché”. Damir et Kamila sont restés amis, laissant Dieu accomplir sa volonté pour leurs vies.

Uyu musore byarangiye mu bushake bwe yifuje ko ababyeyi n’abavandimwe be bahindukirira Yesu n’ubwo rimwe na rimwe yagiraga ubwoba bwo kuba bamwumvira ubusa.

Ibihugu byinshi bya Asiya yo hagati bibuza inyigisho z’iyobokamana ndetse n’ivugabutumwa ku rubyiruko niyo mpamvu hakorwa inkambi zo kwigishirizamo ubu butumwa.

da

 

Anaclet@ibyiringiro.rw

(Visited 11,053 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo