Frash-pic

Alexis na Gisubizo Ministries batangije kumugaragaro umuryango bise “ Beza Foundation “

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 24, 2017

Alexis n’  umuryango wa Gisubizo Ministries   kuri iki  cyumweru tariki  ya 23 Nyakanga 2027 batangije kumugaragaro   umuryango  ugamije gufasha abatishoboye   bise “  Beza Foundation “ugamije guhindura ubuzima bwa benshi  bafite  […]




Alexis n’  umuryango wa Gisubizo Ministries   kuri iki  cyumweru tariki  ya 23 Nyakanga 2027 batangije kumugaragaro   umuryango  ugamije gufasha abatishoboye   bise “  Beza Foundation “ugamije guhindura ubuzima bwa benshi  bafite  ibibazo by’ ubukene .

Frash-pic

Kuri  iki  cyumweru tariki  ya 23 Nyakanga 2017  Alexis afatanyije  n’umuryango  uwa Gisubizo , bakoze igitaramo  gifite intego  igira  iti “ koresha  icyo ufite cyose  “  cyahuriwemo  n’ amatsinda anyuranye  azwi hano  mu Rwanda  nka  Injiri Bora , Gisubizo ministrie , alarm Ministries ,…banatangiza  kumugaragaro umuryango bise “  Beza Foundation “  ugamije gufasha abatishoboye . ukaba   warumaze amazi   arindrwi uri Gukora   , baboneyoho  kandi kwibuka    umuriribyi wa Gisubizo akanaba umufasha wa Alexis  witwa  Aline Beza  nyiri gitekerezo  cy’ uyu muryango

IMG_20170723_155835
aha ni mugitaramo bamurikiyemo uyu muryango bise ” Aline beza foudation “

Alexis  bakunze kwita Kiraye  umutware wa  Aline Beza  ubu wibera  mu gihugu cy’ ubwongereza  aganira n’ ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW  yavuze ko bishimiye uyu  munsi  wo gutangiza kumugaragaro  umuryango  ko ”   Beza Foundation “ kandi ko bishimiye  ko nyuma  y’ maezi 7  bamaze batangiye  ubu bari   gufasha abana  10 kubarihira amashuri n’ ibindi bikoresho byose .

Alexis yagize ati  :”  Beza  Foundation n’  igitekerezo twari tumaranye iminsi  myinshi njye n’ umufasha wanjye  ariko Imana  ntiyashima  ko tugikomezanya   kuko   Imana yaramwisubije  …. Uyu  munsi  tunejejwe cyane  nuko  intego yacu twayigezeho   tugatangiza uyu muryango kumugaragaro hano mu Rwanda . kugeza ubu twanamaze kuwutangiza     muri Uganda  ,  mu minsi micye  irimbe turifuza no kuwutangiza muri Congo , Burundi  …..,“

IMG_20170723_155908
Alexi uyu ubanza umutware wa aAline waje avuye mu gihugu cy’ ubwongereza aje gutangiza uyu muryango

 

Umuvugizi mukuru  wa Gisubizo  Ministrie  ifatanyije na Alexis  Bwana Muvunyi Jotham yagize ati:”  turanezere cyane kuri uyu munsi   kuko twafashe umwanya  wo kwibuka   umukozi w’ Imana  Aline  beza wari umuriribyi wacu  ndetse  no  gutangiza  umuryango wa Mwitiriwe  wiswe  “  Beza Foundation “  uyu muryango ukaba  uhura neza n’ intego nyamukuru ya Gisubizo Ministries  yo  kugobotora  abantu mu ngoyi y’ Ibyaha n’ubukene”

Umuryango “ Beza Foundation watangijwe ku mugaragaro   na Alexis  umutware  wa aline, ufite intego yo kuzamura ubuzima bw’ abatishoboye , ukabna  ufite intumbero  yo gukomeza  kongera umubare  wabafashwa mu mwaka utaha .

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 42,738 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo