g

Urubyiruko rw’ubu rurabangamiwe bituma rutitabira kujya mu muhamagaro wa gipadiri:Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 21, 2017

Mu gihe muri Diyosezi ya Kabgayi bitegura gutanga isakaramentu ry’ubupadiri kuri uyu wa 22/07/2017 Musenyeri Smaragde Mbonyintegeumushumba w’iyi Diyosezi atangaza ko urubyiruko rw’ubu rufite ubushake bwo kwiyegurira Imana(ubupadiri) ariko hakaba […]




Mu gihe muri Diyosezi ya Kabgayi bitegura gutanga isakaramentu ry’ubupadiri kuri uyu wa 22/07/2017 Musenyeri Smaragde Mbonyintegeumushumba w’iyi Diyosezi atangaza ko urubyiruko rw’ubu rufite ubushake bwo kwiyegurira Imana(ubupadiri) ariko hakaba byinshi birubangamira muri uwo muhamagaro.

g

Musenyeri Smaradge yatangaje ibi ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Radio Maliya niba urubyiruko rw’ubu rufite ibakwe mu muhamagaro w’ubusaserdoti nk’iry’abapadiri Balitazari Gafuku cyangwa se Donati Reberaho, yavuze ko rihari ariko ko ribangamiwe na za rukuruzi nyinshi.

Musenyeri MBONYINTEGE yavuze ko urubyiruko rufite ubushake ariko ruhura na rukuruzi nyinshi.

Yagize ati:”Muri izo rukuruzi, Musenyeri Smaragde avugamo nk’iterambere, inyota y’ifaranga na politique, ikoranabunga, umuco wa nyamwigendaho n’ubwironde ugenda wigarurira abatuye isi n’ibindi”.

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi nabo basanga imbogamizi zihari ari ibishuko biri hanze aha.

Ibi babivuze muri aya magambo: “ hanze aha hari ibigeragezo byinshi. Ngabo abakobwa n’abagore bashotorana, ngiryo irari ry’ifaranga n’imibereho igezweho usanga benshi baharanira, nguko kujya mu tubyiniro no mu tubari,  ngubwo ubwirasi no gushaka kugaragaraza ko ukomeye, ngiryo ikoranabuhanga n’ibigezweho,…”

Kuri aba babyeyi ngo abapadiri ni abo gusabirwa kuko umuhamagaro wabo ubasaba kwigomwa bihagije. Ariko kandi ngo sosiyete igomba kumenya ko na bo ari abantu. Bati “ niba hagize umupadiri ugize aho acikwa, ntibigafatwe nk’aho inka icitse amabere, ahubwo tumusabire”.

 

 

Anaclet@ibyiringiro.rw

(Visited 10,340 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo