IMG_20170720_110644

ADEPR Rukili: Abahoze ari abakozii barasaba kurenganurwa nyuma yo guhemba bamwe abandi bagasigara

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 21, 2017

HAKIZIMANA John nyuma y’uko yahoze ari umuzamu wa ADEPR Umudugudu wa RUKILI ya 1 muri Paroise ya RUKILI/ADEPR AKARERE  KA GASABO ,URUREMBO rw’Umujyi wa Kigali arasaba kurenganurwa nyuma yo kwanga […]




HAKIZIMANA John nyuma y’uko yahoze ari umuzamu wa ADEPR Umudugudu wa RUKILI ya 1 muri Paroise ya RUKILI/ADEPR AKARERE  KA GASABO ,URUREMBO rw’Umujyi wa Kigali arasaba kurenganurwa nyuma yo kwanga kwishyurwa amafranga 192 722 y’umushahara we, n’andi 100 000 yagiye akoresha mu gusiragizwa akurikirana iki kibazo.

IMG_20170720_110644

Hakizimana John avuga ko yari umukozi wa ADEPR Paroisse ya RUKILI/UMUDUGUDU WA RUKILI ya 1,aho yakoraga akazi k’ubuzamu,akaza guhagarikwa,ariko noneho nyuma yo kumuhagarika ntibanamwishyure amafranga ye.

Hakizimana yagize ati:” nakoreraga PAROISSE YA RUKILI YA 1 ADEPR,KUVA 2011 UKWEZI KWA 1 KUGEZA 2016 UKWEZI 4, mu mwaka wa 2015,nibwo batangiye kutaduhemba kuva mu kwezi kwa 7,muri make kuva mu kwa 7 kugeza mu kwezi kwa 1. ayo mafranga yose kugeza uyu munsi nta gisubizo cyayo bampa”.

Ibyiringiro.rw twamubajije impamvu akeka zaba zituma adahembwa maze adusubiza muri aya magambo:” bavuga ko natishaga umurima wabo ariko nishyura cash,nyamara ariko ubu bakaba bavuga ko iyo mirima nari narayibohoje, ariko narayishyuraga kandi kugeza ubu banayimpagaritsemo,

Tumaze kumenya ko abandi bakoraga akazi nk’ake kandi bahagarikiwe rimwe bo bagahembwa we agasigara twashatse kumenya uko byagenze maze Hakizimana adusubiza atya:”umushumba uhari yabwiye aba bapasteri bo ku yindi midugudu bahemba abandi twakoranaga nge banga kumpemba kugeza na n’ubu nta cyo umushumba aragikoraho.

Mu gushaka kumenya iby’uwo  murima,HAKIZIMANA yadutangarije ko yawukodeshaga 60 000frw ku mwaka kandi akaba afite n’amasezerano yawishyuriragaho.
HAKIZIMANA John yasoje kurenganurwa,aho agira ati:”Icyo nsaba ni uko bampemba amafranga yange hiyongeyeho n’indishyi z’akababaro kuko nazengurutse ahantu hose banteragirana,nibidakorwa nditegura kwerekeza mu nzego za leta bakandenganura”.

Amakuru dukesha uwahoze ari umushumba w’iyi Paroisse mu gihe uyu HAKIZIMANA yari umukozi waho,avuga ko koko uwo murima yawishyuraga,ibyo kuvuga ko wafatiriwe cyangwa wabohojwe bikaba atari ukuri.

Pasteri uyobora umudugudu wa Rukili ya 1,RUTAMUHANA Claudien,mu kiganiro twagiranye,dufitiye amajwi n’amashusho yavuze ko mu nshingano ze nk’umuyobozi w’umudugudu hatarimo guhemba abakozi,kandi yongeraho ko uyu Hakizimana John yagana urwego urwo ari rwo rwose ashatse bakamukemurira ikibazo.DSCN7818

Yagize ati:”urwego nkuriye rw’umudugudu ntabwo rwigeze ruba umukoresha we,mwabaza paroise akaba ariyo ibasubiza kuri icyo kibazo,Inama namugira ni uko muri icyi gihugu nta muntu ukwiye kubura aho abariza ikibazo cye,dufite urwego rukuru rw’itorero dufite inzego zisanzwe za leta yabariza ahashoboka hose,ku itariki  10/ 07/2017 yaransanze mubwira ko tutakemura ikibazo cye kuko tutigeze tuba umukoresha we,kandi mu nshingano z’umudugudu ntiharimo guhemba abakozi”.

Twagerageje kuvugana n’umushumba w’iyi Paroise ya Rukili ariwe Rev. RYUMUGABE Alphonse ari nawe watanze itegeko ryo guhemba abandi HAKIZIMANA,akamusiga,adutangariza ko icyatumye atamuhemba ari uko yari yarabohoje imirima ya Paroise,ariko avuga ko ubwo iyo mirima itakiri mu maboko ya Hakizimana John,ubu noneho bagiye kumuhemba aho yavuze ko kuwa gatatu tariki 26/07/2017,aribwo azahemba uyu HAKIZIMANA John.

ry

Yagize ati:”amafranga yishyuza si menshi,azaze ku wa gatatu twicare tuvugane ubundi tumuhembe,imirima yarayirekuye iyo yari yarafatiriye,nta mpamvu yatuma tutamuhemba,nuko yari yafatiriye imirima ibintu bisa no kwigomeka,nari ntari nabonana nawe azaze andebe kwa gatatu muhe amafranga ye”.

Umushumba w’ADEPR akarere ka GASABO  Rev. Paster Niyonzima Alexis mu kiganiro dufitiye amajwi yadutangarije ko iki kibazo akizi,ariko akaba ibyo kubohoza imirima akaba atari abizi,icyakora avuga ko kugeza ubu agiye gukurikirana icyi kibazo kandi kikazakemurwa mu nzira za vuba.

ale

Yagize ati:”nkurikirana ADEPR MU rwego rw’akarere kandi icyo kibazo kiri mu nshingano za Paroise,umushumba wa Paroise turizera ko azagikemura vuba,andeba bwa mbere navuganye n’umushumba ambwira ko azagikemura vuba,ati birashoboka kubera ko abantu bakira ibibazo byinshi bakaba batinza ikibazo muri ubwo buryo ariko azaze andebe ikibazo nkigire icyange kandi nzahita ngikemura kuko tubereyeho gukemura ibibazo by’abaturage”.

Naho umushumba wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa kigali Rev. Past. RURANGIRWA Emmanuel,nawe avuga ko yigeze kumva umushumba w’ururembo wungirije avuga kuri icyo kibazo ariko atari azi ko kugeza ubu kitari cyacyemuka,icyakora yizeza ko hagiye kubaho ubufatanye bw’inzego kugira ngo icyi kibazo gikemuke.

emm

Yagize ati:”nigeze kumva umushumba w’ururembo wungirije avuga ko HAKIZIMANA John yahageze kandi afite ikibazo cyo kudahembwa,umushumba wungirije yambwiye ko bamusabye kujya kureba umushumba w’akarere kugira ngo bamufashe,sinari nzi ko kitarakemuka ariko tugiye gukorana n’inzego zose ku buryo mu gihe gito icyi kibazo kizaba cyakemutse.

Iyo uvuganye n’abandi bari abakozi (abazamu)nk’uyu HAKIZIMANA John bavuga ko mu by’ukuli nabo batazi impamvu we adahembwa cyane ko bo amafranga yabo bayabonye kera,bakaba nabo batanyuranya na HAKIZIMANA John mu kuvuga ko habayeho kurengana cyane ko iyo witegereje impapuro afite usanga inzego zose yarazigezemo ariko ukibaza aho bipfira kugira ngo abe nawe yakwishyurwa amafranga ye.

IMG_20170720_111156

IMG_20170720_111156

IMG_20170720_105823

IMG_20170720_105801

IMG_20170720_105740

IMG_20170720_105713

IMG_20170720_105617

IMG_20170720_105524

 

 

 

 

 

Anaclet NTIRUSHWA//Ibyiringiro.rw

 

(Visited 9,203 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo