IMG_20170701_080714

Nyuma yo kusa ikivi kitari cyoroshye ADEPR umudugudu wa Rukili ya 1 barashima Imana

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 20, 2017

Ubwo batangiraga kubaka yorodani ntibyari biboroheye,nyamara ariko kuko bari bazi icyo bashaka kugeraho n’agaciro bazunguka Komite nyobozi y’umudugudu wa ADEPR Paroisse ya Rukili ya 1 barashimira Imana yabashoboje kwiyubakira Yorodani […]




Ubwo batangiraga kubaka yorodani ntibyari biboroheye,nyamara ariko kuko bari bazi icyo bashaka kugeraho n’agaciro bazunguka Komite nyobozi y’umudugudu wa ADEPR Paroisse ya Rukili ya 1 barashimira Imana yabashoboje kwiyubakira Yorodani mu gihe cy’iminsi mike cyane.

y'

Mu kiganiro yahaye Ibyiringiro.rw umuyobozi w’abadiyakoni ba ADEPR Paroisse ya Rukili ya 1, UWIMANA Eustache, yavuze ko mu by’ukuli nta jambo babona bavuga ngo rihwane n’ishimwe bafitiye Imana kuko ngo byari bikomeye ariko Imana yigaragaje bihinduka ibyoroshye kuri bo.

Yagize ati:”twaratunguwe cyane kandi dukorwa ku mutima kuko twagiye twifatanya buri wese agatanga icyo ashoboye,niba ari umufuka umwe wa ciment niba ari uzatanga umubyizi umwe,buri wese akazana icyo abashije kandi tukabikora tubikunze mu bufatanye no mu rukundo kuko twari tuzi neza ko uwo dukorera azatugororera kandi natwe ubwacu twari tubifitemo inyungu kuko iyo tuvuga ubutumwa abantu bakihana ibyaha,maze tukababatiza urumva ko tuba turi mu nyungu natwe”.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko bashimira umuntu wese wagize icyo akora kugira ngo yorodani ibashe kubakwa. Aha yagize ati:”turashimira buri wese witanze kuri icyi gikorwa,yaba abakiristu,abagize inama nyobozi bose,abayobozi bacu haba ku rwego rw’umudugudu ndetse no ku rwego rwa Paroise kandi bose tubasabiye umugisha w’Imana.

Yasoje avuga ko atakwibagirwa umuntu basabye umufuka umwe akabaha imifuka 10,n’ubwo yirinze gutangaza amazina ye ariko ngo uyu kimwe n’abandi bose bumve ko babazirikana kandi babasabira umugisha.

Naho ubuyobozi bw’umudugudu wa Rukili ya 1 mu ijwi rya Pasteri RUTAMUHANA Claudien,asanga nta yindi mpamvu yabashoboje kugera kuri icyi gikorwa uretse gukorera hamwe,no gusenga Imana kuko abahuje umugambi mwiza ntabwo Imana ibatererana.

cl

Pasteri  RUTAMUHANA Claudien yagize ati:”ntabwo mu by’ukuri byari byoroshye,habanje kubamo imbogamizi zinyuranye ariko kubera ubufatanye n’urukundo dukoreramo hano iwacu ndetse no gusenga Imana  byadufashije kugera kuri icyi gikorwa kandi si n’icyi cyonyine ahubwo turakataje “.

Yasoje ashimira Imana ndetse n’abayobozi bafatanya kuyobora umudugudu wa Rukili ya 1 ariko asoza ashimira ndetse asabira umugisha w’Imana abakiristo n’abakozi bafatanya akazi kuri uyu mudugudu uburyo bakorera hamwe,n’ubufatanye badahwema kugaragaza.

IMG_20170701_080206

Iyi yorodani yubatswe mu gihe cy’ibyumweru 2,ikaba yaratwaye amafranga abarirwa hagati ya miliyoni imwe n’igice na miliyoni ebyiri (1 500 000-2 000 000frw),ku ikubitiro bataha ndetse bakanafungura ku mugaragaro iyi yorodani kuwa 6 tariki ya 1/07/2017,yabatirijwemo abantu babarirwa hagati y’100 na 200 barimo abakobwa,abasore,abagabo n’abagore,ikintu bavuga ko ari umusaruro bari biteze watangiye kuboneka.

y

yii

 

 

 

IMG_20170701_080203

IMG_20170701_080152

 

IMG_20170701_081359

IMG_20170701_080708

 

 

 

 

Anaclet NTIRUSHWA//Ibyiringiro.rw

 

(Visited 10,464 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo