Young girl praying

Ijambo ry’ Imana – GUSENGERA MU KURI NO MU MWUKA NI GUTE?

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 20, 2017

Ubundi gusenga ni ugusabana n’Imana, nicyo gisobanuro cyo gusenga. Kugira ngo gusenga k’umuntu kugire agaciro imbere y’Imana, agomba gusengera mukuri no mu Mwuka:Yoh.4:23-24. Udasengeye mukuri gusenga kwawe ntagaciro kwagira imbere […]




Ubundi gusenga ni ugusabana n’Imana, nicyo gisobanuro cyo gusenga. Kugira ngo gusenga k’umuntu kugire agaciro imbere y’Imana, agomba gusengera mukuri no mu Mwuka:Yoh.4:23-24. Udasengeye mukuri gusenga kwawe ntagaciro kwagira imbere y’Imana.

1474964237_pr

Gusengera mukuri ni uruhare rw’usenga, naho gusengera mu Mwuka ni uruhare rw’usengwa (Imana). Iyo usengeye mukuri, Imana nayo iyo ibishatse ishyiraho uruhare rwayo ukuzura Umwuka wera, maze ugasenga wibereye mu isi y’Umwuka, rimwe na rimwe n’impano z’Umwuka zigakora (kubabatijwe mu Mwuka Wera):

Umuntu usengera mukuri arangwa n’ibintu 3:

 

  1. GUSENGANA UMUTIMA UKIRANUTSE

 

Gusenga k’umunyabyaha ni ikizira imbere y’Imana: uko wasenga kose, cyangwa umwanya wasenga wose usengana ibyaha cyangwa ibicumuro, gusenga kwawe ntagaciro kwagira imbere y’imana. Isengesho ry’umunyabyaha Imana iha agaciro ni rimwe gusa: ni isengesho ryo kwezwa cyangwa kwihana ibyaha. Mugihe cyo gusenga rero, mbere yo kugira ikindi kintu cyose ubwira Imana, ugomba kubanza kwihana cyangwa kwezwa: Imigani 15:29.

 

  1. GUSENGA UFITE KWIZERA

 

Ugomba gusenga ufitiye Imana ikizere ko ishoboye byose kdi ko igukunda 100% utayishidikanyaho, nubwo itaguha ibyo uyisabye ukamenya ko bidatewe nuko itabishoboye cg ko itagukunda, ukumva ko hari impamvu itumye itabikora, kdi kutabikora akaba aribyo bigufitiye umumaro nubwo utapfa kubyiyumvisha, ukizera udashidikanya ko Imana ari Imana yuje urukundo no gukiranuka kdi ishobora byose. Mat.6:7-8.

 

  1. GUSENGANA UMWETE

 

Nkuko twatangiye tuvuga, gusenga ni ugusabana n’Imana. Ubusabane rero bugira imbaraga n’umusaruro bitewe n’umwanya abantu bamarana basabana. Uko abantu bamarana umwanya basabana, niko bagenda barushaho kuba inshuti, kandi bwabushuti nibwo buvamo inyungu buri wese akabona icyo yifuzaga kuwundi.

Young girl praying

Uko niko n’umuntu utindana n’Imana mubusabane (mu gusenga), ubushuti bwe n’Imana butandukanye n’ubushuti Imana igirana n’umuntu uza imbere yayo ataje gusabana nayo ahubwo aje kuyisaba agahita yigendera. Nibyo rwose uko wabwira Imana kose irakumva, ariko Imana nayo iba idukeneye, iyo twaje imbere yayo rero birayinezeza, bityo ikishimira ko tutayisaba gusa ahubwo ko dusabana.

Gusengana umwete rero, ni ugutindana n’Imana mubusabane, iyo udasenganye umwete gusenga kwawe ntagaciro kanini kugira imbere y’Imana: Yak.5:16. Mbifurije gusengera mukuri no mu Mwuka iteka.

 

Jean Paul Munyeshyaka

(Visited 11,032 times, 115 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo