170120143757-finding-jesus-bg-2-super-169

YESU: HEJURU YA BYOSE YANEZEZAGA DATA.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 15, 2017

#Ibyanditswe: Yohana 5:30, 41-44 / Abaroma 14:13-22 / 2 Abakorinto 6:3 Yesu tumwigiraho byinshi. Uyu munsi turaganira kuri bibiri by’ingenzi: – Yubashye Se: Kubaha Imana bivuze gukora ibyo ishaka n’ubwo […]




#Ibyanditswe: Yohana 5:30, 41-44 / Abaroma 14:13-22 / 2 Abakorinto 6:3

Yesu tumwigiraho byinshi. Uyu munsi turaganira kuri bibiri by’ingenzi:

– Yubashye Se: Kubaha Imana bivuze gukora ibyo ishaka n’ubwo ugira ubushake bwawe. Ikintu cyose Yesu yavuze cyangwa yakoze cyari mu bushake bwa Data. Nk’abigishwa ba Yesu, twahamagariwe kumwigiraho kumvira. Ukunda Imana akora ibishoboka byose ngo ayinezeze. Kunezeza Imana bihora bihabanye no kunezeza abantu. Abantu n’Imana ntibahuza ubushake. Ntibishoboka ko wanezeza bombi. Yesu ashaka ko twizera ibyo twumvise, ariko Kuri kandi tukabaho nk’uko kuvuga.

Image result for JESUS

Habaho abantu b’ingeri zitandukanye:
• Abifuza kunezeza Imana ariko b’abanyabwoba
• Abagaragara nk’abaharanira kunezeza Imana ariko atariko biri
• Abatabyifuza na gato.

Ese ni iki gituma abantu batumvira Imana?
• Njye (Inarijye): ibyo ntekereza, uko mbibona, ibyo nshaka, nifuza bihabanye no gushaka kw’Imana.
• Icyo abandi bazantekerezaho: Kenshi cyane tumaranira gushimwa n’abantu ku buryo ibyo batekereza aribyo bituyobora. Aho ukuri kwakagombye kuvugwa, tukicecekera twitwaza ko dushaka amahoro.

– Duharanire ibyiza no guhirwa kw’abo tubana. Mu gitabo cy’Abaroma 8, Bibiliya itubwira ibijya bituma abantu batsitara. Yesu atubwira kwita ku bandi ndetse no kwirinda kubera igisitaza benedata.

Sr Pastor Liliose K. TAYI

 

(Visited 1,349 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo