Ev. Norman Paul Desire

Twaremewe Gutwara ( Guheka ) Yesu aho turi hose -Ev. Norman Paul Desire

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 15, 2017

Ntabwo bihagije kumenya izina rya Yesu gusa. Tugomba kuba abantu baheka umukiza nka cya cyana cy’indogobe cyanuhetse; natwe turahamagarirwa kuba mu murimo w’Imana tugeza ubutumwa bwiza kure. Umugambi w’Imana kuri […]




Ntabwo bihagije kumenya izina rya Yesu gusa. Tugomba kuba abantu baheka umukiza nka cya cyana cy’indogobe cyanuhetse; natwe turahamagarirwa kuba mu murimo w’Imana tugeza ubutumwa bwiza kure.

Ev. Norman Paul Desire

Umugambi w’Imana kuri twe urenze ibyo dukora buri munsi (kurya, gukora, kuruhuka….). twaremewe gushimisha no kunyura umutima w’Imana kuko yaturemeye kuba mu mirimo myiza y’Imana. Kera nta Mana twari dufite, nta byiringiro cyangwa amasezerano y’Imana twari dufite, ariko ubu dufite ibyo byose kubw’imbaraga z’Umwuka Wera. Kubera ibyo rero, ni byiza ko dusobanukirwa tukanagendera mu migambi y’Imana. Turi urubyaro rwatoranyijwe, ishyanga ryera niyo mpamvu tutagomba kwishyiriraho imbibi kuko twaremewe imirimo myiza yo gukiranuka muri Yesu Kristo.

Itorero rikwiye kwita ku murimo wo kwizera no gukora ubushake bw’Imana mu mirimo yacu yose ya buri munsi, waba umwarimu, umuganga, umucuruzi, n’indi mirimo yose; dukwiye guhora tuzirikana ko dutwaye umukiza wacu aho hose tugenda kuko ingororano zacu nyuma ya byose (nyuma y’ubuzima) atari amazu n’ibindi byose byiza tubona (dutunze mu isi) ahubwo tuzagororerwa kwicara iburyo bwa Data wa twese wo mu ijuru hamwe na Yesu.

Ese ni iki kijya kigutera ubwoba gituma utizera ngo biguhe imbaraga zo gutwara Yesu Kristu aho ashaka kujya nka cya cyana cy’indogobe? Ese dufitiye Yesu urukundo n’ishimwe kubera ibyo tuzi yakoze? Ese bijya bikubaho, ugatekereza ko watawe utari mu bo yatoranyije nka Zakayo? cyangwa ukibona nka wa mugore w’imaraya bibiliya itubwira? Inkuru zabo n’izindi zisa nazo, zisoza zitubwira ko abemeraga ko Yesu ari Umwami byarangiraga ababohoye akanabagira bamwe mu batwara Ubutumwa/Inkuru za Yesu aho baturutse n’ahandi hose.

Kubera dufite izina rya Yesu, dukwiye kwizera ko dufite ibisubizo by’abatamuzi: abakuru, abato, abanyapolitiki, n’abandi… Urukundo rwa Kristo ruduhatira gukora ubushake bwe. hari Ingo, imiryango, imibanire yasenyutse tuzi, dukwiye kuhageza Yesu kuko niwe wenyine ushobora gusana ingo zasenyutse akongera kuyiremera amahoro n’ umunezero; mu isi ya none hari byinshi bisenyuntse kuko Yesu yabuze umutwara ngo amugeze ku isi hose!

19601199_1370512742998069_268035135421887648_n

Ibyanditswe:
Luka 19:28-38 / Abaroma 5:8

Ev. Norman Paul Desire

(Visited 4,150 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo