fra1-3-b8019

Mu mafoto dore uko itsanda Exo , Olivier Cheuwa , na Fortran Bigirimana basuye urwibutso rwa Gisozi

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 15, 2017

  Itsanda  Exo , Olivier Cheuwa , na Fortran Bigirimana   bari mu  Rwanda  aho   baje  mu rwego rwo gutaramira abanyarwanda  mu ndirimbo zihimbaza Imana , nyuma yo gutaramira  abanyarwanda  bafashe  […]




 

Itsanda  Exo , Olivier Cheuwa , na Fortran Bigirimana   bari mu  Rwanda  aho   baje  mu rwego rwo gutaramira abanyarwanda  mu ndirimbo zihimbaza Imana , nyuma yo gutaramira  abanyarwanda  bafashe  umwanya  bajya  gusura urwibutso rwa Jenoside  yakorewe abatutsi rwa Gisozi   ngo bamenye amateka  ya Jenocide  yabaye mu Rwanda .

Exo , Olivier Cheuwa , na Fortran Bigirimana  bari  mu   Rwandakugeza ubu ku  butumire bw’ umuhanzi   w’  umurundi Fortran Bigirimana   mu gitramo  yateguye mu  Rwanda no mu Burundi   yise ”Fragrance Worship “, tariki 14 Nyakanga 2017 basuye  urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi  , berekwa ibice by’amateka birugize banasobanurirwa uko  Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe .

abahanzi bitegereza banisomera amateka ya Jeniocide yakorewe abatutsi

Itsinda Exo  rigizwe   na Chris Christensen na Laura Christensen banyekanye  mu ndirimbo zihimbaza  Imana  cyane ku isi  cyane cyane mu bihugu bivuga igifaransa ,aho indirimbo  nka Si tu veux le louer’, ‘Reçois l’adoration’, ‘Je veux n’être qu’à Toi’ n’izindi..  zakoze ku mitima ya benshi  mu batuye isi .

Nyuma yo  gusobanurirwa amateka yaranze Jenocide yakorewe abatutsi  muri Mata 1994  no kunamira  inzirakarengane  zishyinguye muri uru rwibutso , itsinda Exo ryatangarije  itanagazamakuru” ko bababajwe  cyane  n’ibyabaye mu Rwanda , bityo bikwiye guha isi yose urugero , ntihagire ushyigikira ibitekerezo biganisha abantu mu nzangano.”

Iritsinda  ryamamaye ku isi mu ndirimbo zihimbaza Imana  batanagaza ko bari   bamaze imyaka igera kuri 22 bifuza kuza mu Rwanda ariko ntibikunde….

Reba  amafoto

 

 

 

Abagize Exo Eclat bakurikirana filime mbarankuru n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Uhereye iburyo: Fortrand Bigirimana n’umugore we; Laura Christensen na Chris Christensen bagize itsinda rya Exo n’umuhanzi Chris Cheuwa bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside

 

Amafoto: Ibyishimo.com

(Visited 7,216 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo