ubuhamya1

NYINAWUMUGISHA PENINA WARI INDAYA RUHARWA ARATANGA UBUHAMYA AKEMEZA KO IMANA YAMUKIJIJE SIDA

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 3, 2017

  Nyinawumugisha Penina ukomoka mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze kuri  ubu akaba asigaye yibera mu mujyi wa Kigali ,aremeza ko Ku Mana byose bishoboka .Mu buhamya bwe :avuga […]




 

Nyinawumugisha Penina ukomoka mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze kuri  ubu akaba asigaye yibera mu mujyi wa Kigali ,aremeza ko Ku Mana byose bishoboka .Mu buhamya bwe :avuga ko nta cyaha kibaho atakoze gusa ngo kuri ubu akaba ashimira Imana kuko yamukuye mu bubata bwa Satani akakira agakiza akaba kuri ubu ari umukozi w’Imana

Yavuzeko mu gihe yari ageze mu kigero cyo mu myaka nka 14 yavuye iwabo mu Kinigi ajya gushaka akazi ko gukora mu rugo mu mujyi wa Musanze agezeyo yabonye akazi aho ngo yakoreraga umugore w’umuyisilamu.uyu mugore ngo yaje kumutoza umwuga mubi w’uburaya Ku buryo ngo yajyaga amuzanira abagabo bakamusambanya Ku gahato bakishyura uwo wari umukoresha we.Ibi ngo byatumye nawe ahita yirundurira muri uyu mwuga noneho nawe afata iseta atangira kujya yinjiza abagabo. Aganira n’umunyamakuru wa ibyiringiro.rw ,yagize ati: “nafashe iseta kuko nari maze kumenyera uburaya.urwego nari ngezeho nashoboraga gusambana n’abagabo 10 mu ijoro rimwe cyangwa se umunsi umwe” nyuma yigihe akora uyu mwuga ugayitse yaje no kwanduriramo Sida kuriwe yumvaga ntayandi mahirwe y’ubuzima byose byarangiye cyane ko yumvaga n’Imana itamubabarira.

Yavuzeko mu gihe yari ageze Ku myaka 18 yaje kwanduzwa Sida n’uwari umupolisi kuko ngo yari indaya ya VIP(y’inyacyubahiro)kuburyo ngo yasambanaga n’abakomeye gusa kuko ngo uwamuhaga macye yamuhaga 10,000 frw.Gusa ngo uyu mugabo yaje kumutwara amugira umugore babyarana umwana umwe amusigira n’inda y’amezi atatu kuko (umugabo)yahise apfa yishwe n’icyo cyorezo cya Sida

Aha akaba yaduhamirije ko Ku bubasha bw’Imana byose bishoboka ndetse na Sida ibasha gukira   kuko nyuma yuko mbere yari yarasanze arwaye Sida yaje kuyikira n’ikindi ngo kibihamya ni uko mu mwaka ushize wa 2016 yabonye umusore waje kumusaba ko babana ,muri icyo gihe ngo yabanje gushidikanya ariko ngo aza kwibuka ko Imana yigeze kumubwirako izamuha umusore mwiza.Yaje kubyemera ariko babanza kujya kwipimisha kwa muganga basanga ari bazima bityo bahitamo kubana nyuma yuko bakoze ubukwe bw’agatangaza yaba nu murenge cyangwa mu rusengero .Gusa ariko abavandimwe b’uyu musore barwanyije ubu bukwe bivuye inyuma kuko bavugaga ko batashyingira indaya kandi irwaye Sida.

Gusa byaje kurangira babanye ndetse ubu ngo amasezerano y’Imana akaba akomeje gusohora kuko bamaze no kwibonera inzu yabo ,ndetse kuri ubu uyu mugore akaba atwite inda y’uyu mugabo we aho ngo imaze kugera mu mezi ane.Akaba asoza avugako ntacyo Imana itakora kuko ngo iyazuye Razaro itananirwa gukiza Sida .

Ibyiringiro.rw

(Visited 29,572 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo