AD

Kuririmbana na Meddy na THE Ben ni umutwaro nari mfitiye urubyiruko:Adrien MISIGARO

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet July 3, 2017

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Adrien Misigaro avuga ko gukorana indirimbo na Meddy ndetse na THE Ben yari agambiriye guhamagara no kubwiriza imitima myinshi y’urubyiruko cyane abakunzi ba Meddy na […]




Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Adrien Misigaro avuga ko gukorana indirimbo na Meddy ndetse na THE Ben yari agambiriye guhamagara no kubwiriza imitima myinshi y’urubyiruko cyane abakunzi ba Meddy na THE Ben.

AD
Adrien MISIGARO umuhanzi akaba n’umuramyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana

 

Kuri uyu wagatanu taliki ya 30.06.2017 ku isaha ya saa kumin’imwe z’umugoroba nibwo Adrien Misigaro umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali I kanombe  avuye muri America akaba aje mu gitaramo cyiswe “Renaissance Live concert” cya Beauty for Ashes.

Mu kiganiro dukesha Sunday night uyu muhanzi Adrien MISIGARO yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye gukorana indirimbo na MEDDY na THE BEN ahoyavuze ko kuba yarahisemo gukorana indirimbo na Meddy ndetse na THE Ben ari uko yifuzaga gutura umutwaro w’urubyiruko wari umuhetamishije umutwaro.

medd
Meddy wakoranye indirimbo “Ntacyo nzaba” na Adrien MISIGARO

 

ben
The Ben wakoranye indirimbo “Nkwite nde” n’umuhanzi Adrien MISIGARO

 

Aha Adrien MISIGARO akaba yabitangaje muri aya magambo:” gukorana indirimbo na The Ben ndetse na Meddy ni ukubera umutwaro nari mfitiye urubyiruko,nyuma y’uko aba bahanzi bafite abakunzi benshi b’urubyiruko nashakaga kwibasira imitima yabo ngo nyigarurire ku Mana nyuze mu gukorana indirimbo n’aba bahanzi”.

Adrien MISIGARO agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 nk’uko abifuga akaba kandi yitegura gusubira muri amerika nyuma y’ibyumweru 2 niba ntagihindutse,uyu muhanzi avuga kandi ko mu bintu yari akumbuye kandi akunda cyane harimo igitoki.

 

Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 12,480 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo