DSC_0279

Ntibisanzwe :Rev.Nsabimana Jean Bosco yasengeye uwari wapfuye arazuka

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 23, 2017

Mw’itorero rya Patmos of Faith riyobowe n’umukozi w’Imana Rev.Nsabimana Jean Bosco  ,Imana ikomeje kwiyerekana muri iri torero aho mu masengesho ahaba buri wa kane buri cyumweru k’umunsi wejo abayitabiriye batunguwe […]




Mw’itorero rya Patmos of Faith riyobowe n’umukozi w’Imana Rev.Nsabimana Jean Bosco  ,Imana ikomeje kwiyerekana muri iri torero aho mu masengesho ahaba buri wa kane buri cyumweru k’umunsi wejo abayitabiriye batunguwe no kubona umuntu atanga ubuhamya bw’uburyo umwana we yari yavuye mu mubiri ariko akaza kuba muzima nyumo yo gusengerwa n’uyu mushumba

JPEG - 120.8 kb

uyu mubyeyi yatanze ubuhamya ukuntu Imana ibinyujije muri Rev.Nsabimana Jean Bosco umwana we yaramubuze burundu

Uwari wapfuye yazutse, nkuko ubuhamya bwatanzwe n’umubyeyi warwaje umwana indwara ikomeye ituruka ku myuka mibi maze nyuma yuko we asenze bikanga yaje gushaka uko ahamagara Rev.Nsabimana Jean Bosco ngo amufashe gusenga ,muri aya magambo uyu mu byeyi yagize ati :”uyu mwana hari nijoro ameze nabi rwose urebye yari yapfuye bitewe n’imbaraga mbi satani yari yamuteje, njyewe nasenze pe mbura uko ngira agahinda karanyica ndarira, ariko nibuka ko Imana igira neza nibwo nagiye kureba umuturanyi wanjye dusengana mubaza numero za telephone za prophet Bosco, ariko nyuma nibuka neza ko aba afite kwigisha ijambo ry’Imana kuri Royal TV nibwo nahise muhamagara ahita ambwira izina ryanjye, avuga ko umwana akize mu izina rya Yesu.

DSC_0279
Rev.Nsabimana Jean Bosco wasengeye umwana akazuka

Uyu mubyeyi wari warenzwe n’amarangamutima yakomeje ahamiriza abakristo bo muri Patmos ati :”Rwose Yamusengeye Imana ikora igitangaza nabonye ubwiza bw’Imana ku mugoroba ,Imana nkorera yo mu ijuru yakoze igitangaza nishimye kandi Imana ikorera mu mushumba wacu ikomeze ishimwe, ndetse na Prophet Bosco Imana imuhe umugisha utagabanyije rwose satani yari yantwaye umwana wanjye iyo ntagira

JPEG - 1.8 Mb

uyu mwana niwe wari wavuye mu mubiri akazurwa na  Rev.Nsabimana Jean Bosco

Umwana nawe mu magambo ye arira kubera ibyishimo imbere y’iteraniro yagize ati”njyewe rwose ni joro nari napfuye, ntabwo narinzi aho narindi ibintu byari byanize ariko umushumba yansengeye mbona ngaruye ubuzima rwose si ukubabeshya nagarutse ku isi mbura aho mvuye,mu marira menshi ati”Imana ihe umushumba Rev.Nsabimana Jean Bosco kuko Imana yamukoreyemo ndakira none ubu ngubu ndi mutaraga ndashima Imana ndakomeye”.

 

 

 

(Visited 96,477 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo