WhatsApp Image 2017-06-06 at 17.32.44

Umuramyi Kwizera Fidele ahagurukanye imbaraga zidasanzwe mu Kwamamaza ishimwe ry’ iyamuhamagaye- Audio

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 22, 2017

Umuramyi  Kwizera Fidele   yiyemeje  kwamamaza  ubutumwa Bwiza  n’ ishimwe ry’ Iyamuhamagaye  abakangurira  ko  guhinduka  bagakurikira Imana  yo mu Ijuru  bakaba  ubwoko bw’ Imana4 Umuramyi  akaba n’ umuhanzi  uririmba indirimbo zihimbaza […]




Umuramyi  Kwizera Fidele   yiyemeje  kwamamaza  ubutumwa Bwiza  n’ ishimwe ry’ Iyamuhamagaye  abakangurira  ko  guhinduka  bagakurikira Imana  yo mu Ijuru  bakaba  ubwoko bw’ Imana4

WhatsApp Image 2017-06-06 at 17.32.33
Umuramyi Kwizera Fidele

Umuramyi  akaba n’ umuhanzi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana , abarizwa  mu itorero ADEPR umudugudu  wa Nyarugenge mw’ ishami rya International Chapel- Nyarugenge Parish yashyize hanze indirimbo 2 zo kuramaya  Imana anatangaza intego agenderaho mu buhanzi bwe  atanga ubutumwa avugako bukubiye muri bibiliya mu gitabo cya 1 Petero  2 :9-10

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YASHYIZE  AHAGARAGARA YISE ” MBIMENYE “

 

Aganira n’ umunyakuru wa ibyiringiro.rw yagize ati : « Nitwa  Kwizera Fidel  ndi  umuramyi  uyobora itsinda  ryo  kuramya  no guhimbaza  ryitwa Ichtus Gloria ku mudugudu  wa International Chapel- Nyarugenge Parish mu itorero ADEPR natangiye kuririmba  mu  mwaka wa 2005-  2006 mw’ itsinda ry’ abasore  mw’itorero ry’ adepr Gihundrwe , 2007-2011 nakomereje  muri  Groupe Evangélique Pentecôtiste Universitaire « GEPU »  Ngozi University-Burundi nsoje amasomo  nakomereje umurimo w’ Imana muri Worhip team  na  Betania Choir byo  mu itorero  ry’ ADEPR gihundwe mu mwaka wa 2012 – 2013, muri uyu mwaka wa 2013 nakomereje  umurimo w’ Imana  muri worship team y ‘ ADEPR Nyarugenge yitwa Ichtus Gloria kuge ubu muri uyu  mwaka  wa 2017  ni bwo niyemeje  gutangira kuririmba kugiti cyajye”

WhatsApp Image 2017-06-06 at 17.32.44(1)

Yakomeje atangariza ibyiringiro.rw  agira ati : «  Mbazaniye   indirimbo zanjye za mbere  ntangiriyeho kuririmba zo kuramya Imana  nise “Mbimenye  na  Urakoze ” nifuza ko zifasha  imitima y’ abanyarwanda   n’ abatuye  isi  muri Rusanjye . 

Abajijwe  ku ntego n’ ubutumwa  bukubiye mu nganzo  ye  yagize  ati : «  mfite intego ngenderaho  iba mw’ ijambo ry’ Imana  mu gitabo   cya  1 Petero 2 :9-10  hagira hati « Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi bubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yaronse kugira ngo mwamamaze ishimwe ryIyabahahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo witangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko noneho muri ubwoko bwImana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe. »

Yasoje asaba banyarwanda ku mushyigikira mu muriwo  w’ Imana  mu  Impano ye yo  kuririmbira Imana anatangako ari gutegura  izaba yitwa” urakoze” .

WhatsApp Image 2017-06-06 at 17.32.44(2)

KANDA   WUMVE IMWE MU NDIRIMBO YISE  ” URAKOZE” Y’ UMUHANZI FIDELE  KWIZERA YASHYIZE  HANZE

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 8,544 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo