19113994_1934432296804198_3515766054637709619_n

Umunyamakuru Ronnie yatangije ikiganiro gishya cya Gospel yise “ RTV Sunday Live “

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 22, 2017

Umunyamakuru Gwebawaya Ronnie wamenyekanye  mu  kiganiro Power Praise  kuri  Lemigo tv  yaje guhinduka  Royal Tv  yatangiye  ikiganiro gishya kuri( Rt v ) Televiziyo y’  igihugu  yise “ RTV Sunday Live […]




Umunyamakuru Gwebawaya Ronnie wamenyekanye  mu  kiganiro Power Praise  kuri  Lemigo tv  yaje guhinduka  Royal Tv  yatangiye  ikiganiro gishya kuri( Rt v ) Televiziyo y’  igihugu  yise “ RTV Sunday Live “  n’ ikipe nshya azajya bakorana  .

Image may contain: 1 person, standing
Umunyamakuru Gwebawaya Ronnie wamenyekanye mu kiganiro Power Praise

Umunyamakuru Gwebawaya Ronnie  wamenyekanye    mu ruganda rwa Gospel  mu Rwanda  akora ibiganiro byo guteza imbere  Gospel no gushyigira abahanzi ba Gospel  , nyuma yo kuva  kuri Royal Tv  tariki  ya 18 kamena 2017 yatangije ikiganiro  gishya cya Gospel yise  “ RTV Sunday  Live “ na team nshya   igizwe  n’ Ronnie  , Backy   , na Dj shawn

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing

 

Ronnie aganira n’ ikinyamakuru ibyiringiro.rw  avuga ku buzima bwe  mw’  itangazamakuru mu Rwanda   n’ ibihembo  yatwaye  agikora ikiganiro cya Power  of Praise  yagize ati :“ Power of Praise narayitangiye  muri 2014 mu kwezi  kwa 7  tariki 28 hari ku  cyumweru,Nta generic narimfite ninjiriye mu  ndirimbo ya TAMBIRA JEHOVAH n’ ikinyarwanda gipfuye ariko abanyarwanda barabikundaga cyane .

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing
Umunyamakuru Ronnie na Jullie mu kiganiroa The Power of Praise

Kubijyanye  n’  ibihembo  yatwaye  yagize ati :“ Ku itariki  yambere  mutarama   2015 nibwo nazanyemo Julie turakorana mu kiganiro   The Power of Praise  turakora  cyane   twaje  kuba nominated muri Rwanda Media Excellency awards nk’ikiganiro so Power of Praise iba best gospel tv show nanjye nza kwegukana  igihembo cya   best gospel presenter

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing
Ronnie , Dj Spiny na Jullie

2016 ubwon lemigo tv   yagurwa n’ abanyakenya  agahinduka ROYAL TV twazanyemo  DJ SPIN nk’ inshuti yanjye  ngo twagure umurimo ,twarakoranye neza   tuza  kuguhabwa   igihembo   nka best gospel tv show 2016 muri Groove awards Rwanda.

Image may contain: 2 people, people standing and suit
batwara igihembo cya Grouve Awards

Tariki ya  1 Mata  2017 nibwo naje guhagarikwa kuri Royal kumpamvu  zitewe  n’ubukungu nkuko byagaragaye mwibaruwa  zacu baduhaye twese abahagaritswe. Tariki  ya 18 Kamena 2017  nibwo twatangiye ikiganiro gishyashya na Team ya RTV SUNDAY LIVE tumeze neza  kuri  Televiziyo  y’ igihugu iradushigikiye we are happy muri rusange.”

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing
umunyamakuru Ronnie atangira ikiganiro gishya yise “RTV Sunday live

 

Abajijwe uko  yakiriwe  gukora  ikiganiro kuri ( Rtv)  Televiziyo y’ igihugu  yaze ati:” n’ ibintu ntatekerezaga ko byashoboka ariko nizeraga Imana yonyine ko byaba arko ku bwenge bwanjye  sinabyiyumvishaga  ariko byaranshimishije cyane

Umunyamakuru Gwebawaya Ronnie na Team ye  nshya mu kiganiro  RTV Sunday Live  tariki  ya 18 Kamena  2017 nibwo  ikiganiro  cyatangiye  kumugaragararo   benshi bishimira kongera  kubona  Ronnie mu  kiganiro cya Gospel gishya .akaba  asaba abakunzibe gukomeze kumushyigikira  nkuko babimukoreye kuva kera ngo  nawe ntazabatenguha,  nkuko mu magambo ye yagize ati:“Bakomeze kunshyigikira nkuko babinkoreye kuva kera nanjye sinzabatenguha.”

Image may contain: 1 person, smiling, text

 

Image may contain: 2 people, people smiling

 

Image may contain: 1 person, smiling, indoor

 

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 30,401 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo