370x190-agakiza

Menya inkomoka y’indirimbo z’agakiza

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 22, 2017

Benshi  mu bakristu baririmba  indirimbo zitwa izagakiza ndeste ugasanga bitwaje igitabo gikubiyemo izi ndirimbo gusa mu byukuri abenshi ntibaziko uwazihimbye n’inzira byanyuzemo ku girango iki gitabo mube mukifashisha  mu gusenga […]




Benshi  mu bakristu baririmba  indirimbo zitwa izagakiza ndeste ugasanga bitwaje igitabo gikubiyemo izi ndirimbo gusa mu byukuri abenshi ntibaziko uwazihimbye n’inzira byanyuzemo ku girango iki gitabo mube mukifashisha  mu gusenga kwanyu ibi byose tubikesha umusaza Senzige Zakariya

Image result for indirimbo z' agakiza

Senzige Zakariya ari mu banyarwanda bakiriye agakiza mbere mu gihugu cy’u Rwanda,akaba yaravutse mu mwaka 1926 aza kwitaba Imana mu mwaka wa 2009,uyu musaza niwe dukesha igitabo cy’indirimbo z’agakiza

Ibi byose turabisanga mu kiganiro  Rev. Nsengiyumva Laurien umukwe wa Senzige yagiranye na Ibyishimo.com dukesha iyi nkuru aho agaruka  kubuzimwa bwa  Senzige :

Rev. Nsengiyumva Laurien  usibye  kuba umukwe wa MUZEHE Senzige yanabanye nawe cyane mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com Yavuze ko abamisiyoneri baza basanze Senzige akorana ubucuruzi n’abarabu bakoreraga i Kamembe, hanyuma nawe aza kwakira agakiza. Amaze kuba umukirisitu abamisiyoneri baramwifashishije cyane kuko bakoreshaga Igiswayire kandi akaba yari akizi bityo bamusaba kujya abafasha gusemura.

Abamisiyoneri baje gusaba Senzige guhindura indirimbo mu Kinyarwanda dore ko baziririmbaga mu giswayire

Rev. Nsengiyumva Laurien yagize ati “…batangira kumubonemo[Abamisiyoneri] gusobanukirwa uburyo bwo gusemura noneho bakamusaba ko indirimbo baririmbye mu Giswayire yajya ayihindura mu Kinyarwanda igatangira kujya iririmbwa mu Kinyarwanda. Bamwigisha neza uko babara imigemo, atangira kubikora agashaka amagambo asobanuye kimwe n’ari muri iyo ndirimbo kandi bihuje imigemo kugira ngo n’ijwi rize guhura neza”.

Rev. Nsengiyumva Laurien yakomeje avuga ko Senzige yasabwe gufata indirimbo abakristu bakunda kurusha izindi akaizshyira mu Kinyarwanda ahubwo we zose uko zari 80 arazihindura

Rev. Nsengiyumva Laurien

Uretse ubu buhamya bwa Rev. Nsengiyumva Laurien  hari na film mbarankuru Senzige yagaragayemo avuga ukuntu yahinduiraga izi ndirimbo mu magambo ye yagize ati  “Nza gutekereza rero ko izi ndirimbo umuntu yazihindura kandi numva muri njye rwose Imana ibimpaye. Nuko nkajya mfata indirimbo imwe imwe nkayihindura, mbese nanjye nari mfite uburyo nshobora kubara imigemo yaba iyo mu Giswayire cyangwa mu Kinyarwanda ugasanga birahuye, nasanga idahuye nkashaka uburyo nayihuza. Ibyo rero bigatuma ibyo nakoraga byose babicunga nyuma bakabyemera; tuza kubona rero ziriya 110 zikirimo kugeza ubu”.

Muzehe Senzige kubera ukuntu yarakomeye mu murimo w’Imana yaje guhimba izindi ndirimbo 20 azishyira hamwe nizarisanzwe mu rurimi rw’igiswayire ubundi zisohoka zitwa indirimbo z’agakiza

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 10,237 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo