1497969647_diana1

Diana Kamugisha yahishuye ibanga we n’umutware we bakoresheje mu munyega w’ urukundo mu myaka 18.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 20, 2017

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yatangaje ko kumenya ko buri wese atari intungane biri muri bimwe byabafashije we n’umugabo we  kubana neza mu rukundo kugeza ubwo ubu bari kwishimira imyaka 18 bamaranye babana […]




Umuhanzikazi Diana Kamugisha yatangaje ko kumenya ko buri wese atari intungane biri muri bimwe byabafashije we n’umugabo we  kubana neza mu rukundo kugeza ubwo ubu bari kwishimira imyaka 18 bamaranye babana mu mahoro no mu rukundo ntagereranywa.

Diana Kamugisha

 

Diana Kamugisha ufite imyaka 42 y’amavuko,ni umubyeyi w’abana bane, akaba n’umwe mu bagize itsinda The Voice abanamo n’abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospek aribo; Tonzi, Aline, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Assumpta Muganwa, Uwera Karen, Pastor Rose Ngabo na Pastor Jackie Mugabo. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 35, akaba amaze gukora album eshatu. Muri 2015 yahawe igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu irushanwa Groove Awards Rwanda (Best Female artist of the year).

Résultat de recherche d'images pour "diana kamugisha"

 

Nyuma y’amezi 6 gusa y’urukundo nibwo tariki Tariki 19 Kamena 1999 ni bwo Diana Mbabazi yashakanye na Amos Kamugisha ,ubwo Diana yari afite imyaka 24 ubu hashize imyaka 18 ,Diana Mbabazi atangiye kwitwa Diana Kamugisha muri iyo myaka yose bamaranye Diana Kamugisha avuga ko babanye neza ariko anahishura amwe mu mabanga uyu muryango wakoresheje ngo ukomeze kubana neza

Diana Kamugisha
Diana Kamugisha n’ umutware ubu barizihiza isabukuru y’ imyaka 18 bamaze bubatse urugo

Mu kiganiro umuhanzi Diana Kamugisha yagiranye n’Inyarwanda.com ducyesha  iyi nkuru  yagize ati” Ibanga navuga tugira ni ukubabarirana kandi tukamenya ko twembi turi imperfect imbere y’Imana.Twemerera mu gutangira bushyashya (beginning afresh) mu rugendo rwa marriage yacu bigatuma buri umwe atabonera mugenzi we mu makosa ya cyera.”

Diana Kamugisha yakomeje avuga ko muri iyi myaka yose bamaranye hari ibintu bitatu byingenzi yishimira birimo nko kuba barabyaranye abana beza kandi bakunda Imana

Diana Kamugisha
ifoto ya Diana Kamugisha yo mubukwe bwe yakoze ubukwe mu mwaka 1999

Yagize ati” muri iyi myaka 18 nishimira  ko twabyaranye abana beza bakunda Imana. Ikindi umugabo wanjye ntiyigeze ahinduka ngo agire ingeso atari afite mbere, ni umukozi w’Imana rwose. Ikindi nuko urushako rwanyigishije ubwenge, ubu nkaba mfite Maîtrise (Masters) mu rushako (aseka cyane) ariko mpora niga nshaka kuba umugore mwiza umugabo we yishimira.”

Diana kamugisha asoza agira urubyiruko ruteganya kurushinga  inama yo guca bugufi

Ati” Inama nagira urubyiruko rushaka kubaka urugo, nuko baba abantu baca bugufi mu rushako rwabo bakirinda amarere, bagashyira imbere gusenga kuko Satani yanga ingo cyane yivuye inyuma.”

Diana Kamugisha yanahishuye ko yigeze kureka umuziki abisabwe n’umugabo we ku mpamvu zo kurushaho kwita kurugo kandi akaba yaraje kumenya ko byari ngombwa akaba anashimira umugabo we.

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 97,062 times, 74 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo