arton71

UMUKRISTO USENGA RIMWE NA RIMWE, NTIYANESHA SATANI UKORA BURI GIHE

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 16, 2017

Hari impamvu nyinshi zituma dusenga, ariko ndashaka kuvuga kuri ebyiri : #1Gusenga Imana kuko  ibikwiriye,iyi niyo mpamvu iruta izindi #2 Gusenga kuko dufite umwanzi uturwanya,ngo tubone imbaraga zo kumunesha. Yesu […]




arton71
Pastor Viva

Hari impamvu nyinshi zituma dusenga, ariko ndashaka kuvuga kuri ebyiri :

#1Gusenga Imana kuko  ibikwiriye,iyi niyo mpamvu iruta izindi

#2 Gusenga kuko dufite umwanzi uturwanya,ngo tubone imbaraga zo kumunesha.

Yesu ubwo yari kw’isi yabonaga intambara ziyirimo, kandi yari azi ibanga ryihariye ryo kunesha uzitera ariwe satani
Niko kuribwira intumwa ze aho Yagize ati :
“Nuko rero mujye muba maso, MUSENGE IMINSI YOSE kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”Luk21:36

Yavuze gusenga iminsi yose,si rimwe na rimwe kuko umwanzi wacu akora buri gihe!

Si ukunyuzamo ngo usenge cg gusagurira Imana igihe nkuko benshi batwarwa umwanya wose niby’ubu buzima babigenza.

Ubwo intumwa Pawulo yandikiraga itorero ryi Tesaloniki nawe yongeye kubibutsa ko ntagihe bakwiriye gupfusha ubusa kuko satani we ntanarimwe ahuga cg ngo arambirwe.
Yabasabye ibintu bibiri byingenzi bikwiriye kuranga umukristo wese
“kwishima no gusenga ubudasiba”

Yagize ati :Mwishime iteka  Musenge ubudasiba
1Tes5:16-17

Nanjye nti “ntugasenge rimwe na rimwe kuko umwanzi wawe akora buri gihe”

Bigire ubuzima gusenga ubudasiba,ntukave murugo udasenze kuko ntuzi icyo inzira ugiyemo ihatse.

Ntugatahe iwawe udasenze, kuko ntuzi ibyiriwe cg ibyaraye yo.

Pastorviva.pcm@gmail.com
POWER OF CHANGE
MINISTRIES

(Visited 17,202 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo