FinanceNerd_opt

Ubuhamya : Yamaze imyaka 10 akoresha imbarga z’ umwijima ubumaji yinjijwemo na Padiri(igice7,8)/Menya imbaraga ziri mu kwatura izina rya Yesu, ni ikihishe inyuma y’ imbaraga z’ abarozi

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 13, 2017

Njyewe LISUNGI MBULA umukozi w’imanakazi MAHARASHATI, ufite impamyabumenyi mu bumaji bw’abahinde, nkaba umusakazabubasha bw’umutware wa ASHANTI kwisanga ndyamye naguye hasi nataye ubwenge! Amagambo ya padiri yangarutse mu bwenge, agira ati: […]




Njyewe LISUNGI MBULA umukozi w’imanakazi MAHARASHATI, ufite impamyabumenyi mu bumaji bw’abahinde, nkaba umusakazabubasha bw’umutware wa ASHANTI kwisanga ndyamye naguye hasi nataye ubwenge! Amagambo ya padiri yangarutse mu bwenge, agira ati: uzaba ufite uburinzi bw’ibiboneka ndetse n’ibitaboneka.
Ba bana b’ababnyamasengesho bari bamaze gusenga baritahira, sinabashije kubategereza ngo mbamenye maze ngire ibibazo mbibariza. Ubwo niho nahise nibuka bishoboka ko isengesho ry’umwe muribo ariryo ryatumye wa mucyo watumurikiraga wahise uzima. Ubwo gushidikanya ibyo nabagamo byagiye byiyongera buhoro buhoro. Nubwo padiri yari yarabinyemeje, imbaraga zacu size zarutaga izindi! Hejuru yazo nari maze kubona ko hari izindi zizirusha! Nizo babana bato bari bafite ziranzingazinga.

Image result for black girl

1Yohana 4:4. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.
Zaburi 8:3. Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.

Ikindi gihe abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kisangani mu rwego rwo gustinda amasomo yabo baje gushaka imbara z’ubumaji. Bagura itabi ryitwa Zaire legere, bagura amacupa atandatu ya parfum, babyanika ku zuba ngo baze kubikoresha nijoro.
Ubwo bajya ku mahuriro y’inzira kuhahurirza n’imyuka mibi. Byari byarenze saa sita z’ijoro. Nariho njya mu irimbi nk’uko bisanzwe gukorerayo imirimo yanjye. Ubusanzwe abantu bakora bene ibyo, bagira abataboneka(invisible). Akenshi ubwo najyagayo ari ku manywa nagendaga ntaboneka ariko nijoro byosinabonaga impamvu yatuma niyoberanya ngo ntaboneka. Cyakora iyo nabonaga ngiye guhura n’abantu narihishaga ngategereza ko bahita bakagera kure nkabona gukomeza urugendo.

ISI Y’AMARIMBI/LE MONDE DE CIMETIERES/ ULIMWENGU WA MAKABURI

Uwo munsi nahuriye n’abo banyeshuri ku ihuriro ry’inira ebyiri. Uburyo abo banyeshy=uri bari bameze byanteye guseka.ubwo narabegereye mbabaza niba badafite ubwoba bwo kugenda nijoro cyane. Baransubiza bati “ wa musaza we niba ari ikibazo cyo kugira ubwoba ni wowe ukwiye kubugira kuko uri wenyine. Sinashoboraga kubabwira ko ntari njyenyine ahubwo ndi kumwe na rejiyo y’abadayimoni bashinzwe kundinda.ubwo nikomereje inzira njya mu irimbo ku murimo wanjye nabo mbifuriza amahirwe masa. Ubwo ngeze imbee kure nza guhura n’inyamanswa z’inkazi eshatu (3). Sinabasha gusobanura uko zasaga kuko ni imyuka ifata ishusho ishaka ry’ikintu cyose. Nta kintu nabigereranya nabyo muri iyi si. Nkimara kubona izo nyamanswa narasesemutswe( nausea) maze numva ngize ubwoba nshaka guhunga. Nashatse guu=hunga kubera ko igihe cyose nari maze mu bumaji byari bibaye ubwa mbere mbonye ibintu nk’ibyo. Ubwo nibutse ko mfite uburinzi bukomeye bw’imanakazi Maharashati, bityo nahise nihindura umwuka ufite ububasha burenze ubwa za nyamanswa.

Benedata bakundwa, nababwiye ko nari naramaze kurenga urwego rwo ku bumaji busanzwe. Padiri yamfataga nk’umwana we, bityo yari yaanyigishije byinshi cyane mu bumenyi yari afite. Ubwo bumenyi ahanini busaba igihe cyose ibitambo by’abantu. ariko njyewe padiri yabinyigishirije ubuntu. Niyo mpamvu nyuma ya maji isanzwe, nagiye mu by’ubukonikoni bwo ku rwego rwohejuru no gukoresha myuma mibi. Yari njye gusa ufite diploma mu bumenyi bw’imanakazi ya bahinde mu karere k’iburasirazuba bwa Zaire bwose. Nyuma yo kuzamuka mu nzego bigeze aho, nashoboraga kuba nahindura ubushake bw’imyuka yo kurwego rwo hasi, igakora ibyo nyitegetse. Ubwo narayegereye impa inzira, nashakaga kumenya iyo ariyo n’aho iturutse kuko sinari nigeze mbimenyeshwa mbere. Kubra ko agace k’iburasirazuba arinjye gusa wari mukuru mu umaji, narakayoboraga kose nagaombaga kumenya imyuka yose igakorerao, iyo habaga haje imishya nagomba kubanza kubimenyshwa ariko kuri iyo siko byari byagenze.

KANDA HANO USOME IGICE CYA  MBERE

Iyo myuka yambwiye ko ariyo mu itsinda ry’umutware Belizeburu. Ati’ “tumaze igihe kinini dutuye muri karitsiye imwe ya hano Kisangani. Twitabye abantu b’inshuti zacu. Ntibanshoboraga kumbeshya kuko bari hasi y’ubuyobozi bwanjye. Ariko ikaritsiye bari bambwiye ntiyabagaho muri Kisangani. Natekereje ko yashakaga kumenya uwo ndiwe. Ubwo nahise mbabwira izina ryanjye. Mbabwora ko mfite dipolome mu bumaji, bw’imanakazi Maharashati yo mu Buhinde. Bakimara kumva ibyo mbabwiye bahise bambwira bati turi kwihuta cyane. Baradutegereje kandi igihe kiri kwihuta hafi yo kurangira. Natwe turi mu kazi k’imanakazi. Niba ushaka kumenya amakuru menshi kuri twe, uzaduahamagare ejo bampa numero. Ubwo mpagarika imbaraga zanjye kuri bo. Ubwo ndabareka baragenda(abadayimoni mw’ishusho ry’inyamanswa zitabaho). Bakimara kugenda, nahise nibuka ba banyeshuri bari bategereje, ubwo nahuje imbaraga z’iyo myuka mibi n’iza ba banyeshuri batatu. Ubwo nashakaga kumenya neza ko byatunganye. Ntacyo nabonagamo nk’igihombo. Nsanga ari byo. Ubwo bya bikoko mbona bigiye mu cyerekezo nasizemo ba banyeshuri. Za nyamanswa zigeze kuri ba banyeshuri bazibonye ntibabasha guhagarara barahunga bagize ubwoba. Sinabarenganya kuba barirutse kuko ibyo bikoko byari biteye ubwoba ubirebesha amaso.

Nta muntu washoboraga guhangara kubyitegereza cyangwa kuvugana nabyo, atiyizeye ku mbaraga zo ku rwego rwo hejuru. Byasanga naho byateraga ibintu byose biri mu nzira binyuramo ubwoba bukabije. Nitangaho urugero kuko iyo nanjye ntaza kugira imbaraga zo kurwego rwo hejuru nari gukora nkabo nkakizwa n’amaguru.
Umwe muri abo banyeshuri aranyerera agwa hasi. Ahita avuga ati “ Nyagasani Yesu, mbabarira nagucumuyeho, ngirira impuhwe ko uri umunyambabazi. Mpa umucyo wawe n’imbaraga.” Nyuma y’iryo sengesho rigufi, habayeho ikintu kidasanzwe, bya binyanswa byahise bihunga byo binyura inzira zinyuranye. Byarananiye kwiyumvisha impa ibyo bisimba biteye ubwoba byahunze gutyo! Narabihamagaye mbibwira ko bidakwiye gutinya abo bana! Nkomeza mbihamagara mvuga ko ari abana bato. Nta kimwe muri byo cyashakaga kumva ibyo mvuga. Ubwo nakomeje kubihamagara mbyiurka inyuma mvuga nti bariya ni abana ntimubatinye, ntacyo bavuze. Kandi nta burinzi bafite. Byumvaga neza amagambo yanjye ariko nta na kimwe kigeze gihagarara. Uguhunga kwabyo kwatumye amatsiko yanjye yiyongera. Ubwa gatatu nahise nihindura ku rwego rwisumbuyeho nkurikirana bya bikoko byahungaga. Ubwo mbitegeka kumbwira impamvu byahisemo kwiruka. Ubwo bimbwira ko bari byaje kwitaba ba banyeshuri bari bategereje hahandi. Bakibibona maze bakizwa n’amaguru. Maze turarakara kuko baduhamagariye ubusa. Twahisemo kubahana maze umwe muri bo ahamagara ubutabazi. Si uko batagira ikibakingira kuko uwahamagaye yahise atabarwa. Ubwo uwaje kubatabara yadushyize mu kaga duhitamo guhunga.ku ruhande rumwe ni amakosa yacu.

Ntitwabanje kumenya niba hari uwo muri bo uziranye n’uriya yahamagaye kuduhana. Twapfuye kuza none dore ibyago tugize. Iyo tuza kumenya ko aziranye nawe( Yesu) ntitwagombaga kuza. Nari nabony ariko ko wa munyeshuri yasenze ariko sinamenye uburyo yasenzemo kuko nari kure yabo gato. Ubwo mbaza inyamanswa ya gatatu ngo imbwire izina uwo munyeshuri yasenzemo rikabatera guhunga kandi nanjye byari byanteye ubwoba. Ndabaza nti iryo zina irihe? Izina rye ni Umwami w’Imyuka yose. Izina rye ni Ysu( ariko cyabivugaga ubona ko bigoranyekandi kimerewe nabi). cyambwiye mu rwego kwo kwikiza ngo kibone uko cyava aho hantu twari turi. Ndabireka biragenda bibabaye cyane. Nta kintu natangariye kuko bitari bibaye ubwa mbere. Imbaraga za Yesu ziri hejuru y’izindi mbaraga zose. Niba Atari byo, wasobanura ute ukuntu ryakangaranyije ibikoko biteye ubwoba cyane kandi hari na nijoro? Abandi banyeshuri babili bahindutse abasazi nta nubwo babashije gukora ikizamini.

Ijambo ry’Imana rivuga ko uwimbaza izina ry”Uwiteka, atabura gutabarwa.
Ibyakozwe n’Intumwa 2:21. Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’

Abantu benshi iyo bumva ubuhamya bw’amakonikoni nta kabuza ko hari byinshi badashobora kumva ko bibaho. Ibibyose Imana yabikoze kugirango hatazagira uwitwaza ko Imana yaba itagira imbabazi ku byaha bimwe na bimwe. Oya. Imana ni inyambabazi, wa mukonikoni we, cyangwa umurozi Imana ishaka ko ukurikira urugero rwanjye, wa munyabyaha we, ukemera Yesu Kristo nk”umwami wenyine akaba n’Umucunguzi wawe, maze ugakizwa.

TWAGIYE KWIGA UBURYO BWO KUMENYA URURIMI RW’INYAMASWA!

Mu bukonikoni bwacu padiri yar yadutumye kugura umwambaro wera utagira ikizinga, ubwo dufata inzira turagenda, kugirango tujye kwiga uburyo twahabwa ubundi bumenyi bwisumbuye bwo kudufasha kugira imbaraga zirenze za kimaji. Ubwo twagombaga gukora ikintu kiribwa dukoresheje ubumaji, cyadufashaga kubasha kumva ururimi rw’inyamanswa.
Twashoboraga kumva uburyo inkoko zituka abagore baziurkana bazibuza kurya imyaka babaga banitse hanze. Ibintu nk’ibyo byari biriho cyane. Hari ababonaga duseka nta mpamvu igaragara yo guseka bikabayobera, bakatwita abasazi ko tunwa urumogi nyamara twe twabaga twumvise ibyo udukoko dutoya tuba tugaira dutuka abantu. byari bibujijwe kumena ibanga ngo tuvuge ibyo duseka, kuko byahanishwa guhita usara. Usibye ibyo guska gusa , nta kintu twagombaga guhishura kubyo dukora byose.

UBUHANGA BW’ITEGANYIBIZABAHO (Holoscope)

Twagombaga kwitwararika cyane, rimwe mu mwaka twajyaga ahantu hatuje twenyine, tugiye kwiga uburyo isi iteye. Maze tukabasha guteganya ibishobora kuzabaho mu minsi izaza.
Twifashishaga ibyatambutse tuakabigereranya n’ibiriho maze tukabasha guteganya ibizabaho. Twatangazaga ibyo twagezeho mu mazu menshi y’Iburayi (Europe) bakabyifashisha batangaza iby’inyenyeri (HOloscope) kubera matsiko nakomeje kugenda ngira nari mfite ikimenysto cyanjye cya Astrology (ubumenyi bw’inyenyeri) nifashishije padiri imibare yanjye yanyeretse ko nzapfa mfite imyaka mirongo icyenda n’indwi (97) . ubwo twakomeje gusunika imibare ngo tumenye ikizaba ku bugingo bwanjye nyuma yo gupfa. Ubwo imibare twakoze yanyeretse ko nyuma yo gupfa kwanjye, roho yanjye izahita ikorera aho nakoreraga I Kisngani mu igorofa ya kabili. Nahise nishima ugereranyije na bagenzi banjye kuko bo wasangaga imibare ibereka ko roho zabo zizajya gukorera mu I Paris cyangwa se I Londre nyuma yo gupfa.

AMAGAMBO INYONI ZAVUGAGA MU NDIRIMBO YAZO.

Ubwo igihecyo gukora ubushakashatsi kiragera. Ubwo tugwije ibikoresho byose njye, padiri, n’izindi nshuti zanjye ebyili twagiye ahantu hataranga urusaku mu rwegorwo gukora ubushakshatsi. Rwakoze urugendo runini kandi hari hashyushye cyane uwo munsi. Ubwo tuza kwicara munsi y’igiti ngo turuhuke gatoya. Ubwo ibitosti biradufata turasinzira kuko twahisemo kubanza kuruhuka mbere yo gutangira ubushakashatsi. Ubwo tutaratangira, twagiye kumva korali yaririmbaga indirimbo nziza cyane, buri wese muri twe aracceceka ngo dukomeze kwiyumvira ubwiza bw’iyo ndirimbo. Amagambo yayo yari ayangaya:

:TWE TUMEREWE NEZA, TURYA TUTAVUNITSE. TUJYA AHO DUSHAKA BITWOROHEYE. TWIBERA MU MAHORO MU GICUCU CY’IBITI BININI. NINDE UKWIYE ICYUBAHIRO? ICYUBAHIRO CYOSE NI ICY’IMANA, UMUREMYI WACU. IMANA UMUREMYI W’ISI N’IJURU. AMASHIMWE ICYUBAHIRO NO GUHIMBAZWA BIBE IBY’IMANA UMUREMYI WACU IBIHE BIDASHIRA.”
Twagerenya aya magambo nd’indirimbo ya Mose.

KUVA 15:2. Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.
3.Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka ni ryo zina rye

 

KANDA HANO USOME IGICE CYA 2

Ubwo twahise dushakisha ngo tumenye ahatururkaga iyo ndimbo nziza yari yadutwaye umutima.

Twikomanze ku bituza tumaze kubona aho ya majwi yaturukaga!
Zaburi 150:6. Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya!

Sinatangajwe nuko inuma zibasha kuririmba ahubwo natangajwe n’amagambo agize indirimbo zaririmbaga. Benedata muri Kristo yesu, Imana ivuga mu buryo butandukanye. Ubwo koko nubwo nari akahebwe sinabshaga kubona ukuboko kw’Imana mpereye ku magambo y’indirimbo y’inyoni? Ariko rero, guhera uwo munsi iby’ubumaji natangiye kubona ntacyo bimaze. Natangiye gutekereza impamvu inyamanswa, inyoni zibasha kumenya ko hari Imana yaremye byose ikwiye guhimbazwa, ariko njyewe umuntu ntazi kubikora! Nahise nshika integer zo guomeza bwa bushakshatsi bwari bwatuzinduye. Nahise ntaha n’abandi barankurikira. Ubwo ntaha nahise mfata umwanzuro wo kuva mu bumaji. Ariko nakwibuka gupfa nkiri umusore bintera ubwoba! Nari nkiri mu myaka makumyabili. Nahisemo gukomeza kubakorera nkarangiza imyaka mirongo itandatu n’itanu yari isigaye kuko igiteranyo cy’imyaka yo kubaho kwanjye yari muri za mirongo icyenda.

Ubwo mvuga ko ningera muri iyo myaka ya nyuma nzatangira gusenga Imana! Icyo gihe numvaga nta kwicuza naterwa no gupfa kuko nzaba narabayeho imyaka myinshi. Nkikomeje gutekereza numva ko ngomba kubaka inzu. Ubwo nahise njyakuryama nubwo bwari butarira. Nijoro sinagiye mu irimbi kurya nk’ibisanzwe. Ubwo nyuma ya ya saha natangiye kumva bampamagara muri restaurant bananiwe kunyihanganira. Kubera ko ibiryo byari bitangiye gukonja, kandi yashakaga kumneya niba ntari buze kurya.

Ubwo inshuti zanjye zimbaza niba zisshobora kuza kunsura mu rugo zikamenya impamvu ntagiye mu irimbi nkuko bisanzwe. Ubwo bahise babwira ko ab’I Burayi bashaka kumenya ibisubizo twakuye mu bushakashatsi twagombaga kuba twakoze. Kugirango nikure muri ibyo bibazo byose, nahise mfunga telephone yanjye. Sinigeze mbaza padiri icyo amagambo yo mu ndirimbo yazanuma asobanura. Kuko ayo magambo mu by’ukuri ataturebaga. Niyo biza kumera gutyo, inyoni ntizabashaga kumenya ko ubutumwa bwazo bwatugezeho, kuko ubusanzwe abantu batazi ururimi rw’inyamanswa. Natangiye kwibaza niba yaba ari Imana itangiye kunyihanangiriza ikoresheje abahamya bataboneka.

Guhera ubwo sinashaka kongera kubona ibintu by’ubumaji.

ISENGESHO RY’UMUDIYAKONI W’UMUSAZA

Nkuko nabibabwiye mu gice cyatambutse, ingaruka z’ibikorwa byanjye by’ubumaji, byari bimaze kuzamo urwijiji.

Kubera izo mpamvu byateye ibibazo bikurikira:

Habariho umugabo wari hagati yanjye na padiri dusinyana amasezerano. Kugirango mbone ikofi/porte monaie magique. Buri munsi wa mugabo yabona mu gitondo amafaranga ibihumbi bitanu by’amazayire mu gihe cy’amezi atandatu. Ayo mafaranga yayakoreshaga uko abyumva nta mabwiriza yo kuyakoresha yari yarahawe. Uwo mugabo yari umukire. Hashize amezi atandatu aho kubona amafaranga nk’uko bisanzwe abona mu ikofi ye, urupapuro rwanditseho “ Uwagushskaga muri aya mezi atandatu yose yarakubuze, kandi ararambiwe. None ugomba kutwoherereza umusimbura mu gihe kidatinze” urwo rwandiko ntirwashishikaje wa mugabo ntiyaruhaye agaciro. Ubwo yahise yitegura ingaruka zabyo.

Yari abizi kuko dusinya amasezerano twamusobanuriye byose. Akimara gusoma neza rwa rupapuro yagiye kureba padiri. Niwe wari waraduhuje, njye nari mfite diploma nkorera imanakazi. Ubwonahamagaye wa mugabo ngo anyitabe. Ubwo ahageze ntacyo nigeze mvuga kuko niwe washatse kubyinjiramo.

Urwo rupapuro rwariho amazina yabo mu muryango we bose uhereye ku izina rya se, kugera ku mwana mutoya bavukana(bucura).

Urupapuro rwa mbere rwasanga wa mugabo kugaragaza izina ry’uwo ashaka gutangaho igitambo,ndetse n’ubwo bw’urupfu azapfa. Dore uko twaganiriye: Izina nahisemo ni irya papa. Mubaza impamvu yahisemo ise. Nawe aabaza niba hari undi dushaka ko atanga. Ansubiza ko se yariye imyaka akayiyongeza. Bityo aho kugirango hapfe umuntu ugifite imyaka myinshi yo kubaho, yahitamo ko hapfa se. bityo abasaza bagaha umwanya abakiri bato. Ndamubwira nti wisobanuye neza cyane

 Igice cya 8

IYO UMUNTU APFA YISHWE N’ABAROZI ABANZA KWIBONERA UMUHITANYE UWO ARIWE!

Ngaho rero hitamo urupfu azapfa muri izi zikurikira; gupfa yishwe n’umuriro,kwica na accident, kurohama mu mazi, kwicwa n’indwara, kwicwa n’uwo barwana akamwica, gupfa asinziriye, mbere yo gusubiza, wa musore arabanza aratekereza. Ati mpisemo gupfa yishwe n’uburwayi, byashoboka ko bamwe mu barozi bo mu muryango wacu babona ko arinjye wateje urupfu rwa data, oya! Urwo rupfu ntirukwiye. Nimpitamo ko yakwicwa n’impanuka, byashoboka ko batazemerera abantu banyuranye kureba umurambo wa papa mbere yuko ashyingurwa. Umubiri we ugomba gushwanyagurika kuburyo kuwerekana bitazaba bishoboka mu gihe cyo kumusezeraho bwa nyuma. Ibyo nabyo oya! Nta rupfu rwo muri accident. Napfa arwanye n’umuntu nabyo ntacyo bivuze. Ibyo byose ndabyanze, ahubwo reka azapfe asinziriye bucye basanga yashizemo umwuka. Ubwo mfata urupapuro wa mugabo yari amaze kuzuza hanyuma yandika ko bazasanga papa we mu buriri yapfuye arirwo rupfu azapfa, bityo igitambo kikaba kirabonetse.

Ku bwanjye numvaga ingingo yatanze zumvikana ko umusaza agomba gusiga abasore bakabaho neza. Ubwo twahanye gahunda ku munsi ukurikiyeho I saa yine. Kugirango turangize ayo masezerano yacu. Twagombaga kohereza imyuka ikagenda ikatuzanira roho ye maze akaza nawe akibonera uwamuhamagaye, bivuze ko nyirubwite aba agomba kuza gusinyira urupfu rwe. Byari bibaye ubwa mbere nkora ako kazi muri ubwo buryo. Nashyize amazi mu ibase, maze nshyiramo indorerwamo/mirroir y’ubumaji, iruhande rw’ibase mpazengurutsa ibitabo by’amaduwa y’ubumaji. Ubwo aho hari amajini azerera ategereje igihe cyayo ngo tuyatume. Saa yine yuzuye wa mugabo yari ahageze. Namuhaye intebe aricara,nashoboraga gukomeza cyangwa ngahagarika igitero kuko ninjye wabiyoboraga byose. Ubwo hashize akanya niteguye ntangira guhamagara ya majini mu ijwi riranguruye. Ubwo nahise nyabwira ko nyatumye kuzana uwo musaza muvuga mw’izina ngo aze yiyemerera kuza gukorera uwamutanzeho igitambo. Nyuma navuze mu mazina yaw a musaza ugomba kuzanwa.

Ubwo nongeye kureba mu ndorerwamo ngo ndebe ko uwo nahamagaye yitabye. Ibyo nabonyemo byarenze kure imyumvire yacu. Ubwo nari mpanze amaso mu ndorerwamo iteretse mu ibase y’amazi, nabonyemo igice cy’igiti kimeze nk’ikiganza maze ikindi gice k’igice k’igiti nayo kiraza. Ibice byombi bibili by’ibiti biriyegeranya bikora umusaraba. Iruhande rw’ibyo biti bikoze umusaraba hatangiye kuboneka ibintu bitukura bimeze nk’amaraso, ubwo ayo maso yuzura mu mazi ntiyaba acyemerera indorerwamo kugira icyo ibona. Ya majini yose yahise ahunga akimara kubona ibibaye. Nahise mena ya maraso yari mu ibase. Ubwo nashyizemo andi mazi meza, nsubizamo ya ndorerwamo. Byari ngombwa gutangira bundi bushya. Ubwo nakubye kabili imbaraga z’ubumaji mvuga ya magambo yabugenewe. Ubwo nahamagaye mu izina rya dayimoni ikaze cyane noneraho izina rya wa musaza wari utanzweho igitambo ngo aze asinyire urupfu rwe mu maso yaw a mudayimoni. Ubwo narebaga muri ya base mbonamo ibishashi, ariko nari nizeye kubona noneho wa musaza ise wa musore twari twicaranye. Aho kumubona nabonye m ndorerwamo ikidendezi kinini cyane cy’amazi.

Ubwo nafashe ya ndorerwamo ngo mbashe kumenya itandukaniro rayo mazi nayo nsanzwe nkoresha ariko biranyobera. Ayo mazi nabonaga atagira iherezo. Ubwinshi bwayo bwatumye ibyo nakoraga byose bidashoboka. Nabonaga ari nk’inyanja itagira iherezo. Nari numiwe uburyo ngiye gutsindwa no gufata umuntu batanze. Ariko nishyiramo akanyabugabo ko amaherezo nza kubigeraho.

Nafashe indi base nshyiramo amazi meza ntangira bundi bushya. Ubwo nkiba gatatu amaduwa ya kimaji. Ubwo noneho nahamagaye amajini arusha ayandi ubugome yo ku rwego rwo hejuru. Nkuko nari narabyigishujwe na mwarimu wanjye, yari yarambwiye ko habaho abantu bamwe baba bafite uburinzi/ protection ihanitse cyane. Bityo kugirango ubashe gufata abo bantu uba ugomba kubanza gukora ibizamini bya kimaji. Icyo kizamini cyagombaga kwerekana ubushobozi bw’imbaraga uwo muntu akoresha bityo kugirango ubashe kumufata ugakoresha ubushobozi buri hejuru y’imbaraga ze. Urugero niba agaciro k’imbaraga z’umuntu ari kane (4) twamwohererezaga ikinyuranyo cyazo (-4). Kane ukuyemo kan bibyara ubusa (4-4=0). Iyo byabaga bigenze gutyo uwo muntu yasigaraga nta burinzi bityo kumufata bikaba nta ngorane zirimo. Twabshaga kumuresha ibyo dushatse byose. Niko Satani akora.

Kwa Satani akaruta akandi karakamira. Nkurikije amasoma nahawe na padiri mu bijyanye no gufata abantu batanzweho ibitambo, hari aho yageraga nkabona amerewe nabi,nk’aho hari ikitagenda. Uyu musaza we yaje kutubera akamaramaza hejuru y’ubumnyi bwose nari mfite. Ibizamini by’ubumaji byanyeretse ifoto yaw a musaza arimo abyina hagati y’abandi bantu. Ubumaji bunyeraka ko nta burunzi/protection na bukeye yifitiye. Murumva ko nta buryo bwo buhindura zero kuko nta na bukeya yari afite. None ni iki cyamubuzaga kuza kutwitaba?

Ikizamini cya kabili kinyereka wa musaza arimo yakira amafaranga mu bantu bateranye. Nsobanuza wa muhungu we wari impande yanjye. Namubajije akazi ise yaba akora mu buzima bwe. Ambwira ko ise ari umudiyakoni mu itorero ry’abarokore. Numva ko umudiyakoni muto cyane gutyo adashobora kunanaira imana yacu. Ubwo noneho ntangira kwibaza ahaturuka impamvu yo gutsindwa. Ubwo nashatse guhamagara padiri ngo mubaze impamvu y’uko kunanirwa, ariko mba nifashe gatoya, mpitamo kongera kugerageza byananira nkabona kubaza padiri.

UKO ABADAYIMONI BATINYA BIBILIYA/IJAMBO RY’IMANA

Ubwo noneho nahamagaye ibikomangoma bine bya’abadayimoni ashinzwe ubugome. Ubwo nabitumye kunzanira roho yaw a musaza, nyabwira kumunzanira yaba muzima cyangwa yapfuye. Mu gihe nk’icyi yashoboraga guhita apfa kuko byari byantesheje umutwe. Ariko mu bihe bisanzwe twangaga igihe kingana nk’amezi abili cyangwa atatu, iyo nyirubwite yabaga amaze gusinya amasezerano. Nkimara guhamagara ya majini ane y’ubugome nabonye ikiganza mu ndorerwamo, gifashe ibitabo bitatu. Maze ba badayimoni barabazanya bati none se iki kiganza ni icya wa musaza twari dutegereje? Cyangwa ni icya nyiribitabo? Igitabo gito cyari ISEZERANO RISHYA(ryo muri Bibiliya/Nouveau Testament version Louis Segond). Iyo myuka mibi ikimara kubona ko icyo gitabo ari Isezerano rishya yahise ihunga igenda imbwira nyiri icyo gitabo ahora iteka mw’Ijambo rye. Ubwo yahise yiruka ansigana na wa musore. Uwo musore we ntiyabashaga kubona abo badayimoni.

Bitewe nuko iyo myuka yari yampunze ntibyashobokaga ko nkomeza guhamagara. Nari nsinzwe burundu, ubwo nagomba kubimenyesha padiri.

KANDA HANO USOME IGICE CYA 3,4

Abaroma 8:31. None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
32.Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?
33.Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
34.Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

35.Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?
36.Nk’uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”
37.Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,

IYO UMUNTU YISHWE N’ABAROZI AKIRI MUTO, IMYAKA YAGOMBA KUZARAMA BARAYIFATA BAKAZAYIKORESHA.

Wa musore yari yakurikiranye umukino wose uko wagenze n’uburyo gufata papa we byananiranye burundu. Ubwo noneho icyari gisigaye kwari uguhitamo undi muntu wo mu uryango we hanyuma imyaka ye yari asigaje kubaho bakayiha uwo musore. Ubo iyo myaka ye yagombaga kugabanywamo kabili. Imwe ikaba iyo uwo musore, indi akayiduha.

Mbwira wa musore nti ubundi warikuzarama imyaka mirongo inani n’ine. None tugiye gukuramo iyo amaze maze isigaye tuyigabanyemo kabili. Ubwo uzabaho imyaka mirongo itatu n’itandatu kuko ubu ufite imyaka makumyabilin’umwe. Igice kimwe kizaba icyawe ikindi kie icyacu maze ujye kwiruhukira. Ariko mbere yuko tugabana iyo myaka reka nihe igihe cy’iminsi itatu ndebe ko nzaba nabashije kubona ubugingo bwa papa wawe. Nibishoboka uzabaho ariko mu buryo bunyuranye nubwo maze kukubwira. Ukiri hano ushobora guhita usinya amasezerano yo kubana imyaka niba ubyemeye. Uwo musore aita asinyira kuzapfira imyaka mirongo itatu n’itandatu nindamuka nsinzwe gufata papa we.

Ikibazo cy’uwo musore cyarangoye cyane. Ku bwanjye numvaga ko uwo musaza akwiye gupfa agasigira abankiri bato ubuzima kuko we yari yarabayeho igihe cye. Nyamara ariko uwo musore yari agifite imyaka myinshi yo kubaho imbere ye. Nasezeranyije uwo musore gukora ibyo mfitiye ububasha byose ngo ngo murwaneho ntazapfe akenyutse. Kuko nari nzi neza ko aho munzu y’ubumaji batazategereza imyaka mrongo itatu n’itandatu yose batarakindura uwo musore.

Nijoro mbere yo kujya mu irimbi nanyuze mu rugo rwa wa musaza njya kumushakaho amakuru. Nifashishije imyuka itabona nasatse inzu yose yaw a musaza ngo ndebe ko yaba afite ibindi biheko bikomeye cyane kuruta ibyacu, ariko nta kintu na kimwe nigeze mbona. Ubwo nagiye mu mfuruka y’inzu ya wa musaza yararagamo ngo menye uburyo aryama. Nizeraga ntashidikanya ko uwo musaza yaba afite ikintu kimurinda cy’ubumaji yahishe ku buryo butagaragara, kubera kumva ko yitwa umudiyakoni bitabashaga kumurinda imyuka yacu. Cyangwa se akaba yari afite indi myuka yo ku rweo rwo hejuru y’ubugome.

Ibitekerezo byanjye bayri bifite ukuri kuko nari nzi abapadiri, abapasiteri n’abandi bazaga kudusaba ibiheko ngo bagre icyubahiro, cyangwa se uburinzi/protection ngo badaterwa n’abanzi batagaragara. Ariko uwo mudiyakoni w’umusaza, ninjiye mu cyumba cye ntegereza nihanganye igihe azira. Sinategereje igihe kinini, hashize umwanya wa musaza araza. Amaze gukuramo imyambaro yambara iyo kuraramo. Mbere yo kuryama yarapfukamy arasenga agira ati: Nyagasani Yesu, ngiye kuryama. Sinzi igishobora kumbaho nsinziriye, nkwisabiye ikintu kimwe, ndindira ubugongo mw’Ijuru ryawe iruhande rwawe. Ninde Wabasha kuza mw’Ijuru akakwambura ubugingo bwanjye? Ntawe. Nsenze mw’izina ryawe rya Yesu Kristo, Amen. Maze araryama.

Abakolosayi 3:3. kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana

Aho nari nicaye nakurikiranye amagambo yoseya wamusaza w’umudiyakoni. Buri jambo rigize isengesho rye, ryinjiraga mu mutima wanjye. Ubugingo bw’uwo musaza bwari aho yashakaga kuba mu biganza bya Yesu.
Ntibyashobokaga ko nubwo yari kuba ya majini yo ku rwego rwo hejuru cyane bibabasha kubukurayo
Yohana 10:29. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data

Nashakaga kumukuraho igice ku myaka ye, ariko urpfu rw’uwo musore numvaga runteye agahinda. Ubwo navuye mu nzu ya musaza nigira mu irimbi kwinezeza. Mubyukuri nari mu kuzimu kure cyane mu bujiji bukomeye cyane. Ubwo noneho naje gutekereza nanone kujya kugenzura wa musaza uko abigenza abyutse. Numvaga ko byanze bikunze ashobora kuba afite impigi akoresha mu gitondo abyutse ariko akaba atuyikoresha nijoro aryamye. Yasengaga mu gitondo na nijoro bikamubera imbaraga zikomeye.

Mu rukerera navuye mw’irimbo mpita njya ku nzu yaw a musaza diyakoni. Uwo musaza yarabyutse, ikintangaje nuko yasaga nuwambonye ariko njye ntangazwa nuko bidashoboka ko yambo nari nigize umwuka utabasha kuboneka.

Image result for black girl

Uwo musaza yarabyutse arongera arapfukama arasenga ati : “nYagasani Yesu, izuba rirarashe igitondo kimeze neza. Muri iyi si hari abashaka kwangiza ubuzima bw’abandi. Mana yanjye urinde ubugingo bwanjye ibitero by’abo bagome. Komeza kurindira ubugingo bwanjye aho mw’Ijuru igihe cyose bazira basange ntabundimo. Mbisanye mw’izina ryawe Amen.

 

NTA BUTAGATIFU BUBAHO NYUMA YO GUPFABYOSE NI HANO KW’ISI UPFANYE IBYAHA NI UMURIRO NTA KABUZA!

Ntiyashoboraga kubona umubili wanjye , ariko iryo sengesho ryo mu gitondo ryahise rinsha integer kuburyo nahisemo kutongera gukurikirana ubugingo bw’uwo musaza. Nahise kubura wa musore nubwo twaritwabisezeranye. Kwihagararaho, navuze ko byose byavuye ku makosa ye. Yagombaga gutanga umuntu utarahaye ubugingo bwe Umwami w’Imyuka yose(Yesu). Ubwo hashize iminsiitatu ngerageza natanze ibisubizo kuwo byarebaga. Bakundwa benedata Satani ahemba nabi. Ntiyubahiriza amasezerano mwagiranye. Uko akora iyo mutumye agira icyo ahomba ntacyo nawe uba ukivuze imbere ye. Ahita akwica kuko akurekeye ubuzima uba ushobora kuzihana umunsi umwe ugasubira mu Mana.

Kuko ni hano kw’isi gusa umuntu afite amahirwe yo kwihana no kuzabona ubugingo buhoraho. Ntabwo ari nyuma yo gupfa baba abatagatifu/abera.
Ni hano kw’isi rero tugomba ushaka Imana. Nyuma y’umwaka umwe wamusore yapfuye aryamye. Yapfuye rwa rupfu yari yahitiyemo wa musaza papawe. Umusaza diyakoni n’uyu munsi aracyahari!

Abaroma 6:23. kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

Biracyaza…………………

(Visited 85,457 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo