Frash-pic-25-26

Menya isoko y’ ubuzima nyayo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 9, 2017

YESAYA 55:10-11 Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva […]




YESAYA 55:10-11

Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

Frash-pic-25-26

Ibi bintu bitatu biranyubatse muri iki gitondo:

1. Imana yageneye ubutaka imvura na shelegi.

Nibyo bibuha ubuzima, nibyo bitunga ibinyabuzima byose bishamikiye ku butaka. Bitabayeho ubutaka n’ibibushamikiyeho byose biruma bigapfa.
Niko n’umutima w’umuntu umeze: Imana yawugeneye Ijambo. Niryo riwutunga. Aho ritari nta buzima buhari. Umutima rigezemo wose urahembuka.

2. Ibyo Imana ishaka byose bisohozwa n’Ijambo ryayo.

Ibikomeye n’ibyoroheje biriho ku bw’ljambo.

3. Imigambi y’Imana ihetswe n’Ijambo ry’Imana.

Ushaka kuyimenya asesengura Ijambo. Ushaka kuyigeraho, niryo mababa yihuse kandi yizewe agenderamo.

Muri iki gitondo ndakwifuriza gusubira mu Ijambo.

Ugire umunsi mwiza.

Dr. Fidele Masengo,
Umushumba Foursquare

(Visited 6,544 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo