e372b12bd6c1589737aef66a5b10c6a9

GERMAN:Iterambera mu ikoranabuhanga  rirakataje  , hamaze gukorwa  i robot   itanaga imigisha 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 8, 2017

Abahanga mu ikoranabuhanga mugihugu cy’ubudage bamaze gukora i Robot yiswe Bless U-2 izajya ikora umurimo dusanzwe tumenyereye kuba Pasiteri wo guhesha umugisha abayoboke babo mumadini atandukanye yemera kirisito nk’umwami n’umukiza […]




Abahanga mu ikoranabuhanga mugihugu cy’ubudage bamaze gukora i Robot yiswe Bless U-2 izajya ikora umurimo dusanzwe tumenyereye kuba Pasiteri wo guhesha umugisha abayoboke babo mumadini atandukanye yemera kirisito nk’umwami n’umukiza wabo.

e372b12bd6c1589737aef66a5b10c6a9

Iyi Robot kugeza ubu  ifite ububasha bwo gukoresha indimi eshanu hifashishijwe urumuri ruturuka mubiganza byayo harimo icyongereza ,igifaransa,igisipanyoro, igipolishi ndetse n’ikidage hakaba guhitamo ijwi ry’umugabo cg umugore biterwa niryo ushaka umugisha akeneye bigendeye kukwizera kwe  ibi bikaba bizatera ibiganiro mpaka muri benshi cyane ko ibi bishingiye kubuhanga karemano

Umupasiteri murusengero rwaba protesitanti , Stephan Krebs muri Hesse na Nassau aganira na the guardian yavuze ko batekereje gutera inkunga iki gikorwa kubera ko bifuzaga kumenya niba bishoboka  guhabwa umugisha n’imashini cg niba ikiremwamuntu gikenewe.

Iyi Robot ikaba nyuma yuko uyigezeho ayisabye umugisha ihita itanga umurongo wiyandika muri tabulo iri mugatuza kayo igira iti:”God bless you and protect you” ni ukuvuga ngo Imana iguhe umugisha kandi ikurinde ukaba wanahita uwusohora(print)ukawutahana uyu mupasiteri akomeza yemeza ko ibi bizatera impaka ndende kubamaze gushyira imitima kumadini n’amatorero kuko bazatinda kumva cyane ko ibi bishoboka.

b8831366741b310b4049c4680ccde235

Ibi bije nyuma yaho mu Rwanda hakomeje kuba ibibazo mumadini n’amatorero atandukanye usanga umunsi kumunsi intambara ziza mu isura nshya kandi rukabura gica. Ese aho benshi bakurikije ibikomere bafite ntibar buhitemo kugana I Robot?

 

src:ukwezi.com

(Visited 10,189 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo