1513760_10203788222891340_1680131519204281896_n

Gloire Nkundayesu agiye gushyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo “Icyubahiro n’ikuzo” izaba ikoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 5, 2017

Gloire Nkundayesu umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza  Imana mu Rwanda agiye gushyira ahagaragara amashusho      y’ indirimbo ya mbere mu zigize  album yise “ kubaho ni kristo “ Umuririmbyi , umwanditsi w’indirimbo […]




Gloire Nkundayesu umuhanzi uririrmba indirimbo zihimbaza  Imana mu Rwanda agiye gushyira ahagaragara amashusho      y’ indirimbo ya mbere mu zigize  album yise “ kubaho ni kristo “

Image may contain: one or more people, people on stage, people playing musical instruments and guitar

Umuririmbyi , umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umucuranzi wa Gitari  Gloire  aherutse kumurika  albumu y’ amajwi yise “   kubaho ni kristo”  mu gitaramo gikomeye  cyitabiriwe n’ imbaga y’ abakirisito  n’ umuhazikazi ukunzwe mu Rwanda Gaby Kamanzi cyabaye taliki  ya 30 Ukuboza 2016 aratangaza  ko agiye gushyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo ye ya mbere.

Umuhanzi Nkundayesu Gloire  aganira  n’ umunyamakuru wa ibyiringiro.rw  yagize  ati:“  nyuma yo kumurika alubumu  yanjye ya mbere y’ amajwi  igizwe n’ indirimbo zo kuramya no  Guhimbaza Imana , ubu natangiye gukora amashusho y’ izi ndirimbo   aho natangiriye ku ndirimo nise “ Icyubahiro n’ikuzo” ubu  iri gutunganywa  n’  umu producer  ukomeye hano mu Rwanda  witwa Meddy   saley . izagargaramo amashusho  yafashwe  live  babacuranga  n’ amashusho  agaragaza  ubutumwa nyabwo  nariribye ( script)”

Ubu agace  gato k’amashusho y’ indirimbo  icyubahiro n’ ikuzo  kamaze kujya  ahagaragara ,  aya mashusho    atagerejwe na benshi yatangaje ko  azagaragaramo  ibyamamare binyuranye   bibarizwa mu ruganda  wa Muzika ya Gospel  mu Rwanda

KANDA HANO URE AGACE GATO  K’ IYI  NDIRIMBO ITEGEREJWE NA BENSHI

IBYIRINGIRO.RW

 

 

(Visited 6,068 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo