arton85486

Uruhuri rw’ibibazo ,Inzira y ‘inzitane Theo bosebabireba yatewe na Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet June 3, 2017

Umuhanzi Theo bosebabireba  ahorana agahinda  atazibagirwa  aterwa na Jenoside  yakorewe abatutsi , n’ ubuzima bw’  inzitane  yaciyemo.Theo bosebabire umuhanzi  w’ icyamare mu Rwanda no karere k’ ibiyaga bigari yashyize  kumugaragaro […]




Umuhanzi Theo bosebabireba  ahorana agahinda  atazibagirwa  aterwa na Jenoside  yakorewe abatutsi , n’ ubuzima bw’  inzitane  yaciyemo.Theo bosebabire umuhanzi  w’ icyamare mu Rwanda no karere k’ ibiyaga bigari yashyize  kumugaragaro indirimbo yo  Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 , atangaza byishi k’uruhuri rw’ ibibazo yahuye nabyo mu mu buzima bwe  kugeza ubu .

arton85486

Aganira n’ umunyamakura  wa ibyiringiro.rw  umuhanzi Theo BOSEBABIREBA yadutangarije ko impamvu ari kwerekeza inganzo ye mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 ari amateka.

Yagize ati :”impamvu zibitera ni nyinshi kuko jenoside yabaye ndi mukuru,bimwe narabibonye kandi nanjye byangizeho ingaruka,kugeza na n’uyu munsi sinzi iwabo wa mama ubyara , iki ni ikibazo  gikomeya  natewe   n’ amateka ya  Jenoside yabayeho agatuma mubura,bigatuma rero umuntu atabura ku bitekerezaho ngo agire icyo abivugaho nk’umunyarwanda cyane ko nanjye nagize ingaruka zabyo.”

Akomeza agira ati:” nyuma ya jenoside aho mama yavukaga ,bene wabo nta numwe warokotse ,nyuma y’ igihe gito  mama  nawe aza gupfa nuko tuyoberwa amateka ya mama gutyo.uretse ibi kandi hari n’ibindi umuntu yatekereza neza akabona kubisobanura”.

Umuhanzi Theo BOSEBABIREBA wamenyekanye mu ndirimbo  zaririmbiwe Imana avuga ko kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 zigera kuri 2 aho iya mbere yayisohoye mu mwaka wa 2011 akayita  “Sinceceka” akaba muri uyu mwaka wa 2017 yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yo kwibuka  yise “Ntumpeho “.

 

Umuhanzi Theo BOSEBABIREBA  yahuye  n’ uruhuri rw’ ibibazo  birimo ko umuhanzi yakuriye muri nyakatsi akora ibiraka byo gucukura imisarane,Yanyoye ibiyobyabwenge by’amoko anyuranye  aho yagotomeye ku nkongoro irura cyane kuva muri 2003 ,Ntarashira umunaniro yakuye mu mishike yahinze ,Iyo avuga amateka ye, ikiniga kimurusha ingufu akihagararaho nk’umugabo, Ibaze gushyingura umubyeyi mu isanduku irangaye?  “Ikiza urubwa” kandi koko “nta kure Imana itakura umuntu”.

Ni umuhanzi uri muri  bamwe bakunzwe bikomeye kubera ubutumwa bwomora imitima y’abumva ibihangano bye.Yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ibigeragezo si karande’, ‘Bosebabireba’, ‘Ingoma’ n’izindi,….

Uyu muhanzi afite amateka akakaye nk’uko abivuga ati:“natangiye gusogongera ku nkongoro byiganjemo ubuzima bubi nabanagamo na mama mu nzu ya muviringo y’ibyatsi ngakorwa mu bisebe kandi na papa wihakanye mama,nakuriye mu buzima bw’agahinda gusa, nababaye bihagije nkiri muto, iwacu twabaga muri nyakatsi mu buzima bubi cyane,nacukuraga imisarane, nikoreye imizigo, nahingiye abantu, nabaye umukozi wo mu rugo n’ibindi binyuranye umuntu aba yaraciyemo ….”

theo

Theo Bosebabireba yaje i Kigali bwa mbere mu 1997 aje gukora akazi ko mu rugo gusa ntikamuhiriye kuko yirukanwe rugikubita. Yatonzwe bikomeye n’ubuzima bwo mu mujyi kuko yari amaze imyaka igera kuri 20 aba mu cyaro, aho yari amenyereye cyane guhinga, gucukura imisarane no kwikorera imizigo gusa.

Ati “I Kigali nahaje mu bihe bitandukanye nje gushaka ubuzima. Bwa mbere naje nzanwe n’umuntu wanshakiye akazi ko mu rugo, akazi karananiye kuko ubuzima bwo mu cyaro butandukanye n’ubwo mu mujyi. Iwacu nakuze turyama ku musambi ugeretse hejuru y’ibyatsi, twabaga mu nzu y’ibitaka ariko i Kigali nahasanze sima, habaga abasirimu […] Akazi karananiye burundu baranyirukana.”

Akomeza avuga ati:”Nasubiye mu cyaro ariko nagiriyeyo ibibazo, ariko nyuma naje kugaruka mara imyaka itatu i Kigali,nari umuzunguzayi, nacuruzaga imiti y’imbeba, sentoni, imbuma, inshinje, inzembe, ibikwasi…Kugira ngo ugurishe byasabaga gusakuza cyane uvuga urutonde rw’ibyo ufite. Narasakuzaga cyane nkabira ibyuya, bamwe baranyumvaga bagaseka bakansubirishamo kugira ngo baseke gusa”.

Akomeza avuga ko icyo gihe ubuzima bwari bubi cyane nta n’inyungu y’amafaranga magana atanu nabonaga ku munsi. Ibyo byarananiye nsubira mu cyaro guhingira abantu, nakomeje ibyo gucukura WC. Ibaze ko hari abo nahingiraga bakanyambura, ubuzima bwakomeje kugenda nabi.

Yongeraho kandi ko Ubuzima bw’i Kigali bumaze kwanga yasubiye mu cyaro nyuma y’igihe gito ahagana muri 2003 nyina arapfa asigara arera mushiki we umugwa mu ntege. Icyo gihe ibibazo byarushijeho kwiyongera biturutse ahanini kuri se wabihakanye.

Ati “Urumva n’ubuzima twabagamo mbere tukibana na mama bwari bubi, amaze gupfa twasigaye twenyine njye na mushiki wanjye muto na we yavukanye ubumuga bwo kutagira amaboko, ibibazo byarushijeho kwiyongera. Uwo Papa na we yakomeje kutwihakana, ibibazo biba byinshi…”

Mu mihango yo gushyingura nyina wa Theo Bosebabireba byabaye ingorabahizi kubona imbaho zifashishijwe mu gukora isanduku bamushyinguyemo kubera ubukene.

Ati “Umunsi wo kumushyingura abantu bateranyije amafaranga yo kugura imbaho amafaranga arashira isanduku ntiyuzura, ndibuka ko hari agatebe k’urubaho karekare bunze ku isanduku kugirango umurambo utagaragara, byari ibibazo.”

Yongeraho ati “Ibaze ko mama yapfuye iwacu tutaragira ubushobozi bwo kugura matola yo kuryamaho, twaryamaga ku misambi n’ibirere[by’insina]. Ubuzima bwari bubi bikabije kandi nanjye nta mashuri nagiraga ngo mbe nashaka akazi kazima, nakoraga ibyo byo guca incuro gusa kuko njye nize kera mbere ya Jenoside nagarukiye mu wa Gatatu naho sinaharangije, ubwo nize amashuri atatu abanza.”

Nyuma y’ubu buzima bukarishye kandi burura nk’umuravumbaTheo Bosebabireba ngo yishatsemo ubushobozi yinjira muri studio yari iya ADEPR aho icyo gihe yaririmbye indirimbo ya mbere yitwa ‘Bosebabireba’ n’urundi rukurikirane rw’indirimbo zari zigize album yahereyeho yise ‘Ibigeragezo si karande’.

Iyi album amaze kuyisohora abakirisitu mu nsengero zitandukanye batangiye kumutumira akabaririmbira bakamuhemba ari naho yakuye ubushobozi bwo kwishyura studio yamukoreye indirimbo.

Theo Bosebabireba yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1977, yavukiye ahahoze hitwa i Kibungo ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Cyinzovu mu ntara y’iburasirazuba, ubu akaba atuye mu mujyi wa  Kigali,uyu muhanzi kandi yigeze guhabwa imodoka na peresida w’igihugu cy’uburundi Petero NKURUNZIZA ubwo yamuririmbiraga maze indirimbo ze zigakora ku mutima w’uyu mu Peresida.

 

Anaclet NTIRUSHWA/ IBYIRINGIRO.RW

(Visited 29,078 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo