AM(1)

Musanze: Abihaye Imana bararusimbutse ubwo bavaga gushyingura !

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 31, 2017

Ku mugoroba wo ku Cyumweru,abihayimana b’abafurere b’Abayozefiti ubwo bari bavuye gushyingura mu Majyaruguru y’u Rwanda bakoze impanuka ikomeye icyakora Imana ikinga ukuboko. Ku  mugoroba wo kucyumweru  tariki  ya  28 Gicurasi  […]




Ku mugoroba wo ku Cyumweru,abihayimana b’abafurere b’Abayozefiti ubwo bari bavuye gushyingura mu Majyaruguru y’u Rwanda bakoze impanuka ikomeye icyakora Imana ikinga ukuboko.

AM(1)
abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya ruhengeri

Ku  mugoroba wo kucyumweru  tariki  ya  28 Gicurasi  2017 abihayimana b’abafurere b’Abayozefiti  bakoze  impanuka ikomeye yabereye ahitwa mu Kivuruga mu karere ka Musanze  bamwe muri bo  barakomereka .

Abaturage batuye ahabereye iyi mpanuka batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko imodoka yari irimo aba bafurere b’abayozefiti yagonganye n’indi modoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Uganda, abagera kuri bane muri bo bakaba bahise bakomereka bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.

AMBB

Biravugwa kandi ko umufurere witwa Aimable afite ikibazo cy’intugu, umufurere witwa Jerome we akaba yari yakomeretse ukuguru n’inzara zavuyemo, mu gihe umufurere witwa Gaspard nawe yagize imvune hafi y’amavi, naho umufurere witwa Ignace akaba yagize ikibazo cy’umugongo, naho umushoferi wari ubatwaye we ntacyo yabaye, ariko bose baraye mu bitaro bya Ruhengeri.

 

Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 69,177 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo