1N

Itsinda One in Christ bapfumbatije abakiristu ba ADEPR Kimihurura

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 31, 2017

Kuri iki cyumweru taliki ya 28.05.2017 mu giterane cyabereye kuri ADEPR Kimihurura ,Itsinda One in Christ International bafashe umwanya wo Gushima Imana bayikurira  ubwatsi kubyo  yabakoreye .   Itsinda  umwe  […]




Kuri iki cyumweru taliki ya 28.05.2017 mu giterane cyabereye kuri ADEPR Kimihurura ,Itsinda One in Christ International bafashe umwanya wo Gushima Imana bayikurira  ubwatsi kubyo  yabakoreye .

1N,
Itsinda One in Christ International

 

Itsinda  umwe  muri kirisito  rigizwe  n’ ingeri zinyuranye z’ abakirisito basengera  mu matorero atandukanye  bashimye Imana mu ndirimbo, banapfumbatiza   itorero ry’ Adepr Kimihurura  ituro  ry’ ishimwe  batanga intebe 15 zo  kwicarwaho  n’ abakirisito, ubwo bari mu giterane cyari  gifite intego igira  iti :” Imana itugarurire ibihe nk’  ibyacyera “

1N
abakirisito b’ itorero ADEPR umudugudu wa Kimihurura bitabiriye igiterane

 

Umuyobozi w’  iri  tsinda Uzabakiriho Placide  w’umukristu wo muri ADEPR yashimye Imana kubyo ikomeje  kubakoresha biciye  mu bikorwa by’ urukundo bakora byo gusura abarwayi no gufasha abatishoboye.  Nyuma y’ ijambo ry’ umuyobozi  hakuriyeho  gushima Imana mu ndirimbo  zo kuramya zafashije benshi .

1(1)

Iri tsinda umwe muri Kristo  rikorera mu Rwanda , rifite intego  yo kwimakaza urukundo  no  kuvuga umutumwa bwiza bw’ Ijambo ry’ Imana bwomora imitima .

 

Anaclet NTIRUSHWA 

 

 

(Visited 6,158 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo